Police FC yongereye amasezerano abarimo Didier wifuzwaga na Rayon Sports

Kuri uyu wa Kabiri, Police FC yatangaje ko yongereye amasezerano abakinnyi batatu barimo Mugisha Didier wagiranye ibiganiro na Rayon Sports.

Ndizeye Samuel, Nsabimana Eric na Mugisha Didier bongereye amasezerano muri Police FC
Ndizeye Samuel, Nsabimana Eric na Mugisha Didier bongereye amasezerano muri Police FC

Aba Police FC yongereye amasezerano ni kapiteni Nsabimana Eric "Zidane" wasinye umwaka umwe, myugariro Ndizeye Samuel nawe wasinye umwaka umwe na Mugisha Didier wasinye imyaka ibiri. Mugisha Didier mu bihe bitandukanye muri iyi mpeshyi yaganiriye n’abayobozi ba Rayon Sports bifuzaga kumugura ariko bakananirwa kumvikana amafaranga dore ko bitangira yifuzaga miliyoni 15 Frw , iyi kipe imuha icumi.

Police FC iheruka gutandukana n’abatoza bari bayobowe na Mashami Vincent ndetse n’abakinnyi barimo Bigirimana Abedi, Peter Agbrevor n’abandi batandukanye.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka