KudiBooks:Igisubizo cy’ikoranabuhanga mu ibaruramari n’icungamutungo
Mu mwaka w’ibihumbi bibiri na rimwe ntawari uziko umuntu ashobora gukorera mu rugo kandi akazi kagakorwa neza.

Ariko uyu munsi umuntu arabyuka akajya muri restaurant afata agakawa anakora akazi. Ibyo byose ntawabiboneshaga amaso ariko ikoranabuhanga uyu munsi ryoroheje ibintu byinshi bitandukanye, ndetse rinagira uruhare runini mu gutuma buri muntu wese agera ku ntumbero ze kandi mu buryo bworoshye. Muri make ikoranabuhanga ryahinduye ubuzima, ryoroshya imikorere n’imikoranire ya buri munsi.
No mu bucuruzi ni uko, uko isi ihindurwa n’ ikoranabuhanga ndetse n’iterambere, abacuruzi nabo bari mu batasigara inyuma ngo bishoboke. Ni muri urwo rwego ikigo gitanga ibisubizo mu icungamutungo KudiBooks cyakoze apulikasiyo yabugenewe yifashishwa n’abacuruzi mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ imbogamizi bahura nazo mu bijyanye no gukurikirana amafaranga, imitungo, gukumira amayeri n’ ubujura, ndetse n’ izindi mbogamizi zo kubona abashoramari n’ inguzanyo muri banki.
Muri iki gihe cy’iterambere ryihuse kandi ridasiga ubucuruzi inyuma, kumenya neza no gusobanukirwa ibijyanye n’icungamutungo ni ingenzi. Aho niho KudiBooks itanga igisubizo.
KudiBooks ni iki?
KudiBooks ni apulikasiyo y’ibaruramari. Ikaba ifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abacirirtse (SMEs) bakoresha iyi sisiteme mu gucunga imitungo ya buzinesi zabo, amafaranga yinjiye n’ayasohotse, ndetse no kubona raporo zitandukanye.
Iyi apulikasiyo ikozwe mu buryo yorohereza n’abadafite ubumenyi ku bijyanye n’icungamutungo. Bivuze ko udakeneye kuba uri intyoza mu byerekeye ibaruramari kugirango ubashe gukoresha KudiBooks.
Wakibaza KudiBooks igufasha gute?
Ibaruramari ryoroshye kandi ryihuta: Ubasha gukurikirana amafaranga winjiza, amafaranga ukoresha cyangwa asohoka, ndetse ukaba wabona inyungu n’ibihombo bya buzinesi yawe.
Fagitire zinoze kandi zigezweho: Ushobora koherereza inyemezabuguzi byihuse, bikaba byagufasha mu kwishyurwa vuba.
Kugenzura ibicuruzwa biri mu bubiko: Umenya amakuru ahagije y’ibiri muri sitoki (stock) yawe.
Raporo zinoze: Hamwe na KudiBooks kandi ubasha kubona raporo zerekeye imikorere ya business yawe, bikaba byagufasha kumenya uko ihagaze cyangwa se zikagufasha no kubona inguzanyo.
Ni Izihe Nyungu Zindi Abacuruzi Babona binyuze mu Gukoresha KudiBooks Mu Kunoza Icungamutungo
Kugira ibaruramari rinoze no gukurikiranya amakuru ku murongo biguhesha andi mahirwe n’ izindi nyungu zitandukanye harimo izi zikurikira:
Inguzanyo kuri bank: Banki zikunda imikorere inoze kandi isobanutse, bityo rero mu minogereze ya apulikasiyo ya KudiBooks idahwema gufasha abayikoresha mu gushyira ubucuruzi bwabo ku murongo hifashishijwe raporo zitandukanye zikoreshwa mu gusaba inguzanyo muri za banki zitandukanye. Banki zigendera ku makuru y’ uko bizinesi yawe ihagaze mu kugena inguzanyo ushobora guhabwa.
Gufata Imyanzuro Inoze: Baca umugani mu Kinyarwanda ngo utamenya iyo ava ntamenya niyo ajya. Iyi sisiteme igufasha kumenya aho ubucuruzi bwawe bwavuye mu gihe cyashize, bikaba aribyo bikorohereza mu gufata imyanzuro inoze kandi ifite aho ishingiye mu buryo bugaragara.
Abaterankunga: Raporo zinoze kandi zigezweho ubona muri apulikasiyo ya KudiBooks wazifashisha igihe wifuza kwereka abaterankunga ba buzinesi yawe uko ubucuruzi bwawe buhagaze. Bityo bikaba byakongerera amahirwa yo gutsindira imitima yabo bagatera inkunga ubucuruzi bwawe.
KudiBooks ntabwo ihagarikira mu gutanga iyo service y’apulikasiyo y’icungamutongo gusa; twizera kandi ko kongera ubumenyi ari inzira y’iterambere. Bityo rero buri wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu ibiro byacu byakira abigenga, ba rwiyemezamirimo batandukanye, n’ abanyeshuri mu mahugurwa y’iyongera bumenyi. Aya mahugurwa ni ubuntu kandi arafunguye kuri buri wese unyotewe no kwihugura ku by’ amafaranga n’ imicungire yayo.
Kumenyesha igihe n’umunsi wifuza kwihugurana na KudiBooks, hifashishwa, kanda hano.
Gusoma amakuru n’ impuguro KudiBooks itanga kuri murandasi,kanda hano
Gutangira gukoresha KudiBooks cyangwa kumenya ibyerekeye, kanda hano
Download KudiBooks kuri telephone, kora ishakisha wanditse “KudiBooks” kuri Play Store cyangwa App Store.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|