Minisitiri w’Ubutabera wa DRC ari kugererwa mu kebo yagereyemo abandi

Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Constant Mutamba, yabujijwe kurenga umurwa mukuru Kinshasa mu gihe hagitegerejwe ko atangira gukurikiranwa mu nkiko.

Ku cyumweru nibwo Abadepite bo muri icyo gihugu batoye bemeza ubusabe bw’umushinjacyaha bwo kumuregera ubucamanza akaburanishwa icyaha akekwaho cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyirijwe umushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza rwa RDC, Firmin Mvonde, yahise afata icyemezo cyo kubuza Minisitiri Constant Mutamba, kurenga umujyi wa Kinshasa.

Abinyujije mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka (DGM) kuri uyu wa 16 Kamena, Mvonde yamumenyesheje ko yafashe iki cyemezo kugira ngo Minisitiri Mutamba atazakirengaho.

Yagize ati “Ndagira ngo mbamenyeshe ko nshingiye ku ngingo ya 83 y’itegeko No. 13/010 ryo ku wa 13 Gashyantare 2013 rigenga ikurikiranwa mu rukiko rusesa imanza, nafashe icyemezo cyo kubuza Mutamba gusohoka umujyi wa Kinshasa.”

Aya mabwiriza aje nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi (Kamena) uyu mugabo yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa, burimo kumukoraho iperereza.

Amategeko yo muri icyo gihugu ateganya ko Minisitiri w’Ubutabera ahita yegura mbere yo gutangira kuburanishwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka