
Ndizeye Samuel, Nsabimana Eric na Mugisha Didier bongereye amasezerano muri Police FC
Aba Police FC yongereye amasezerano ni kapiteni Nsabimana Eric "Zidane" wasinye umwaka umwe, myugariro Ndizeye Samuel nawe wasinye umwaka umwe na Mugisha Didier wasinye imyaka ibiri. Mugisha Didier mu bihe bitandukanye muri iyi mpeshyi yaganiriye n’abayobozi ba Rayon Sports bifuzaga kumugura ariko bakananirwa kumvikana amafaranga dore ko bitangira yifuzaga miliyoni 15 Frw , iyi kipe imuha icumi.
Police FC iheruka gutandukana n’abatoza bari bayobowe na Mashami Vincent ndetse n’abakinnyi barimo Bigirimana Abedi, Peter Agbrevor n’abandi batandukanye.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|