Abakanyujijeho b’Amavubi na Uganda Cranes bagiye kongera gucakirana

Abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" ndetse n’abakanyujijeho ba "Uganda Cranes" bagiye kongera guhurira mu mukino wa gicuti

Ishyirahamwe ry’abakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu mupira w’amaguru rizwi nka FAPA ( Former Amavubi Players Association), ryatangaje ko hagiye kubaho umukino uhuza abakanyujijeho b’u Rwanda n’aba Uganda.

Abakunzi b'umupira w'amaguru bagiye kongera kwirebera abakanyujijeho hagati y'u Rwanda na Uganda
Abakunzi b’umupira w’amaguru bagiye kongera kwirebera abakanyujijeho hagati y’u Rwanda na Uganda

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanayamakuru, abahoze bakina mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi FAPA The Legends" bazahaura n’aba Uganda bitwa "Flair 50 Football Club" mu mukino wa Gicuti mpuzamahanga, uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, kuri Kigali Pele Stadium guhera Saa yine za mu gitondo (10:00 AM).

Uyu mukino uzaba ugamije kwishimira umubano mwiza uranga ibihugu byombi no kwimakaza ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Uganda binyuze mu mupira w’amaguru, nkuko byatangajwe na Eric Murangwa Eugène, Perezida w’ishyirahamwe ry’Abahoze bakinira Ikipe y’lgihugu (FAPA).

Yagize ati "Ni ishema rikomeye kwakira abavandimwe bacu b’abanya-Uganda muri uyu mukino uzarangwa n’ibyishimo, umubano mwiza, ubusabane n’ubuhanga bwo guconga ruhago. Umupira w’amaguru ufite ubushobozi bwo guhuza abantu no kubaka ubumwe burambye, kandi uyu mukino ni gihamya y’izo mbaraga dusanga mu mupira w’amaguru."

Ni ku nshuro ya kabiri umukino nk’uyu ugiye kubera mu Rwanda, aho waherukaga kuba tariki 30/06/2016, aho wari warangiye Abahoze bakinira ikipe y’u Rwanda banyagiye aba Uganda ibitego 5-3 mu mukino wari wabereye kuri Stade ya kigali i Nyamirambo (Kigali Pele Stadium).

Muri uwo mukino, ibitego by’Amavubi byari byatsinzwe na Bokota Labama watsinze bibiri, Saidi Abedi Makasi, Bokota Labama, Kamanzi Kharim ndetse na Karekezi Olivier, mu gihe ibya Uganda byatsinzwe n’abarimo Philip Ssozi, ndetse na Vincent Kayizi.

Abari babanjemo muri uwo mukino

Amavubi: Nkunzingoma Ramadhan, Hategekimana Bonaventure, Ndikumana Hamadi Katauti, Ntaganda Elias, Munyaneza Ashraf, Nshimiyimana Eric, Karekezi Olivier, Kayiranga Baptista, Munyakazi Hassan, Bokota Labama, Saidi Abedi Makasi.

Uganda: Sam Kawalya, Simeon Masaba, Daniel Ntare, Andy Lule, George Semwogerere, Abdllah Mubilu, Vincent Kayizi, Hakim Magumba, Philip Obwiny,James Odoch, Kefa Kisala

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka