Umujyi wa Kigali nyuma yo gutangaza ko moteri icana amatara kuri Kigali Pelé Stadium itabasha kuyacana yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino yo mu masaha y’ijoro, Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kitagakwiye kuba cyarabayeho mbere.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rwataye muri yombi bwana Musonera Germain (Jerimani), wari igiye kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, rivuga ko hari gahunda yo gutunganya amahuriro y’imihanda KN 5Rd na KG 5 Ave imbere ya KABC.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) abashimira umuhate bagaragaje ndetse avuga ko yifuje guhura nabo kugira ngo abashimire kandi ko azabahora hafi kugira ngo abashyigikire muri byose bifuza kugeraho.
Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt. Gen. Mohan Subramanian, yashimye Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa ku bw’uruhare zigira mu bikorwa bigamije kurinda abasivile.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yasohoye urutonde rw’Imiryango 43 ishingiye ku myenerere, igomba guhagarikwa kubera ko idafite ubuzima gatozi.
Ibuye rya diyama (Diamond) ya kabiri mu bunini mu mabuye y’ubu bwoko amaze kuboneka ku Isi, ryacukuwe muri Botswana mu kirombe gicukurwamo n’ikigo cy’Abanya-Canada, Lucara Diamond.
Samuel Dusengiyumva yongeye kuyobora Umujyi wa Kigali, aho yatowe n’abagize Njyanama hamwe n’abajyanama bagize Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024.
Mu irushanwa ryari rimaze iminsi itanu rihuza amakipe y’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda, ikipe ya Mahama ni yo yegukanye ibikombe byinshi mu mikino itanu yakinwe
Muri Zambia, haravugwa imbwa 400 zapfuye mu kwezi kumwe nyuma yo kugaburirwa ibigori byifitemo uburozi bwinshi bwa ‘aflatoxins’ cyangwa se uruhumbu rwinshi, ku buryo bikekwa ko n’abantu baramutse bariye ibyo bigori ubuzima bwabo bwajya mu kaga nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu Elijah Muchimi.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yibukije Intore z’Indangamirwa ko ubutore nyabwo, bushingiye ku kuba intangarugero mu myitwarire n’ibikorwa, kuko biri mu by’ingenzi bigeza bigeza igihugu kuri byinshi byifuzwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abagize njyanama z’uturere bazindutse bajya mu matora yo gushaka abazabahagararira mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko umugore uhetse umwana adakwiye kurara irondo, kuko byaba bivuze ko n’uwo mwana ariraye kandi atarageza imyaka 18 y’ubukure.
Ikipe ya AZAM FC yageze mu Rwanda aho ije kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya Total Energies CAF Champions League uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu.
Operasiyo yo kumena inzoga z’ibikorano no gufata abazikora yabereye ahitwa Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye tariki 20 Kanama 2024, yaviriyemo abagera ku icyenda gushya, biturutse ku binyabutabire byasanzwe aho hantu.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irahamagarira Abanyarwanda kubungabunga ubuzima, no kwita ku isuku y’abana kugira ngo bazabe abo bifuza kuba bo, kuko abarenga miliyoni ebyiri by’Abanyarwanda bose bari munsi y’imyaka itandatu.
Kuri uyu wa Gatatu imbere ya Perezida Paul Kagame, Ikipe y’u Rwanda y’abagore yatsinze Argentine mu mukino wa kabiri w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 cya Basketball mu bagore iri kubera mu Rwanda
Mu imurikagurusha ry’Intara y’Amajyaruguru riri kubera muri sitade Ubworoherane, ibiribwa birimo brochette, ibirayi ndetse n’ahagaragara ibikinisho by’abana, nibyo biri kwitabirwa kurusha ibindi, dore ko aho bicururizwa hakomeje kugaragara umubyigano cyane mu masaha y’umugoroba.
Abatuye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburangerazuba barishimira ko muri ako Karere huzuye icyambu (Port) gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri bunini bupakira imizigo n’abagenzi barenga miliyoni 2.7 ku mwaka.
Muri Taiwan, urukiko rwahanishije umugabo igihano cyo gufungwa amezi atatu muri gereza kubera ko yacungishije umugore we camera ihishe mu rugo rwabo atamubwiye kugira ngo ajye agenzura ko amuca inyuma koko, urukiko rwabyise ko uwo mugabo yavogereye ubuzima bwite bw’umugore we.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye neza umwaka w’imikino 2024-2025 itsinda umukino wa mbere wa shampiyona yatsindagamo AS Kigali ibitego 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium.
Butoyi Didier wo mu Karere ka Bugesera avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibicanwa no kubungabunga ibidukikije yakoze amakara akozwe muri burikete (Briquettes) mu bisigazwa by’imyaka aho abayakoresha bavuga ko ahendutse ugereranyije n’ay’ishyamba asanzwe.
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Augustin Miles Kelechi Okechukwu, uzwi cyane ku izina rya Tekno Miles, yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko yaguye igihumura ubwo yari ku rubyiniro muri Afurika y’Epfo.
Inkongi y’umuriro yatewe n’iturika rya Gaz, yibasiye inzu iherereye mu Mudugudu wa Nyarukurazo Akagari ka Kamatama mu Murenge wa Jabana Akarere ka Gasabo, umuntu umwe akomereka bikomeye, n’ibyarimo birashya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, barimo Dusengiyumva Samuel wari usanzwe ari Umuyobozi w’uyu Mujyi.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ubwato bunini bwari butwaye abantu 300 bupakiye n’ibicuruzwa burohamye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 18 Kanama 2024, mu Mugezi wa Lukeni muri Teritwari ya Kutu, mu Ntara ya Maï-Ndombe, kugeza n’ubu hari abari muri ubwo bwato bagikomeje kuburirwa irengero nk’uko (…)
Ba rwiyemezamirimo bato bongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi bavuga ko bagorwa cyane no kubona ibyangombwa by’ubuziranenge bityo ibyo bakora bikabura isoko nabo bakadindira mu iterambere.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yatangaje ko yagabanyije urwunguko rwayo ku bigo by’imari, rugera kuri 6,5% ruvuye kuri 7% rwari rusanzweho.
Jennifer Lopez yasabye gatanya n’umugabo we Ben Affleck, nawe uzwi cyane mu bya filimi, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika n’ahandi bivuga ko wari umwe mu miryango (couples) zizwi cyane kurusha izindi muri Hollywood.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen.Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi ba APR FC iri kwitegura AZAM FC ko kuba bakinira ikipe ya gisirikare nabo mu kibuga bagomba kuba bafite uwo mutima w’igisirikare.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 ni bwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Niyonkuru Zephanie yashyikirije ibendera ry’igihugu ikipe y’igihugu y’abato bagiye mu gikombe cya Afurika.
Umwami wa Maroc yafashe icyemezo cyo guha imbabazi abahinzi 4800 bari bakurikiranywe n’inkiko cyangwa se bari baramaze gukatirwa n’inkiko n’abari baramaze gushyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi kubera ibyaha bijyanye n’ubuhinzi bw’igihingwa kitemewe n’amategeko cy’urumogi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubutabera.
Pasiteri Mugabo Venuste wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yavuze ubuzima bubi yakuriyemo aho yageze n’ubwo atungwa n’akazi ko gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano.
Hirya no hino mu Turere, mu gihe hari imihanda bigarara ko ifatiye runini abaturage ndetse igahoramo urujya n’uruza rw’abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga, bakomeje kwinubira ko iyangirika ryayo, usibye kubacyereza mu bikorwa byabo birimo mihahiranire n’imigenderanire, bikomeje no kubadindiza mu iterambere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje igihe umwaka w’amashuri 2024-2025 uzatangirira mu rwego rwo gufasha ababyeyi n’abanyeshuri kwitegura neza.
Mu myaka itanu iri imbere urubyiruko rw’u Rwanda rugera ku bihumbi 132 rushobora kuzaba rutunzwe n’imirimo itandukanye y’ubuhinzi kandi babikora kinyamwuga bagakuramo amafaranga abafasha kwiteza imbere.
Muri Tchad, imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye cyane cyane mu Ntara ya Tibesti, iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu imaze guhitana abantu 54 kandi nubu iracyakomeje kugwa nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, u Rwanda rwohereje muri Mozambique inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi), bagiye gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka mu nshingano boherejwemo mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’iki Gihugu.
Umuntu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa muri Kenya yatorotse uburoko, none abashinzwe umutekano barimo kumuhigisha uruhindu nk’uko byatangajwe na polisi muri icyo gihugu.
Uwitwa Fraterne Ndacyayisenga yaguze ubutaka mu Karere ka Gasabo, akora ihererekanya ryabwo n’uwo babuguze bimugoye ariko abona icyangombwa. Asobanura ko yaje gukenera serivisi zimusaba gutanga icyangombwa cy’umutungo, yitabaza abagenagaciro b’umwuga ngo babimufashemo, ariko bahuje ibyangombwa afite n’ubutaka yaberetse ko (…)
Abashinzwe ubutabazi mu mujyi wa Sicily mu Butaliyani bakomeje guhura n’akazi katoroshye ko kugera mu bice by’imbere by’ubwato bw’abaherwe bwo mu Bwongereza, bwarohamye mu rukerera rwo kuwa Mbere 19 Kanama 2024.
Abarokotse Jenoside bo mu Mirenge igize agace ka Ndiza mu Karere ka Muhanga, barashinja Germain Musonera bahamagara (Jerimani), wari ugiye kuba Umudepite mu Nteko ishinga amategeko, kubicira ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Murenge wa Gihombo Akarere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’impanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi RFTC, aho yataye umuhanda iragwa, umushoferi n’abagenzi 28 yari itwaye barakomereka.
Banki Nkuru y’Igihugu ya Libya (CBL) yatangaje ko yasubukuye ibikorwa byayo nyuma y’uko umukozi ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga wari warashimushwe abonetse.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Migina bibumbiye muri Koperative Ubumwe Tumba barataka kutishyurwa umuceri watwawe na rwiyemezamirimo ufite uruganda ruwutonora, we akavuga ko nta masezerano y’ubugure bagiranye, ahubwo ko awubabikiye.
Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishimana Richard avuga ko yiteguye gukorana neza n’abafatanyabikorwa barimo ingaga z’imikino mu Rwanda kugira ngo bitange umusaruro wifuzwa muri uyu mutaka wa siporo Nyarwanda.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abagore yatsinze Lebanon amanota 80 kuri 62 mu irushanwa ryo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera hatangijwe ibikorwa byo kubaka imihanda inyura mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Nyamata, hagamijwe kurushaho kuzamura iterambere ry’abaturiye iyo mihanda ndetse n’abayikoresha muri rusange.