Fitina Omborenga ugiye gusubira muri APR FC yakoze ikizamini cy’ubuzima
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo w’Amavubi, Fitina Omborenga wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports yakoze ikizamini cy’ubuzima mbere yo gusubira muri APR FC yari yavuyemo mu 2024.

Iki kizamini cy’ubuzima cyakozwe kuri uyu wa Kabiri aho uyu musore yagaragaye mu mashusho ari hamwe n’umuganga wa APR FC ku Bitaro bya Gisikare i Kanombe.
Ku wa Mbere tariki 16 Kamena 2025, umuyobozi w’ikipe ya APR FC Brig Gen. Deo Rusanganwa yari yahamije ko nubwo atariyasinya ariko bari mu biganiro.
Ati"Omborenga turavugana ntabwo yari gasinya."
Fitina Omborenga wari waguzwe na Rayon Sports miliyoni 30 Frw mu mpeshyi ya 2024, nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2024-2025 ayisaba ko batandukana, iyi kipe yamusabye ko yayishyura miliyoni 30 Frw z’umwaka umwe yari asigaranye ari nabyo bigomba kubahirizwa.

National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Welcome back to the lions