Yafashwe amaze gukora ingendo 120 z’indege atishyura
Muri Amerika, umugabo w’imyaka 35 ukomoka muri Leta ya Florida yahamijwe n’urukiko icyaha cy’uburiganya, nyuma yo gutabwa muri yombi amaze gukora ingendo 120 z’indege atishyura amatike, kuko yabaga yiyise umukozi wo mu ndege abeshya.

Mu rubanza, ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugabo witwa Tirone Alexander, yinjiraga ahantu hagenewe gusa abakozi bo mu ndege ku kibuga cy’indege, akahinjira avuga ko ari umukozi wo mu ndege, ibyo abikora inshuro 120 hagati y’umwaka wa 2018 na 2024.
Uwo mugabo yakoze ubwo buriganya yifashishije gahunda ya za komanyi z’indege zihuriyeho muri icyo gihugu, yemerera abakozi mu ndege bita ku bagenzi mu gihe cy’urugendo (flight attendants) ndetse n’abapilote, ko bagenda mu zindi ndege ku buntu batishyuye.
Tirone Alexander bivugwa ko yigeze kuba umukozi wo mu ndege zikora ingendo hirya no hino muri Amerika, hagati y’umwaka wa 2013 na 2015, nyuma aza guhagarika akazi, ariko kuko yari azi uko iyo gahunda ya za sosiyete z’indege ikora, yajyaga ku mbuga za interineti z’amakompanyi y’indege, akareba ahari ‘form’ abakozi bo mu ndege bifuza kugenda n’indege badakoramo buzuza, aho umuntu aba basabwa kuzuzamo izina rya sosiyete y’indege akorera, itariki yatangiriyeho akazi, na numero imuranga mu rwego rw’akazi (badge number).
Ibyo byose Tirone Alexander ngo yahitaga abyuzuza akoreheje amakuru y’amahimbano, hanyuma ku bigaragara muri izo ngendo zose 120 yakoze nta sosiyete n’imwe y’indege yigeze ifata umwanya wo kugenzura amakuru ari kuri izo nyandiko yuzuzaga akoresheje interineti.
Ubushinjacyaha bwavuze ko “Ibimenyetso bigaragaza ko Alexander yiyise umukozi wo mu ndege, abeshya sosiyete eshatu zitandukanye, akora izo ngendo yigaragaje nk’umukozi wo mu ndege ariko abeshya”.
Ibyo bimenyetso ubushinjacyaha bwazanye mu rukiko, byerekana ko hagati y’umwaka wa 2018-2024 mu buryo bw’uburiganya, Alexander yakoze ingendo z’indege atishyura ajya mu bice bitandukanye harimo Atlanta, Dallas, Las Vegas na Los Angeles.
Mu gihe yabaga yuzuza iyo form isabwa mbere y’uko umukozi wo mu ndege agenda mu yindi ndege ya sosoiyete adakoramo, ngo yajyaga yuzuzamo ko yakoreye sosiyete zirindwi (7) zitandukanye aho muri Amerika, agakoresha numero zimuranga zitandukanye zisaga 30, akanahindura amatariki agaragaza igihe yatangirye akazi.
Tirone Alexander yahamijwe n’urukiko icyaha cy’uburiganya, igihano cyacyo kikaba ari imyaka 20 muri gereza ndetse n’icyaha cyo kwinjira ahantu habujijwe mu kibuga cy’indege (accessing a restricted area of the airport), icyo na cyo igihano cyacyo ni ugufungwa imyaka 10 muri gereza, bivuze ko muri rusange yakatiwe gufungwa imyaka 30
Igihano cye cyo gufungwa biteganyijwe ko kizatangira muri Kanama 2025, ubu aracyari hanze nyuma y’uko yari yatanze ingwate y’ibihumbi 50 by’Amadolari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|