Gutanga amaraso ni ibya buri wese ufite ubuzima buzira umuze - Dr Muyombo Thomas
Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. Muyombo Thomas (Tom Close), yibukije abantu bagifite impungenge zo gutanga amaraso, ko gutanga amaraso bitagendera ku byiciro by’imibereho y’abantu, ahubwo ko bireba buri wese ufite ubuzima buzira umuze.

Yashimye abatanga amaraso ku butabazi bakomeje gukora, avuga ko muri 2024, igipimo cya 99,72% by’abayakeneye bayabonye, ariho ahera yemeza ko amaraso ari umuti usabirwa umurwayi mu gihe nta kindi cyamutabara gihari, akaba agomba kuboneka kugira ngo uyakeneye wese ayahabwe.
Ni ibyagarutsweho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso, wizihirijwe mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025.
Mu nsanganyamatsiko igira iti ‟Tanga amaraso, Tanga icyizere, Twese hamwe dutabare abarwayi”, Dr Muyombo yagarutse ku mpungenge bamwe mu baturage bakunze kugaragaza zijyanye n’imyumvire zikaba imbogamizi zibuza bamwe gutanga amaraso.
Mu mpungenge bamwe bagaragaza hari abagira bati ‟Nsanzwe mfite uturaso duke, muyatange mwe mubyibushye mufite menshi”, undi ati ‟Sintanga amaraso ntatakaza ibiro byanjye”.
Mu gihe hari n’abavuga ko ari abakene badashobora gutanga amaraso kandi batihagije mu biribwa, ko nta nyama barya bati ‟Gutanga amaraso ni iby’abakire barya izo nyama, waba utunzwe no guca inshuro ukajya gutanga uturaso duke wifitiye?”.

Bamwe mu bakire nabo bati ‟Twibereye muri shuguri, nta mwanya wo gutakaza tujya gutanga amaraso mu bintu bitatwinjiriza amafaranga”, n’ibindi.
Dr. Muyombo yagize icyo avuga kuri icyo kibazo cy’abagishidikanya n’abatarumva neza akamaro ko mu gutanga amaraso, avuga ko kuyatanga ari igikorwa cy’ubutabazi.
Ati ‟Gutanga amaraso, si iby’abakire si iby’abakene si n’iby’ababyibushye gusa, kuko hari n’umuntu ushobora kuba abyibushye ariko ingano y’amaraso ye iri hasi, iri ku kigero kitamwemerera gutanga. Ni ukuvuga ngo umuntu wese ufite ubuzima buzira umuze yatanga amaraso”.
Arongera ati ‟Gutanga amaraso kandi ntibigombera ko uba wariye bya biryo bita iby’abakire cyangwa birimo inyama nyinshi, umuntu wese urya indyo yuzuye isanzwe igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara, umubiri we uba ufite ubushobozi bwo gukora amaraso ahagije yamutunga we ubwe n’ayo yafasha abayakeneye. Gutanga amaraso rero ntabwo bigendera ku bukire n’ubusirimu runaka, umuntu ufite ubuzima ufite amaraso ahagije, aba ashobora kuyaha abandi”.
Yavuze ko utanga amaraso ahorana ubuzima buzira umuze kuko buri gihe ahora azi uko buhagaze, kandi umubiri ugahora ukora andi akabaho neza, kandi akirinda icyatera ubuzima bwe indwara kuko aba yaracengewe n’uburyo ashobora kwirinda.

Yungamo ko kuva ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso cyashingwa mu 1976, hari abatangiranye nacyo na n’ubu bikagaragara ko ntawe gutanga amaraso byagizeho ingaruka.
Dr. Muyombo yagarutse ku ishusho y’uburyo gutanga amaraso bihagaze mu Rwanda, avuga ko nta kibazo Umunyarwanda aragira giterwa no kubura amaraso, ari na ho ahera ashimira ubuyobozi bw’Igihugu bukora ibishoboka byose kugira ngo serivisi yo gutanga amaraso igende neza.
Ati ‟Twahawe ibyo dukeneye nk’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso kugira ngo tugere ahashoboka hose hari Umunyarwanda wifuza kuyatanga, n’abanyamahanga turabafite benshi bayatanga. Muri make umuntu ufite ubushake bwo gutanga amaraso, aho aherereye hose mu gihugu dushobora kumugeraho”.
Avuga ko icyo kigo cyashyizeho n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kubona umuntu wigeze gutanga amaraso n’aho aherereye, ku buryo iyo hakenewe amaraso mu buryo bwihuse bamugeraho agatanga ubufasha.
Hari n’ingengabihe yashyizweho yo gutanga amaraso ku hantu hose atangirwa mu gihugu, bigatuma amaraso yose azasabwa muri uwo mwaka ashakwa mbere y’uko akenerwa hakabaho na drones zifashishwa mu kugeza amaraso ku bayakeneye, bityo ubutabazi bugakorwa mu buryo budatinze.

Ababaye indashyikirwa mu gutanga amaraso bahawe icyemezo cy’ishimwe
Muri uwo muhango, abantu babiri muri buri Ntara bahize abandi mu gutanga amaraso, bahawe icyemezo cy’ishimwe kubera kuyatanga inshuro nyinshi, bagaragaza ibanga bakoresheje ngo bitabire icyo gikorwa kurenza abandi.
Bagirishya Eugène umaze gutanga amaraso inshuro 74 ati ‟Igitekerezo cyo gutanga amaraso, nakigize mu 1999 ndi mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Nta ntego nari mfite kubera ko nari muto ariko byaje kurangira bibaye umuco. Ikintu kinkururira gutanga amaraso ni wa mutima wo gufasha, iyo nyatanze mba nzi ko hari abantu mpaye ubuzima”.
Arongera ati ‟Ubutuma ntanga, ni uko ntawe ukwiye kugira ubwoba, natangiye gutanga mfite imyaka 17 none ngize 43 kandi nta kibazo na kimwe nigeze ngira cy’ubuzima, abantu birinde ibihuha gutanga amaraso nta kibazo bitera ubuzima bw’umuntu”.
Nzamukosha Théodette umaze gutanga amaraso inshuro 45 ati ‟Ibyiza byo guhabwa amaraso iyo urwaye ukajya kwa muganga ubuzima buba bumeze nabi iyo amaraso wayabuze, iyo ugize amahirwe hakaboneka abayatanze ukayahabwa, ibibazo wari ufite birakemuka ukaba muzima”.

Arongera ati ‟Gutanga amaraso ni cyo kintu cya mbere nkunda mu buzima, ni yo mpamvu nzayatanga kugeza nujuje imyaka itazaba inyemerera gutanga, icyo nkora ni ukubishishikariza abandi cyane cyane urubyiruko ruzadusimbura”.
Kugeza ubu Intara y’Amajyaruguru ni yo iza ku isonga mu kugira umubare w’abantu benshi batanga amaraso, ibikomeje gushimisha ubuyobozi bw’iyo Ntara, bwiyemeje kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo gutanga amaraso, nk’uko Guverineri Mugabowagahunde Maurice abivuga.
Ati ‟Raporo ya RBC ya 2024, igaragaza ko mu gihugu hose abantu batanze amaraso bari 58,688, muri bo 10,329 bangana na 18% ni abo mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni abo gushimirwa kuko amaraso batanze yagize uruhare rukomeje mu guhaza bwa busabe bw’ibitaro byasabiye amaraso abarwayi, RBC ikabasha kubahaza ku kigero cya 99,72%”.
Akomeza agira ati ‟Ni ibintu dushima cyane, nk’Intara y’Amajyaruguru, kandi turongera ubukangurambaga mu nama ziduhuza n’abaturage, imibare y’abatanga amaraso izamuke”.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|