Amakipe 16 agiye guhurira mu irushanwa ry’iteramakofe ryahujwe no Kwibohora
Amakipe 16 yo mu Rwanda no muri Uganda agiye guhurira mu irushanwa ry’iteramakofe, ryahujwe n’umunsi wo Kwibora wizihizwa buri tariki 4 Nyakanga buri mwaka.

Iri rushanwa ryateguwe na Bodymax Boxing Club riteganyijwe tariki ya 5 Nyakanga 2025 muri Gymnase ya Lycee de Kigali, rikazitabirwa n’amakipe 16 arimo arindwi azava muri Uganda, aho muri rusange abakinnyi 34 bazaba bari muri iri rushanwa rizakinwa mu bakuru n’abato.
Umuyobozi wa BodyMax Boxing Club l, Emma Asmini, yavuze ko imyiteguro imeze neza kuko ibyasabwaga byarangiye.
Ati “Twasabwaga ‘Ring’ nziza n’ibindi bikoresho byatuma haba imikino mpuzamahanga kandi byamaze kuboneka.Imyiteguro yo yararangiye.”
Mu cyiciro cy’abakiri bato, abazakina bazaba bari hagati y’imyaka 13 y’amavuko kugeza kuri 16 mu gihe mu bakuru hazakina abafite imyaka 19 kugeza kuri 40 mu bagabo n’abagore.
Imikino y’iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere ikazakinwa hagati ya saa munani z’amanywa na saa tatu z’ijoro.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|