U Rwanda rwabonye ihahiro rishya rya lisansi muri Oman

U Rwanda rugiye gutangira gahunda nshya yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli bikozwe hagati ya Leta ebyiri (Government-to-Government), mu masezerano y’ubufatanye n’Igihugu cya Oman, guhera mu kwezi kwa Kanama 2026.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa binyuze muri sosiyete ya OQ Trading, ishami mpuzamahanga rishinzwe ubucuruzi bw’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli rya Oman.

Izi mpinduka zigamije kugabanya igiciro cya lisansi ku isoko, kurushaho gufasha Igihugu ku bijyanye n’umutekano w’ibikomoka kuri peteroli, no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kugenzura uko peteroli itumizwa mu mahanga.

Mbere y’iyi gahunda, u Rwanda rwatumizaga hafi 30% bya peteroli rukoresheje ibigo by’ubucuruzi byo muri Kenya, mu gihe indi yose yanyuraga ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania.

Amasezerano mashya azagabanya uruhare rw’ibyo bigo by’ubucuruzi byigenga, cyane cyane ibyo muri Kenya, mu gutumiza peteroli. Iyi gahunda nshya kandi izagira uruhare rukomeye mu kugabanya ibiciro bya lisansi mu Rwanda no kongera ubushobozi bw’igihugu mu bijyanye n’ingufu.

Ibi bije bikurikira kandi andi masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Oman yasinywe mu ntangiriro z’uyu mwaka. Muri ayo masezerano harimo ay’ubutwererane mu nzego enye ari zo serivisi z’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, Ubwikorezi bwo mu Kirere, Amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ndetse n’ay’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Aya masezerano yasinywe ari mu murongo w’umubano mwiza u Rwanda na Oman bifitanye mu nzego zitandukanye kuva mu 1998.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka