Hari abatinya imibare ariko njyewe nayigiriyemo umugisha - Mutimucyeye waserukiye Igihugu kabiri
Diane Mutimucyeye wiga mu ishuri rya Science rya Nyamagabe (Ecole des Science Nyamagabe), amaze guserukira u Rwanda kabiri abikesha kuba azi imibare, ari na yo mpamvu kuri ubu avuga ko abandi batinya imibare nyamara we akaba yarayigiriyemo umugisha.

Mutimucyeye ubu yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima (PCB), nyamara ntibimubuza gutsinda amarushanwa y’imibare ari na byo byamuhesheje kuba ku myaka 18 yaramaze kugera mu Bushinwa no muri Afurika y’Epfo.
Agira ati “Muri Afurika y’Epfo nabonye igihembo cya bronze (igihembo cya gatatu), mu marushanwa y’abakobwa bonyine n’amarushanwa rusange. Nagiye no mu Bushinwa ariko ho byari amahugurwa.”
Akomeza agira ati “Njya gukora amarushanwa icyizere cyo gutsinda cyari gihari ariko ntabwo cyari cyinshi cyane, kuko mba mvuga ngo abantu bazi imibare ni benshi. Cyari gike pe! Ariko kubera Imana ibintu byagenze neza.”
Ubwo mu ishuri yigamo bizihizaga yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe, tariki 14 Kamena 2025, yabwiye bagenzi be ko gutsinda imibare nta kindi abikesha uretse gukora cyane, kwiga ashyizeho umwete, kudacika intege no gusenga ndetse n’ikinyabupfura.
Ahereye ku kuba kuva yiga mu mashuri abanza yari azi imibare, anayikunda, yasabye bagenzi be kutagira isomo bashyira ku ruhande, bagaharanira gutsinda yose kuko baba batazi irizabagirira akamaro.
Ati “Imibare n’andi masomo bikwiye kubahwa. Abanyeshuri bajye baha agaciro amasomo yose kuko nta wamenya. Bajye babagarira yose. Hari abajya bavuga ngo imibare irakomeye bakayitinya, ariko njyewe nayigiriyemo umugisha. Bituma numva nta somo dukwiye gusuzugura.”
Ishuri yigamo ryafunguye imiryango ku itariki ya 1 Ugushyingo 1999, kandi kuri ubu ryishimira ko mu myaka 25 rifite abaryizemo bagenda bagaragaza ubuhanga ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi waryo, Mathias Ngezenubwo, agira ati “Twishimira yuko abo turera bahiganwa no ku ruhando mpuzamahanga bagatsinda. Turishimira ko no mu mikino muri uyu mwaka muri Handball tuyoboye mu Rwanda, tukaba tuzahagararira Igihugu cyacu mu mikino ya FEASSA izabera muri Kenya muri Kanama 2025.”
Mu bindi ririya shuri ryishimira ni uko mu bahize hari abakomeje kwiga bakaba n’abadogoteri, harimo n’uwitwa Olivier Uwishema uherutse guhabwa igihembo gitangwa n’Ubwami bw’u Bwongereza nk’umushakashatsi mu buvuzi bw’ubwonko.
Jean Marie Vianney Dunia waryizemo, akaba uwa mbere wayoboye abanyeshuri bahigaga (doyen), mu gihe cy’imyaka ibiri, yishimira intambwe ririya shuri yizemo rimaze gutera.
Ati “Ishuri ryacu rigenda ryiyubaka. Turashima ko zimwe mu ngorane zari zihari ritangira zakemutse uyu munsi, tukaba tubona bafite Laboratwari, hari abarimu b’inzobere, inyubako zariyongereye, ikigo cyaragutse mu buryo bwose. Mu mikino natwe twarakinaga, ariko si nk’uyu munsi.”

Abahize kandi ntibishimira gusa ubumenyi bahakuye kuko kuri ubu biyemeje kwegeranya ubushobozi bakazareba umushinga watuma ikigo kibasha kubona amafaranga ahagije, n’abakigamo bakarushaho kugira ubuzima bwiza.
Théoneste Kabahizi, umwe muri bo wabaye rwiyemezamirimo, avuga ko bari gutekereza kuzubakira ishuri uruganda rutunganya ibigori, kuko ngo barebye bakabona nta na rumwe ruri hafi yaryo. Kandi batekereza ko ruhari rwagirira akamaro ishuri n’abaryigamo ndetse n’abarituriye babona akazi ndetse n’aho bagurisha umusaruro wabo.
Rifungura imiryango mu 1999, ishuri rya siyanse rya Nyamagabe ryari rifite abanyeshuri 84, ariko kuri ubu ririmo 801.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|