Ishyirahamwe ry’abakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu mupira w’amaguru rizwi nka FAPA ( Former Amavubi Players Association), ryatangaje ko hagiye kubaho umukino uhuza abakanyujijeho b’u Rwanda n’aba Uganda.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanayamakuru, abahoze bakina mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi FAPA The Legends" bazahaura n’aba Uganda bitwa "Flair 50 Football Club" mu mukino wa Gicuti mpuzamahanga, uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, kuri Kigali Pele Stadium guhera Saa yine za mu gitondo (10:00 AM).
Uyu mukino uzaba ugamije kwishimira umubano mwiza uranga ibihugu byombi no kwimakaza ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Uganda binyuze mu mupira w’amaguru, nkuko byatangajwe na Eric Murangwa Eugène, Perezida w’ishyirahamwe ry’Abahoze bakinira Ikipe y’lgihugu (FAPA).
Yagize ati "Ni ishema rikomeye kwakira abavandimwe bacu b’abanya-Uganda muri uyu mukino uzarangwa n’ibyishimo, umubano mwiza, ubusabane n’ubuhanga bwo guconga ruhago. Umupira w’amaguru ufite ubushobozi bwo guhuza abantu no kubaka ubumwe burambye, kandi uyu mukino ni gihamya y’izo mbaraga dusanga mu mupira w’amaguru."
Ni ku nshuro ya kabiri umukino nk’uyu ugiye kubera mu Rwanda, aho waherukaga kuba tariki 30/06/2016, aho wari warangiye Abahoze bakinira ikipe y’u Rwanda banyagiye aba Uganda ibitego 5-3 mu mukino wari wabereye kuri Stade ya kigali i Nyamirambo (Kigali Pele Stadium).
Muri uwo mukino, ibitego by’Amavubi byari byatsinzwe na Bokota Labama watsinze bibiri, Saidi Abedi Makasi, Bokota Labama, Kamanzi Kharim ndetse na Karekezi Olivier, mu gihe ibya Uganda byatsinzwe n’abarimo Philip Ssozi, ndetse na Vincent Kayizi.
Abari babanjemo muri uwo mukino
Amavubi: Nkunzingoma Ramadhan, Hategekimana Bonaventure, Ndikumana Hamadi Katauti, Ntaganda Elias, Munyaneza Ashraf, Nshimiyimana Eric, Karekezi Olivier, Kayiranga Baptista, Munyakazi Hassan, Bokota Labama, Saidi Abedi Makasi.

Uganda: Sam Kawalya, Simeon Masaba, Daniel Ntare, Andy Lule, George Semwogerere, Abdllah Mubilu, Vincent Kayizi, Hakim Magumba, Philip Obwiny,James Odoch, Kefa Kisala

📢 ITANGAZO: 🇷🇼 Amavubi Legends vs Flair 50 FC 🇺🇬
Umukino wa gicuti mpuzamahanga uzahuza abakinnyi b’ibyamamare kuri Pele Stadium. 🏟️
🗓️ Tariki 21 Kamena 2025 | 🕙 Saa 10:00 AM
Ububanyi n'amahanga n’umupira w’amaguru mu birori bidasanzwe!
Soma itangazo birambuye:👇#LegendsMatch pic.twitter.com/ew9HlmMFKV— Former Amavubi Players Association (@FAPA_Rwanda) June 17, 2025
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|