Hashyirweho itegeko rihana abasebya amafaranga bavuga ko ari mabi
Hari amatsinda ya WhatsApp menshi mbarizwamo y’abo twiganye, twaturanye, twasenganye, cyangwa twagendanye hano na hariya, ibyo ni ibisanzwe.

Ikidasanzwe muri ayo matsinda, ni uko iyo hari ushaka gushotora mugenzi we, cyangwa bagenzi be mu bihe banyuzemo, azana ifoto bifotoje bakiri kuri Kaminuza cyangwa mu mashuri yisumbuye n’ahandi bahuriye.
Ayo mafoto akunda gutangaza cyane; hari agaragaza abasore/abahungu bambaye t-shirt zimeze nk’amakanzu, abambaye amapantalo yadozwe abatayeri bataratangira kugira ubugugu, ishati yacitse ikora maze bakarihinduriza ngo ‘isubirane ubushya’ n’ibindi. Abakobwa na bo ibyabo babyivugira.
Ubwo kandi muri ayo mafoto babaga bakoze picnic bakaba bari busangire umugati usize blueband cyangwa urimo avoka, bagafatisha fanta, cyangwa icyayi bari bunywere mu dukombe twa plastike, mu mabara yatwo uko muyazi.
Muri rusange, ayo mafoto ikindi abayareba bahurizaho, ni ukubona ko abayarimo bari bafite ibiro(weight) bicye.
Aha rero, buri wese yibuka ukuntu uyu munsi mugenzi we asigaye akora siporo ngo arebe ko umubyibuho wahagarara, maze akagereranya n’ifoto ya cya gihe ugasanga baragira bati “inzara si ikintu.”
Iyo bavuga ibyo, bagatangarira ibya none ugereranyije n’ibyahise, baba bashima ifaranga ryahinduye ubuzima, kuko babonye akazi, bagashinga urugo, bakarya, bakijuta, ndetse bakagaburira n’imiryango yabo.
Bibuka kandi ukuntu muri bya bihe batereraga Tumba-Rango n’amaguru badafite igiceri cyo gutega Twegerane. Bitewe n’aho babonye Ghetto, abandi nabo bibuka uko batsindagiraga umuhanda haruguru yo kwa Wariraye bajya kuri Rectorat no ku Itaba kwiga bavuye za Madina, cyangwa Misereor, Viet na Titanic bya Kaminuza y’u Rwanda – NUR, I Butare (nawe wabaye ahandi washyira inkuru yawe hano).
Babigereranya n’ukuntu uyu munsi bafite lumpsum yishyurwa na Leta, cyangwa bakagira imodoka zitwara abashyitsi ba VIP zishyura amafaranga kuri konti zabo. Abana babo biga amashuri meza yo mu gihugu maze wakumva ayo bishyura uti “eeh! Se ubwo si ugusesagura?”
Banywa byeri, ya yindi yitiranwa n’umuhanzikazi nyarwanda ku bihumbi bitanu, wowe ukibuka ko uyigura igihumbi kwa Kazungu iyo ukwezi ‘kwapfuye’, cyangwa byaba byanze ukanywa ‘Dunda ubwonko’, ‘Icyuma’ cyangwa ‘Yewe muntu’ n’izisa nazo.
Kwihandagaza imbere y’aba bantu n’abandi benshi ntarondora bahiriwe n’urugendo bigacamo, ukavuga ngo “amafaranga ni mabi”, ntukwiye kubihanirwa?
Mumbabarire ariko nimvuga ibyigondoye imihoro ntirakare, aba navuze ni ikiciro kimwe cy’abanyura mu muhora umwe bagahurirayo n’amafaranga, ariko hariho imihora myinshi bagenzi!
Hari n’abaryama amasaha abaze, ku buryo badashobora kuryama ku munsi babyutseho, kuko bari gukubita hirya no hino, bakomanga aho ifaranga riri, bagakora mu nguni zose, bagatekereza uko bakwandika gatandatu bakabika kane, kugira ngo ifaranga riboneke kuri konti, kandi riboneke rigwiriye.
Bajya Dubai hiryo iyooo, abandi bakajya Musanze, cyangwa se bakajya mu Bushinwa, bose bagiye “Gushaka imari” maze bagaruka iwacu bagashyiraho ibiciro babanje kubara iby’umusoro uzabatwara, nuko bagasoroma inoti kweli!

Abo tuvuze bajya Dubai, iyo bazindutse bajya ku Kibuga cy’indege I Kanombe, imodoka barimo zigenda zikubita amatara abandi babyeyi bazindukiye Nyabugogo nabo bagiye gushaka imari bazana Kimironko, Ziniya na Zindiro, nabo bakaza bamaze kubara icyo bari bukure ku muguzi wa nyuma.
Nuko rero, ugahura n’abantu baba bavunitse gutyo, kandi wenda bikabahira, ugasanga bari kwica akanyota, cyangwa bari kwishimira ibyagezweho ukibeshya ukavuga ngo “amafaranga ni mabi” maze ugataha uko waje? Bashyireho itegeko riguhana, kubera kugenda usebya ibitunga abantu uvuga ngo “Amafaranga ni amabyi ya Shitani.” Hari ubwo wari wabona bya bikamyo byanditseho ‘Gali la Maji Machafu’ se riza kuyatwara za Nduba?
Kandi ubwo mugira ngo ababona ayo twita “menshi”, tukabita “abakire” ni bo bazi uburyohe bw’ifaranga gusa? Hazagire uwibeshya ajye imbere y’umusaza wafashe inkunga ya VUP agire ati “amafaranga ni mabi”. Uwo azabage yifashe.
Ikintu gikomeye abantu batajya batekereza, nuko ibyiciro byose twavuze n’ibyo tutavuze, byoose, usanga ku wa Mungu, nako ku munsi w’Imana, haba Ku Cyumweru, ku Isabato cyangwa kuwa Gatanu bose bahurira mu rusengero, ku kiriziya cyangwa ku Musigiti bose bazana ituro ryo kubaka umurimo w’Imana. Burya aho dusengera naho haba hubatswe mu mafaranga, ndetse n’abayabika bahembwa andi mafaranga, ibyuma bakoresha mu kuramya Imana babigura mu maduka, maze abahanga babyo bakora mu murya abantu bakajya mu Mwuka.
Nuko uti amafaranga ni mabi? Kagire inkuru rero!
Sinavuga igihugu rero kuko sinarangiza iyi nkuru, ariko reka gusa nibutse ko iyo bavuze ngo u Rwanda, igihugu kiri ku isonga mu isuku n’umutekano, kandi koko wagenda mu muhanda nawe ukavuga uti “u Rwanda ruraryoshye”, nta handi biva, ni amafaranga, n’ubwo mu isuku hiyongeraho n’umuco, amahitamo.
N’abashinzwe umutekano, kubona baserutse neza, umwanzi uteye aturuka mu burengerazuba yatera ibisasu bakabimira, ntimugire ngo hari ikindi, burya ni CASH.
Nyuma y’ibyo rero, ugahagarara nko hafi ya Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, cyangwa se ukinjira mu cyumba cy’inama cyaho Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yasinyiye inguzanyo y’Amadolari miliyoni magana ane, akumva urakopfoye ngo ‘amafaranga ni mabi’?
Buriya na Banki Nkuru y’u Rwanda, ihora iribungabunga ngo ritagwa rikavunika, nako rigata agaciro, kuko ifaranga ni ikintu cyubashywe cyane, kandi uko ririnzwe neza, uko rikomeye ni nako abaturage barikoresha bubahwa, biyubaha, babaho neza.

Nabonye no mu Rwanda, ubonye irikomeye cyane kurusha ayandi yumva arushijeho kugira akanyamuneza. Uzi iyo bavuze ngo “kanaka yigize idolari?” ni nko kuvuga ngo yigize umuntu uhenze cyane, ukomeye, babihereye ku idolari ryo hakurya iyo mu baherwe bayoborwa n’umuherwe.
Ubu noneho mu Rwanda hariho na Politiki yo kubika amafaranga mu ikoranabuhanga, kugira ngo abantu bajye bayakoresha batayakozeho, kugira ngo atava aho asaza, cyangwa hakagira uwahirahira ngo ayibe mugenzi we ashaka kuba ari we uyitungira.
Abantu bareke kuvuga ngo amafaranga ni mabi babihereye ku bayabona bagasara bagasizora babona isha itamba bagata n’urwo bari bambaye. Yewe! No kubona ikintu cyiza, cy’agaciro ukagikoresha nabi ugasigara ugituka, birakanyagwa.
Muzajye kandi mwirinda ababashuka, bavuga ngo amafaranga ni mabi, kandi bakabivuga bari kuyakorera ngo babone minerval, amafaranga yo kubaka n’ibindi. Ibyo ni ukurangaza abantu rwose.
Ntabe ari jye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|