Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, n’ubwo hakiri ubushobozi buke mu bijyanye n’ishoramari ku mishinga irengera ibidukikije.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko kuba hari urubyiruko rukora imishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bizazamura umusaruro w’uru rwego kandi bizanasubiza ingorane zikigaragaramo.
Nubwo Abanyarwanda bavuga ko batunzwe na guhinga no korora ndetse bakavuga ko ubutaka bubafitiye akamaro mu gutura, ikiyaga cya Kivu gifite akamaro mu mibereho y’Abanyarwanda batari bacye, haba mu kubona ibibatunga, gutanga akazi, ubuhahirane, guteza imbere inganda no gutanga amashanyarazi hamwe n’ubukerarugendo.
Ikigo gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje amabwiriza y’ubuziranenge ku ngofero z’abagenda kuri moto (helmets/casques), runasaba abamotari bifuza kugura izo ngofero kwita ku zujuje ibisabwa kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’abo batwara kuri moto.
Muri Thailande, umubyeyi w’imyaka 64 yubatse gereza mu nzu ye agamije kwicungira umutekano we n’uw’abaturanyi nyuma yo guhorana impungenge z’ibibazo byaterwa n’umuhungu we w’imyaka 42 wabaswe n’ibiyobyabwenge.
Impuguke mu bijyanye n’ubukungu ziravuga ko nubwo izamuka ry’ubukungu ritanga icyizere k’u Rwanda, ariko mu rwego rwo kugira ngo rugere mu cyiciro cy’ibihugu byateye imbere cyane muri 2035, hakenewe icyatuma ubumenyi bw’Abanyarwanda bugira uruhare ku bukungu bw’Igihugu.
Aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, Imirenge yegereye Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro, bemerewe kwinjiramo bakahira ubwatsi bw’amatungo yabo hagamijwe kuyarinda impfu zikomoka ku kubura ubwatsi no kongera umukamo w’amata.
Ba Minisitiri b’Uburezi ndetse n’abandi bayobozi bashinzwe uburezi hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uburezi muri Afurika bitabiriye Inama Nyafurika ku Burezi bw’Ibanze, yari imaze iminsi itatu iteraniye mu Rwanda, bashimye uburyo uburezi bw’abana bo mu Rwanda bwubatse, kuva mu mashuri y’incuke kuzamura.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard.
Nyuma y’aho bigaragariye ko Umurenge wa Gataraga uri inyuma y’indi Mirenge igize Akarere ka Musanze mu kwitabira Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato, abaturage bo muri uyu Murenge ubarizwa mu Karere ka Musanze, bavuga ko igihe kigeze bakitandukanya n’imyumvire yatumaga batazijyanamo abana babo, mu kwirinda gukomeza kubavutsa (…)
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwataye muri yombi umusirikare witwa Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko, akaba akurikiranyweho kurasira abantu batanu mu Kabari.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashyize abayobozi batandukanye muri Guverinoma ye barimo n’umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk.
Umugabo wo mu Karere ka Kamonyi wari warabaswe no gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ingeso y’ubusambanyi avuga ko iyo asubije amaso inyuma asanga yari afite imyitwarire nk’iy’impyisi ishaka kurya umwana wayo ikabanza kumubonamo uw’ihene.
Abaturage bubatse Ubwiherero rusange buzajya bwifashishwa n’abagana ibiro by’Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze ndetse na santere y’Ubucuruzi byegeranye, barataka ubukene nyuma y’uko rwiyemezamirmo wabakoreshaga, ngo yaba yarabasinyishije inyandiko zigaragza ko bahembwe, nyamara bitarakozwe; ibintu baheraho bamushinja (…)
Aborozi b’inka mu Karere ka Kirehe, barifuza ko bakwegerezwa Laboratwari y’amatungo kugira ngo agire ubuzima bwiza kuko rimwe na rimwe apfa batazi indwara yari arwaye.
Abaturage bo muri Sudani y’Epfo, baravuga ko barimo kwicwa n’inyota bitewe no kubura amazi meza yo kunywa, nyuma y’uko imyuzure yibasiye Amajyepfo y’icyo gihugu yatumye amazi yivanga na Peteroli.
Abakinnyi barenga 200 bari mu byiciro bitandukanye, abasore abagabo n’abakuze bategerejwe kwitabira irusha rya Golf (CIMEGOLF 2024), igiye gukinwa ku nshuro ya Gatandatu, ku wa 30 Ugushyingo 2024.
Abayobozi b’ibihugu by’ibihangange bifite ingano nini y’ibyuka byoherezwa mu kirere, ntabwo bitabiriye inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe COP29, ibera mu Murwa Mukuru wa Azerbaijan, Baku.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), bwasabye abantu bose bagizweho n’ingaruka z’imiti n’inkiko gutanga amakuru kugira ngo bigenzurwe kuko bifasha mu guhagarika imiti igira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Abayobozi batandukanye barimo ba Minisitiri b’Uburezi muri bimwe mu bihugu bya Afurika bitabiriye inama ya ‘Africa Foundation Learning Challenge 2024’ (Africa FLEX 2024), basangiye ubunararibonye ku buryo bwo kunoza imyigire n’imyigishirize mu mashuri y’ibanze.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikeneye gushyiraho uburyo abana bahabwa uburere n’ubumenyi bw’ibanze ku buryo bakurana indangagaciro zikwiye kuranga umuntu.
Umuryango n’inshuti z’umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 43 wishwe arashwe n’umupolisi mu mujyi wa Hamilton muri Canada mu mpera z’icyumweru gishize, wavuze ko wifuza guhabwa ibisobanuro bifatika n’ubutabera ku rupfu rwa nyakwigendera.
Abaturage barenga 70 baridukiwe n’umuhanda n’abandi washyize mu manegeka mu Mudugudu w’Ubukorikori mu Kagari ka Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku mafaranga abimura barimo guhabwa.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 yageze i Baku muri Azerbaijan aho yifatanije n’abandi bayobozi ku Isi mu Nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29).
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe lgorora (RCS) rwirukanye abakozi 411 barimo na Komiseri. RCS yasobanuye ko aba bakozi birukanywe kubera imyitwarire mibi mu kazi, ruswa n’ibindi byaha.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yifatanyije na Ambasade ya Angola mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 iki gihugu kimaze kibonye Ubwigenge.
Abantu bafite ubumuga bo hirya no hino mu Rwanda barashima Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR) hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye babatekerejeho, bakabashyiriraho amatsinda yo kuzigama abafasha kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuri uyu wa mbere yatangiye umwiherero utegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 izayihuza na Libya na Nigeria.
Umugabo wo mu Bushinwa yasabye gatanya n’umugore we, nyuma yo kubyara umwana wirabura nyamara avuga ko nta na rimwe aragera muri Afurika ndetse ko nta n’umugabo w’umwirabura n’umwe azi mu buzima bwe.
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda riyobowe n’intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe kurwanya icyaha cya Jenoside n’andi marorerwa.
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 kuzageza ku ya 22 Ugushyingo 2024, mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan hatangiye inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29) aho u Rwanda ruzifatanya n’ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo bihundura icyerekezo cy’Isi.
Mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’afurika 2025 (FIBA AfroBasket Qualifiers) iteganyijwe kubera mu gihugu cya Senegal, u Rwanda ruzakina imikino ya gicuti na Mali ndetse na Sudani y’Epfo.
Kuri uyu wa Mbere, Ishami ry’Umuryango w’Abibmbye ryita ku Bana mu Rwanda (UNICEF Rwanda), ryatangije ubufatanye na Hempel Foundation, bugamije kongerera imbaraga uburezi bw’ibanze mu Rwanda.
Nyuma y’agace ka mbere k’imikino ya Volleyball yo kumucanga (Beach Volleyball) ndetse n’akaruhuko gato ku makipe asanzwe akina shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, shampiyona igiye gukomeza.
Kuva Israel yatangira kugaba ibitero mu gihugu cya Liban, abantu basaga ibihumbi 3,130 bamaze guhitanwa na byo, abandi barakomereka.
Amashyaka menshi atavuga rumwe na Leta muri Benin, harimo n’irya Thomas Boni Yayi wigeze kuba Perezida w’icyo gihugu yishyize hamwe agamije kugarura demokarasi bivugwa ko yangiritse, no gukorera hamwe mu rwego rwo gushaka uko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2026 azaba mu mucyo no mu bwisanzure.
Umuhanzikazi w’Umunyafurika y’Epfo, Tyla Laura Seethal, umaze kwamamara nka Tyla, yanditse amateka mu itangwa ry’ibihembo bya MTV Europe Music Awards (MTV EMAs 2024), byatangiwe mu Bwongereza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, araburira abajura, abasaba kwisubiraho kuko ngo bahagurukiwe, akanabwira abadashaka kwihana kwitegura kuzahangana n’ingaruka z’ibizababaho.
Inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haïti yafashe icyemezo cyo kweguza Minisitiri w’Intebe Garry Conille, kuri uyu mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, nyuma yo kunanirwa kugarura ituze mu gihugu, ubu udutsiko tw’amabandi tukaba tugenzura 80 % by’Umurwa mukuru Port-au-Prince.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko n’ubwo hakigaragara ikibazo cy’abana bari mu mirire mibi ndetse n’igwingira, bishimira ko imibare igenda igabanuka kuko mu mwaka umwe gusa babashije kuva kuri 29.9% by’abana bagwingiye ubu bakaba bageze kuri 20.8%.
Ihuriro ry’ibigo bishinzwe amasoko ya Leta muri Afurika (The African Public Procurement Network/APPN) rigiye guteranira i Kigali ku matariki ya 12-14 Ugushyingo 2024, aho rizasuzuma uruhare rw’amasoko ya Leta mu iterambere rirambye, harimo kwirinda kwishyura serivisi n’ibintu byangiza ibidukikije.
Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154 barimo ba Komiseri barindwi na ba Ofisiye bakuru 15.
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, ikipe ya APR FC yanganyirije na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona utarakiniwe igihe, umusaruro wa APR FC ukomeza kwibazwaho.
Mu myaka 20 ishize u Rwanda rugaragara mu ruhando rw’ibihugu bigira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi no kuyabungabunga. Umwihariko w’ibikorwa biranga abarimo Ingabo ndetse na Polisi by’u Rwanda boherezwayo, biri mu bikomeje kugaragazwa nk’inkingi ikomeye mu gutuma ahenshi mu hakorerwa ubwo butumwa bwo (…)
Imyuzure yibasiye Igihugu cya Sudani y’Epfo yakuye abaturage ibihumbi 379 mu byabo, ndetse hari impungenge ko ibi bizatuma indwara ya Malariya irushaho kwiyongera ndetse ikibasira abatuye iki gihugu.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu Itsinda rya (Battle Group VI), zikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zifatanyije n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukaye mu bikorwa by’umuganda.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangiye inzira yo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza no kureba uko hagabanywa ibibiteza, hagamijwe gukumira no kwirinda igihombo biteza.
Umugabo witwa Ndahayo Casmir, wari Umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Gashangiro, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, bamusanze yapfuye bikekwa ko yakubiswe inkoni kugeza ashizemo umwuka.
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 09 Ugushyingo 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, harimo umwanzuro wafatiwemo uvuga ko Dr. Pierre-Damien Habumuremyi yagizwe umwe mu bagize Inama y’Inararibonye z’u Rwanda.