Madagascar: Abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye

Muri Madagascar, mu Murwa mukuru Antananarivo, abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye bariye mu birori by’isabukuru, byabaye ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.

Uretse abo bantu 17 bamaze gupfa, hari abandi 40 bahise bajyanwa mu bitaro bya HJRA Hospital by’aho mu Mujyi wa Antananarivo, bikaba bivugwa ko abagera ku 10 muri abo bari mu bitaro bo barembye cyane, ku buryo iyo mibare y’abapfuye ishobora kwiyongera.

Abahumanyijwe n’ibyo biryo bose ni abanyeshuri bafite imyaka hagati ya 20-30 bari bahuriye mu birori by’isabukuru ya mugenzi wabo, ariko ibyo birori biza guhindukamo ibibazo mu gihe bamwe mu batumiwe bari batangiye kugaragaza ibimenyetso bikomeye by’uburwayi, harimo kubabara cyane umutwe, kubabara mu nda, kuruka ibintu by’icyatsi kibisi, kunanirwa kubona neza ndetse no kunaniwa guhumeka.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 17 ari bo bahise bapfa, nyuma yo kugira ibyo bimenyetso, abandi bahita bajyanwa mu bitaro kwitabwaho n’abaganga, mu gihe iperereza rigamije kumenya uko byagenze.

Ando Ravelonarivo, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi ushinzwe kurengera inyungu z’abaguzi, aganira n’itangazamakuru yavuze ko hari isuzuma ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane ubwoko bwa za ‘bactéries’ zari muri ibyo biryo byishe abantu.

Yagize ati “Hari ibizamini bya Laboratwari byagiye gukorerwa ku byo kurya bicyeya byari mu gikoni aho amafunguro yateguriwe, byose byamaze koherezwa gusuzumwa, ubu dutegereje ibisubizo”.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubukerarugendo aho muri Madagascar yategetse ko ikigo cyari cyateguriwemo ibyo birori, gifungwa by’agateganyo, na cyane ko cyari cyakoze ibyo gutegura amafungoro yo kwakira abantu mu birori, kandi nta cyangombwa gitangwa na Leta gifite cyo gutekera abantu cyangwa se kwakira ibirori, nk’uko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Ikinyamakuru NewsMada cyo cyatangajwe ko mu bapfuye harimo uwari wagize isabukuru ndetse n’umugore nyiri icyo kigo cyateguye ibyo birori, na we wariye ku byo kurya byateguwe. Kivuga kandi ko imiryango imwe n’imwe yapfushije abantu babiri cyangwa barenga.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga aho muri Madagascar, ndetse na bamwe mu babuze ababo baguye muri ibyo birori, basabye Leta gukurikirana icyo kibazo, kandi ikazatangaza ibisubizo bizava muri Laboratwari kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka