Taiwan: Umugabo yapfuye azize teremusi amaranye imyaka icumi
Muri Taiwan, umugabo yapfuye azize ibyo abaganga bise uburozi buturuka ku gukoresha ibikoresho by’ibyuma kandi bishaje, nyuma yo kumara imyaka isaga icumi (10) akoresha teremusi y’icyuma imwe atayihindura.

Itangazamakuru ryo muri Taiwan, rivuga ku nkuru y’urupfu rubabaje rw’uwo mugabo, ryatangaje ko abaganga bemeje ko yapfuye nyuma yo kugira ‘infection’ ikomeye mu bihaha, iturutse ku burozi bwatewe n’ibyuma bishaje byinjiraga mu mubiri we.
Bivugwa ko uwo mugabo yatangiye kugaragaza ibibazo by’ubuzima butameze neza mu mwaka ushize wa 2024, kwa muganga bamufashe amaraso barayapima, ibisubizo bigaragaza ko afite uburozi bwinshi mu mubiri we buturuka ku byuma bishaje.
Nyuma abaganga batangiye gukurikirana ubuzima bwe, ngo bamenye inkomoko y’ubwo burozi buturuka ku byuma bishaje buri mu mubiri we, nyuma baza gusanga amaze imyaka 10 akoresha teremusi y’icyuma imwe atayihindura kandi ayikoresha buri munsi.
Barebye muri iyo teremusi, basanze yifitemo umugese mwinshi ariko utarigeze ubuza uwo mugabo gukomeza kuyikoresha abikamo ibinyobwa bitandukanye nk’ikawa, icyayi, ndetse n’imitobe itandukanye.
Ikibabaje ni uko uwo mugabo na nyuma yo kumenya ko teremusi ye irimo umugese cyangwa se ingese kubera ko ikozwe mu cyuma gifatwa n’ingese, yakomeje kuyikoresha kuko yibwiraga ko bihagije kuba yayogeje akanayunyuguza mbere yo kuyikoresha. Ntabwo igihe iyo teremusi yangirikiye ku buryo itangira gushyira umugese mu byo kunywa bayishyizemo. Gusa ikizwi ni uko uwo murwayi yongeye kugera ku bitaro igihe cyararenze ntacyo abaganga bakiramiye.
Ubwo burozi buturuka ku byuma bishaje bifite umugese, bwari bwaramaza kwangiza ubudahangarwa bw’umubiri we, ku buryo n’ibyo abaganga bagerageje gukora byose ntacyo byaramiye, kuko yaje kwicwa n’umusonga ukomeye.
Abaganga bakurikiranye uwo mugabo bagize bati, “ Teremusi ishobora kuba yaramaze igihe kirekire ikoreshwa by’umwihariko ikabikwamo ibinyobwa birimo gaze nka ‘cola’ iyo gaze ikaba yaratumye uburozi burushaho kwinjira mu mubiri we”.
Nyuma y’urwo rupfu rw’uwo mugabo, inzobere mu by’ubuzima aho muri Taiwan, zagiriye abaturage inama yo kujya bakoresha teremusi zikozwe mu byuma bidafatwa n’ingese bizwi nka ‘304 stainless steel’, kandi bakirinda kuzitwaramo ibinyobwa birimo za aside, kandi bakitwararika kuzisukura ku buryo buhoraho. Ikindi izo nzobere zavuze ko abantu bakwiye kujya bahindura teremusi nibura buri myaka ibiri (2) cyangwa se itatu (3) nk’uko bisabwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|