Inzoga z’inkorano zihabwa icyuho n’uko nta tegeko rizihana ririho

Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ivuga ko inzoga zo mu mashashi zizacika ari uko habonetse itegeko rifunga abazicuruza.

Imodoka yafashwe yari yuzuye inzoga z
Imodoka yafashwe yari yuzuye inzoga z’inkorano

CIP Theobald Kanamugire avuga ko itegeko rihana abacuruza inzoga zo mu mashashi ritarajya hanze ari nayo mpamvu abibicuruza batabicikaho.

Agira ati “Nta tegeko ribahana rihari uyu munsi uretse kubaca amande gusa. Ni imbogamizi ituma ababikora batabicikaho kuko amande atabakanga n’ubwo batabara ibihombo bahura nabyo.”

Yemeza ko hari itegeko riteganya igifungo benshi babicikaho kubera gutinya igifungo.

CIP Kanamugire avuga ko kugeza ubu ufatanywe ibiyobyabwenge by’inzoga zo mu mashashi acibwa amande kuva ku bihumbi 50Frw kugera kuri 500Frw.

Asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kuko uretse kuba bigira ingaruka mbi kubabinywa n’ababicuruza babikuramo ibihombo.

Yabitangaje tatiki 16 Ugushyingo 2018,nyuma yo gufata imodoka yo bwoko bwa Dyna yikoreye ibiyobyabwenge by’inzoga zo mu mashashi za Zebra Waragi, mu Kagari ka Nyabwenshongwezi Umurenge wa Matimba.

Banyiri imodoka bahise bahunga, ijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare. Hafashwe amakarito 172 afite agaciro ka miliyoni 6Frw.

CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’iburasirazuba avuga ko abaturage ba Matimba ashima abaturage bamaze kumenya ububi bwabyo bakaba bafasha Polisi bayiha amakuru.

Ati “ Turashimira abaturage ku makuru baduha y’abacuruza ibiyobyabwenge, bigaragaza ko bamaze kumenya ububi bwabyo. Turakangurira n’abandi badufashe tubihashye tugire ubuzima bwiza.”

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo Koko kuba nta tegeko rihana ucuruza cg ukora inzoga z’inkorano nibyo bituma batabicikaho twasabaga abashinzwe gushyiraho amategeko kobakwigana ubushishozi icyicyibazo kugirango hashyirweho itegeko ribahana kuko ziri mubiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’abantu

Jibsonison yanditse ku itariki ya: 20-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.