Mu Karere ka Bugesera, mu Ishuri ryisumbuye rya GS Rilima riherereye mu Murenge wa Rilima, hubatswe uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero bw’iryo shuri n’amazi akoreshwa mu gikoni, hakavamo amazi atunganyije yongera agakoreshwa mu isuku yo mu bwiherero no mu ruganda, hakabyazwamo na biogaz yo gutekesha ndetse (…)
Abakinnyi n’abatoza ba ruhago ikinirwa ku meza (Teqball), bahize kuzamura urwego rw’uyu mukino nyuma yo kongererwa ubumenyi mu mahugurwa y’iminsi itatu yasojwe ku wa 16 Ugushyingo 2024.
Mu mpera z’icyumweru dusoje, mu Karere ka Gisagara na Huye, hasorejwe imikino ya shampiyona ya Volleyball umunsi wa gatatu, aho amakipe ya APR na Police VC yongeye kwitwara neza.
Inzego zishinzwe ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko habonetse umuntu wa mbere wanduye indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka Mpox.
Abaturage bimuwe Kangondo muri Nyarutarama bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Kanombe, barasaba ko bakwagurirwa isoko ry’ubucuruzi kugira ngo babashe kubona imyanya yo gukoreraho bibafashe gutunga imiryango yabo.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bifashisha inguzanyo za SCON mu kugihinga, barishimira kuba barakuriweho kwishyura izo nguzanyo hafatiwe ku gaciro kazo mu madolari.
Umugore w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Bushinwa, yamaze igice kinini cy’ubuzima bwe ashakisha uwishe musaza we, ariko amaherezo yesheje uwo muhigo yari yihaye, kuko uwo mwicanyi yarashyize arafatwa n’ubwo hari hashize imyaka isaga 30 yidegembya.
Umuraperi w’icyamamare Aubrey Drake Graham (Drake), yahombye Amadorali 335,000 (asaga miliyoni 400 Frw) nyuma y’uko yari yayategeye Mike Tyson gutsinda ku mukino w’iteramakofi wamuhuje na Jake Paul.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gihorobwa, bavuga ko babangamiwe n’umunuko uturuka ku ngurube zororewe hafi n’ingo zabo bakifuza ko zakubakirwa ibiraro ahitaruye ingo.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, bahuriye mu Ihuriro rya 17 ry’uyu muryango nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye, hafashwe ibyemezo bitandukanye.
Muri Tanzania, abantu batanu (5) bapfuye abandi basaga 40 barakomereka nyuma y’uko inyubako y’umuturirwa ibagwiriye mu gace k’ubucuruzi ka Kariakoo mu Murwa wa Dar es Salaam.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda babyemera batabyemera, amateka yabo akubiyemo icyo bari cyo, kandi ko kubyihanaguraho ari ibintu bigoye.
Umushinga w’abanyeshuri ba Agahozo Shalom wegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku micungire y’ifaranga rizwi ku izina rya ‘Money makeover’, ryabaga ku nshuro yaryo ya kabiri.
Kuri uyu wa Gatandatu, Twagirayezu Thaddé yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu myaka ine iri imbere asimbuye Uwayezu Jean Fidele.
Abaramyi barimo Diane Ella, Abid Cruz, Sutcliffe bahuje imbaraga na Niyo Bosco bakora indirimbo bise ‘UBU NDERA’, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza baremerewe n’ibyaha, babuze uwabaruhura iyo ngoyi bakegera Imana kuko ari yo itanga imbabazi ikaruhura abarushye.
Nduwamungu Pauline, w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yishwe n’abantu batahise bamenyekana ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024.
Mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye hari imiryango imwe n’imwe yinubira kuba ituye mu mujyi, ifite n’amashanyarazi mu ngo, nyamara itabasha gucana no kwifashisha amashanyarazi mu bundi buryo, igihe cyose bayakeneye.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko kubaka iterambere rirambye u Rwanda rwifuza mu cyerekezo 2050, bikeneye kubakira ku muco Nyarwanda no ku ndangagaciro zawo.
Muzungu Gerald wayoboye Akarere ka Kirehe manda ebyiri, niwe ugiye kuyobora Akarere ka Karongi by’agateganyo.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kuzirikana ko Ubunyarwanda ari yo sano muzi yabo, ubumwe bwabo bukaba ingabo ikingira icyo ari cyo cyose cyabatanya.
Abahinzi bibumbiye mu makoperative atatu ahinga umuceri mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko urugomero rw’amazi rwa Karungeri bafatiraho amazi bifashisha mu kuhira umuceri rudakozwe byihuse, barumbya kubera ko imirima yabo itakibona amazi.
Umugabo wabaye icyamamare mu mukino w’iteramakofe, Mike Tayson yatsinzwe na Jake Paul mu mukino benshi bahamya ko ari uw’amateka nyuma y’uko muri duce (Round) umunani twakinwe.
Ibiro by’izahoze ari Ingabo za UN zoherejwe kubungabunga amahoro muri Mali, byashyikirije Ingabo z’icyo gihugu ikigo cya nyuma cyari kikiri mu biganza byazo, nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu.
Ibinyamakuru bitandukanye, by’umwihariko ibyo mu Bwongereza byatangiye kwandika byibaza ahazaza h’Igikomangoma Harry n’umuryango we, nyuma y’uko Donald Trump atsindiye amatora ya Perezida wa Repubulika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye ku wa kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwasobanuye ko kwimura irimbi ry’Akarere riherereye mu Mudugudu wa Mukungwa Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca, byatewe n’uko aho riri ari mu marembo y’Umujyi ndetse n’imiterere y’aho riri ikaba yagoraga abarishyinguragamo.
Alexei Zimin, icyamamare mu bijyanye no guteka (Chef cuisinier), wanyuzaga ikiganiro kuri Televiziyo y’u Burusiya, ariko akaba yaragaragaje ku buryo bweruye ko adashyigikiye intambara Perezida Putin w’u Burusiya yashoje muri Ukraine, yasanzwe yapfiriye mu cyumba cya Hotel i Belgrade muri Serbia.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro zemerera Brig. Gen. Mamary Camara, guhagararira Mali mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yamaze kwandika yegura ku mwanya w’ubuyobozi n’umwanya w’Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Karongi, akaba yasezeye ku mirimo hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile hamwe na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.
Umuraperi Steven Munyurangabo uzwi cyane nka Siti True Karigombe, akaba umwe mu bamaze igihe kandi bahagaze neza muri njyana ya Hip Hop Nyarwanda, yashyize hanze Extended Play (EP) nshya yise ‘Ibyuya Byanjye’.
Lazaro Sahinkuye w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Kibilizi, Akarere ka Nyamagabe, ari gushakishwa ngo abazwe iby’urupfu rw’umukecuru witwa Bernadette Mukanyangezi w’imyaka 55 akekwaho kwica, mu masaa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu 15 Ugushyingo 2024.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye byo mu mwaka wa 2023/2024 abanyeshuri bigaga imyuga n’ubumenyi ngiro batsinze neza kurusha bagenzi babo bigaga ubumenyi rusange.
Muri Afurika y’Epfo, abakora ubucukuzi butemewe n’amategeko bw’amabuye y’agaciro ya Zahabu basaga 4000, barakekwa kuba bakihishe mu birombe, nyuma y’uko Guverinoma ya Afurika y’Epfo ifashe icyemezo cyo gufunga inzira bakoreshaga bashaka ibyo kurya no kunywa. Igituma bakomeza kwihisha muri ibyo birombe bikaba ari uko batinya (…)
Abanyarwanda baba muri Canada, inshuti n’umuryango wa nyakwigendera Erixon Kabera uherutse kwicwa arashwe n’umupolisi wo muri icyo gihugu, bakoze imyigaragambyo y’amahoro basaba guhabwa ubutabera n’ibisubizo ku iyicwa rye ritarasobanuka.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2024, aho 78.6% ari bo babitsinze bakaba bazahabwa impamyabumenyi.
Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye bagaragaje agahinda nyuma yo gutsindwa na Libya igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, bigabanyiriza Amavubi amahirwe yo kubona itike.
Ibigo bishinzwe amasoko ya Leta muri Afurika(APPN) byemeranyijwe ko itangwa ry’amasoko ya Leta rigiye kwibanda ku bikorerwa imbere mu gihugu, kubera impamvu zitandukanye zirimo iyo gusigasira agaciro k’ifaranga gatakarira mu gutumiza ibintu hanze y’Igihugu.
Ni nyuma y’uko amashusho agaragaza uuyu muhanzi w’icyamamare mu muziki ukomoka muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize ari mu rusengero apfukamye hasi, Umupasiteri arimo amusengera, akuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko nta gahenge ko guhagarika kurwana kazigera kabaho mu gihe cyose Israel itagera ku ntego zatumye itangiza intambara muri Lebanon.
Imishinga 12 ya ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori ni yo irimo guhatanira ibihembo bya BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo Inkomoko Entrepreneur Development mu cyiciro cya munani cya ‘BK Urumuri Initiative’.
Kuri uyu wa Kane, Amavubi yatsindiwe na Libya kuri Stade Amahoro igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, icyizere cyo kugikina kirayoyoka.
Hari abumva akazi ko gukora muri serivisi zo kwita ku mirambo iri mu buruhukiro bw’ibitaro mu gihe itarajya gushyingura, biteye ubwoba kubera ibyo bagatekerezaho bitandukanye.
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha y’umugoroba wo kuwa gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Musanze, yangije imyaka y’abaturage inagurukana ibisenge by’inzu, ba nyirabyo basigara mu bihombo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, buba bwamaze gushaka aho gushyira ibishingwe byo mu Murenge wa Runda, biva mu ngo z’abaturage nyuma y’uko byangiwe koherezwa mu kimoteri cya Nduba mu mujyi wa Kigali.
Mu gihe isi yose izirikana umunsi wahariwe indwara ya Diyabete kuwa 14 Ugushyingo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO rivuga ko abantu basaga miliyoni 422 ku isi hose barwaye Diyabete, abenshi bakaba ari abo mu bihugu bikennye n’ibifite iterambere riciriritse aho iyi ndwara ihitana miliyoni 1,5 buri mwaka.
Abanyarwanda b’ingeri zose bazindukiye gushyigikira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yakira Libya kuri uyu wa Kane saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, Polisi yakoze igikorwa cyo gushaka abasore batatu bakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabambura telefone n’ibindi.
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 Ubushinjacyaha bwasabiye Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Muri Tanzania, urukiko rukuru rwa Dar es Salaam rwakiriye ikimenyetso gishya, kigizwe n’itaka ryashongeyeho amavuta y’umurambo wa nyakwindera, Naomi Orest Majiran, bivugwa ko yishwe n’umugabo we, Hamis Luwongo.
Tariki 04 Ugushyingo 2024, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, nibwo rwatangiye kuburanisha mu bujurire Philippe Hategekimana Manier uzwi nka ‘Biguma’ wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, agakatirwa gufungwa burundu.
Umugore wo muri Nouvelle-Zelande, yakatiwe n’urukiko gufungwa amezi abiri muri gereza nk’igihano cy’uko yagaburiye imbwa ye cyane kugeza ubwo yishwe n’ibibazo biterwa n’umubyibuho ukabije.