Trump yasabye abaturage bose kuva muri Tehran
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Tump, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yavuze ko "buri muntu agomba kwihutira guhita ava mu Mujyi wa Tehran (Iran)".

Ibyo Perezida Trump yabivuze nyuma y’uko abayobozi ba Israel bagiriye inama abatuye mu Majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tehran, kwihutira kuhava mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, bavuga ko bitegura kugaba ibitero byibasira cyane cyane ibikorwa bya gisirikare muri ako gace.
Trump yakomeje avuga ko Iran igomba kwemera gusinya amasezerano na Amerika, nyuma y’ibiganiro bagiranye byerekeranye n’intwaro za Nikereyeri.
Yagize ati "Muri macye, Iran ntishobora gutunga intwaro z’ubumara za nikereyeri. Narabivuze kandi nongeye kubisubiramo”.
Yakomeje agira ati "Buri muntu agomba kwihutira kuva muri Tehran!"
U Bushinwa nabwo bwasabye abaturage babwo kuva muri Israel
Ku rundi ruhande, u Bushinwa bwasabye abaturage babwo kuva mu gihugu cya Israel ku buryo bwihuse bushoboka, nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Bushinwa Muri Israel.
Ambasade y’u Bushinwa muri Israel kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, yasabye abaturage b’u Bushinwa bari muri Israel kwihutira kuva muri icyo gihugu vuba bishoboka, kubera ko Iran na Israel bikomeje kugabanaho ibitero bikomeye kandi bikaba bishobora no guhitana ubuzima bwabo.
Ubutumwa Ambasade y’u Bushinwa muri Israel yatanze ibunyujije ku rubuga rwa WeChat, bugira buti "Ubutumwa u Bushinwa butanga mu gihugu cya Israel, ni ubwibutsa abaturage b’u Bushinwa bose kuva muri icyo gihugu ku buryo bwihuse bishoboka, bagakoresha inzira yo ku butaka, kuko ari ho bashobora kurindirwa umutekano w’ubuzima bwabo. Ibyiza ni uko abasohoka muri Israel bagenda berekeza mui gihugu cya Jordania kubera ko ikibazo hagati ya Iran na Israel gikomeje kwiyongera”.

Ubwo butumwa bwa Ambasade y’u Bushinwa bukomeza bugira buti "Ibikorwa remezo by’abaturage byarangijwe, impfu z’abaturage zikomeje kwiyongera, kandi ikibazo cy’umutekano kirarushaho kugenda kimera nabi”.
Intambara hagati ya Israel na Iran igeze ku munsi wa gatanu, kuko yatangiye ku wa gatanu tariki 13 Kamena 2025, ubwo Israel yoherezaga ibisasu ahantu hatandukanye muri Iran, nyuma Iran na yo itangira kubyohereza muri Israel nk’uburyo bwo kwirwanaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|