APR FC na Rayon Sports ni bo bazatangiza umwaka w’imikino 2025/2026

Mu ngengabihe y’umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru wa 2025/2026, APR FC iratangira icakirana na Rayon Sports mu mukino w’igikombe kiruta ibindi "Super Cup"

Tariki 02/08/2025, ni ubwo umwaka w’imikino wa 2025/2026 mu mupira w’amaguru uzaba utangiye, nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru "FERWAFA" mu ibaruwa yohererejwe abanyamuryango ngo batangire imyiteguro hakiri kare.

Abenshi icyo bahita bihutira kureba, ni umukino w’igikombe kiruta ibindi "Super Cup", aho uyu mwaka kigomba guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports, kikaba ari na cyo gikombe gitangiza umwaka w’imikino.

APR FC na Rayon Sports barafungura umwaka w'imikino, bamwe mu bakiniraga Rayon Sports barereje muri APR FC
APR FC na Rayon Sports barafungura umwaka w’imikino, bamwe mu bakiniraga Rayon Sports barereje muri APR FC

Ni ibiki byo kwitega muri uyu mwaka w’imikino

Guhangana kwa APR FC na Rayon Sports kwafashe indi ntera

Uko imyaka ishira ni ko ubukeba hagati y’ikipe ya APR FC na Rayon Sports bugenda bwiyongera, aho kandi nanone uyu mwaka w’imikino wasojwe bwarakomeje gufata indi ntera.

Ni umwaka wasojwe abafana ba APR FC ari bo bari hejuru, nyuma yo kwegukana ibikombe byose bahuriyemo na Rayon Sports, birimo igikombe cy’Intwari, igikombe cy’Amahoro ndetse na shampiyona.

Uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira ikipe ya APR FC yaramaze gusinyisha bamwe mu bakinnyi bakiniraga Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino barimo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji ndetse na Omborenga Fitina bari mu biganiro bya nyuma.

Aba bariyongera kuri Tuyisenge Arsene nawe waherukaga kuva muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino.

Mu mikino ibiri iheruka guhuza APR FC na Rayon Sports bahatanira igikombe kiruta ibindi (Super Cup), yose yarangiye Rayon Sports ari yo yegukanye igikombe.

Umwe wabaye tariki 27/09/2017 Rayon Sports itsinda APR FC ibitego 2-0, umukino wabereye ku bibuga bibiri ari byo Stade Umuganda i Rubavu aho amatara ya Stade yaje kuzima umukino utarangiye, uza kwimurirwa i Kigali ahakinwe iminota 27 gusa yari isigaye, ukarangira Rayon Sports yegukanye igikombe.

Undi mukino wabaye tariki 12/08/2023 na wo waje kurangira Rayon Sports itsinze APR FC ibitego 3-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yongera kuyitwara igikombe kiruta ibindi "Super Cup". Uyu mwaka APR FC nayo ikaba yifuza kwihimura kuri Rayon Sports.

Amatsinda, ibirarane.....

Ni umwaka w’imikino kandi ugiye gutangira APR FC na Rayon Sports zitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, aho APR FC izaba ikina CAF Champions League naho Rayon Sports igakina CAF Confederation Cup.

Mu gihe Rayon Sports ari yo kipe yonyine mu Rwanda yabashije kugera mu matsinda mu mikino nyafurika, ikipe ya APR FC nayo imaze iminsi ibyifuza, uyu mwaka nabwo ni zo ntego nyamukuru bafite.

Umwaka ushize ubwo APR FC yari iri muri aya marushanwa, byatumye itangira shampiyona ifite ibirarane byinshi. Uyu mwaka rero, mu ntego z’abategura Shampiyona, harimo kwirinda ibirarane kugira ngo amakipe yose ajye agendera ku murongo umwe.

Ikibazo cy’imisifurire, benshi ntibanyuzwe....

Umwaka w’imikino ushize waranzwe n’ibirego byagiye bitangwa n’amakipe atandukanye arimo, nka Mukura VS, Amagaju, Vision FC, Rayon Sports... n’andi. By’umwihariko umukino wateje ibibazo wabaye uwahuje Rayon Sports na Bugesera FC, umukino abafana ba Rayon Sports bashinje umusifuzi Ngaboyisonga Patrick kubiba ku bushake, aho bavuga ko yabimye penaliti yari yo, agahita aha Bugesera penaliti batemera ko yari yo.

Umukino wa Rayon Sports na Bugesera umwe mu mikino yateje ibibazo, bituma usubirwamo nta bafana
Umukino wa Rayon Sports na Bugesera umwe mu mikino yateje ibibazo, bituma usubirwamo nta bafana

Uyu mukino waje guhagarara utarangiye nyuma y’uko abafana bari batangiye gutera amabuye mu kibuga, uza gusubirwamo bukeye ariko ntiwagira icyo uhindura bituma Rayon Sports iwutakarizamo igikombe, abafana nabo barahanwa.

Icyuho mu mategeko ayobora umupira w’amaguru mu Rwanda

Si mu mwaka ushize gusa, amwe mu makipe akina amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda, amaze iminsi agaragaza kutanyurwa n’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse n’uburyo ashyirwa mu bikorwa.

Mu mwaka ushize ikipe ya APR FC nyuma y’impaka nyinshi yatewe mpaga kubera gushyira mu kibuga umubare w’abanyamahanga urenga uteganyijwe, bituma mu mukino yari yanganyijemo na Gorilla FC iterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Ku rundi ruhande mu gikombe cy’Amahoro ikipe ya Rayon Sports yari yagaragaje ko itifuza umukino wari wayihuje na Mukura VS ariko ntiwaza kurangira kubera ikibazo cy’amatara amurikira Stade Huye.

Ikipe ya Rayon Sports yari yatanze ikirego ko mu mategeko agenga amarushanwa, ikipe ya Mukura VS igomba guterwa mpaga y’ibitego 3-0, gusa byaje kurangira FERWAFA itegetse ko uwo mukino usubirwamo, amakipe agasubizwa ibyo yari yakoresheje mu kwitegura uwo mukino.

Ingengabihe irambuye

1. FERWAFA Super Cup (02/08/2025)

2. Gahunda ya shampiyona "RWANDA Premier League 2025/2026

15/08/2025: Gutangira kwa Rwanda Premier League 2025-2026
14/12/2025: Gusoza imikino ibanza
04/01/2026: Gutangira imikino yo kwishyura
15/06/2026: Umunsi wa nyuma wa shampiyona/gusoza Rwanda Premier League 2025-2026

3. Shampiyona y’icyiciro cya kabiri/FERWAFA Second Division League 2025/2026

14/09/2025: Itangira rya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo
05/12/2025: Gusoza imikino ibanza
05/01/2026: Gutangira imikino yo kwishyura
28/04/2026: Gusoza imikino yo kwishyura
01/04-15/05/2026): Imikino ya Playoffs

Shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu bagabo: Izatangira tariki 18/12/2025, isozwe tariki muri Mata 2026

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore: Izatangira tariki 04/10/2025, isozwe muri Mata 2026

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore; Izatangira tariki 18/10/2026, isozwe muri Mata 2026

Igikombe cy’Amahoro (Abagabo): Kizatangira mu kwa 11/2025, gisozwe tariki 01/05/2025
Igikombe cy’Amahoro (Abagore): Amatariki ntaremezwa
Igikombe cy’Intwari (Heroes Cup): 28/01/2026-01/02/2026

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka