Fitina Omborenga ugiye gusubira muri APR FC yakoze ikizamini cy’ubuzima

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo w’Amavubi, Fitina Omborenga wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports yakoze ikizamini cy’ubuzima mbere yo gusubira muri APR FC yari yavuyemo mu 2024.

Fitina Omborenga agiye gusubira muri APR FC
Fitina Omborenga agiye gusubira muri APR FC

Iki kizamini cy’ubuzima cyakozwe kuri uyu wa Kabiri aho uyu musore yagaragaye mu mashusho ari hamwe n’umuganga wa APR FC ku Bitaro bya Gisikare i Kanombe.

Ku wa Mbere tariki 16 Kamena 2025, umuyobozi w’ikipe ya APR FC Brig Gen. Deo Rusanganwa yari yahamije ko nubwo atariyasinya ariko bari mu biganiro.

Ati"Omborenga turavugana ntabwo yari gasinya."

Fitina Omborenga wari waguzwe na Rayon Sports miliyoni 30 Frw mu mpeshyi ya 2024, nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2024-2025 ayisaba ko batandukana, iyi kipe yamusabye ko yayishyura miliyoni 30 Frw z’umwaka umwe yari asigaranye ari nabyo bigomba kubahirizwa.

Fitina Omborenga yari amaze umwaka umwe akinira Rayon Sports
Fitina Omborenga yari amaze umwaka umwe akinira Rayon Sports

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Welcome back to the lions

JEAN DE FILS OMBORENGA yanditse ku itariki ya: 17-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka