Volleyball: Amakipe yo muri Uganda na Kenya mu yazitabira irushanwa ryo kwibuka

Guhera tariki 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2025, i Kigali harabera irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho amakipe yo mu bihugu bya Kenya na Uganda ari mu yatangaje ko azitabira iri rushanwa.

Amakipe 21 ategerejwe i Kigali
Amakipe 21 ategerejwe i Kigali

Amakipe arimo KCB-Nkumba, Ndejje Elite, Vision VC, Chazpir na Sky Volleyball Club yo muri Uganda ni yo yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa rizamara iminsi itatu. Amakipe yavuye mu gihugu cya kenya ni Chema VC, KPA VC, Sikri ndetse na Kenya Pipeline Volleyball Club.

Aya makipe yose aziyongeraho andi yo mu Rwanda, aho yose hamwe ari 21. Inama itegura irushanwa ndetse ikanagena uko amakipe azahura, iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena.

Umukino wa Volleyball ni umwe mu yikunzwe cyane mu Rwanda, kandi ufite amateka akomeye. Abenshi batangiye kuwumenya cyane mu myaka ya 1980, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yawusubije inyuma, kuko yatwaye benshi mu banyamuryango bayo.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo yashegeshwe bikomeye n’amahano yagwiriye u Rwanda. Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose watakaje imbaraga zikomeye mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

KPA yo muri Kenya yamaze kugera i Kigali
KPA yo muri Kenya yamaze kugera i Kigali

Aba bose bahabwa icyubahiro mu minsi yo kwibuka kuva mu 1995, hagategurwa amarushanwa yo kubazirikana.

Ikipe ya Police VC mu bagabo ni yo ibitse iki gikombe, naho APR VC akaba ari yo yegukanye igikombe mu bagabo mu irushanwa riheruka rya 2024.

Dore bamwe mu bamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB):

Iminamikore Benjamin (UNR Butare)
Murekezi Regis (UNR Butare)
Ntagugura Placide (UNR Nyakinama)
Ntagwabira Basile (UNR Nyakinama)
Kumuyange Egide (UNR Nyakinama)
Karonji Canisius (UNR Nyakinama
Hategekimana Emmanuel (UNR Nyakinama)
Gasinzigwa Michel (UNR Nyakinama)
Rutayisire Théoneste (UNR Nyakinama),
Niyongira Justin (UNR Nyakinama),
Kagenza Alphonse (UNR Nyakinama)
Rwagashayija Innocent (GSO Butare)
Kayiranga Eric (GSO Butare)
Kamonyo Jean Pierre (yakiniraga ikipe ya GSO Butare),
Gabiro Eugène (GSO Butare),
Ngoga Sebalinda Dominique (GSO Butare),
Butare Alpfred Toto (GSO Butare)
Mukeshimana Martin (Buhiri ubu yitwa KVC)
Urimubenshi Vénant (KVC)
Rukamba Jean Marie Vianney (KVC),
Mugandura Jean de la Croix (KVC),
Gasana Callixte (KVC)
Ntaganira Innocent, Théogène (KVC)
Hategekimana Innocent (Petit Seminaire de Butare)
Sebalinda Gilles (Petit Seminaire Butare)
Gakebuka Camile (Petit Seminaire de Butare)
Ngarambe JMV (Petit Seminaire de Butare)
Tumukuze Jean Bosco (Petit Seminaire de Butare)
Rutiyomba Toussaint (Petit Seminaire de Butare)
Rutsindura Alphonse (Petit Seminaire de Butare),
Uwimana Abdallah (Minitransco)
Rugira Marcellin (Minitransco)
Gakwaya Vincent (Minitransco)
Kayigamba André (Minitransco)
Ngamije Esdras (Electrogaz)
Rudandi Jean Pierre (Electrogaz)
Kabagema Sosthène (Electrogaz),
Rugira Jean Bosco (Kigoma),
Kamanzi Goretti(Les Lionnes),
Mignonne (Les Lionnes),
Karasira (Ouragan),
Rugenera Landouard (College St André),
Ugeziwe Jean Berchmas (Petit Seminaire Ndera),
Mugaragu William (Ecole des Sciences Byimana)

Police ni yo ibitse igikombe cya GMT giheruka
Police ni yo ibitse igikombe cya GMT giheruka
Imikino yose izabera muri Petit Stade Amahoro
Imikino yose izabera muri Petit Stade Amahoro

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka