Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, aributsa abakirisitu Gatolika ko ari bo bitezweho ubushobozi bwo kugura ubutaka buteganyijwe kuzagurirwaho Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yatsindiwe muri Algeria na CS Constantine ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ashyizeho Guverinoma nshya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, abashya bayinjiyemo, abayisanzwemo n’abatayigarutsemo, mu butumwa banyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze ari Twitter, buri wese yashimiye Umukuru w’Igihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Marine FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko uku kwezi kwa Kanama kuzarangira imiryango yahuye n’ibiza yasubiye mu buzima busanzwe kuko ubu bamwe bari mu baturanyi abandi bakaba bakodesherejwe n’ubuyobozi.
Abantu bakunze gukora ingendo hirya no hino ku isi bagiriwe inama yo kwikingiza mu gihe baba bagiye mu bice by’umugabane wa Afurika byamaze kugaragaramo icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, kivuga ko nyuma y’aho gisabye abantu bose bafite ubutaka kubwiyandikishaho, abatabikoze bukandikwa kuri Leta by’agateganyo, ubutaka bubarirwa muri miliyoni imwe na 400 ari bwo bwanditswe kuri Leta by’agateganyo.
Hagati y’ukwezi kwa Kanama na Nzeri 2024, u Rwanda rugiye kwakira ibihugu 14 bizitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket mu bangavu batarengeje imyaka 19.
Umuhanzi Fally Ipupa ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba azwi cyane mu njyana ya Rumba, yari ategerejwe n’abafana be benshi bari baje kumureba mu gitaramo yari gukora kuwa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ariko birangira ataje, aho bamwe mu rubyiruko rwari rumutereje, bagaragaje uburakari bavuga ko (…)
Abazi amateka y’amabonekerwa i Kibeho bavuga ko abakobwa batatu bemewe na Kiliziya ko babonekewe, Bikira Mariya yabageneye ubutumwa bunyuranye, agategeka Anathalie Mukamazimpaka kuguma i Kibeho, kandi ngo n’umubikira wabanje kubimwangira yarabihaniwe.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yayoborwaga na Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, iri muri eshatu zahawe abaminisitiri bashya muri Guverinoma, nyuma yo kunengwa kurangarana abahinzi b’umuceri wa Bugarama muri Rusizi.
Mu gihe shampiyona ya Basketball mu Rwanda (Rwanda Basketball League 2024) irimo kugana mu kumusozo, Patriots BBC yasubiriye ikipe ya APR BBC iyitsinda amanota 77 kuri 70, REG BBC nayo iharurira inzira Kepler BBC iyigeza mu mikino ya kamarampaka.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Guverinoma nshya igizwe ahanini n’Abaminisitiri bari bayisanzwemo, ariko muri batatu bashya harimo Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).
Abofisiye barenga 450 baturutse mu ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora barangije amasomo bari bamazemo amezi atanu azabafasha mu kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu mirimo bashinzwe.
Kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’Amavubi Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 36 bagiye kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 izabahuza na Nigeria na Libya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi, itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rikaba rigaragaza ko abayobozi Umukuru w"igihugu yashyizeho ari Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe amarushanwa yagizwe Minisitiri mushya wa Siporo
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) iratangaza ko abanduye indwara y’ubushita bw’inkende (MPox) mu Rwanda ari bane, babiri bakaba baramaze kuvurwa bagakira bagasezererwa mu bitaro, abandi babiri bakaba bagikurikiranwa n’abaganga.
Ababyeyi bafite abana bafite inzozi zo kuzaba inzobere mu by’Ubwubatsi, Ubuganga cyangwa mu Bushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga bashyiriweho amahirwe yo gukabya inzozi zabo binyuze mu kwiga muri Ntare Louisenlund School.
Abagize inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’isanamitima, imibanire myiza n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bifuza ko abagororwa basoje igihano bakatiwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bajya bakirwa n’ubuyobozi mbere yo kugera mu miryango.
Akarere ka Burera kashyize ku isoko amwe mu mavuriro y’ibanze (Health Posts), mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi no kurushaho kuzegereza abaturage.
Umuhanzikazi Sheebah Karungi uri mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko muri gahunda afite harimo kubyara, akagira abana nubwo ibijyanye no gushaka ntabyo ateganya.
Abazi iby’amabonekerwa y’i Kibeho kuva yatangira bavuga ko Alphonsine Mumureke, ari na we wabonekewe bwa mbere, abonekerwa haketswe ko yafashwe n’amashitani kuko akomoka i Kibungo ahajyaga havugwa kuba abantu bayakoresha cyane.
Mu Karere ka Musanze abanyamabanga nshingabikorwa b’Imirenge yako, bahinduriwe iyo bayoboraga, bimurirwa mu yindi ariko n’ubundi y’aka Karere.
Imiryango 47 niyo imaze kubarurwa yagizweho ingaruka n’ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga mu Murenge wa Nyagihanga Akagari ka Nyagatabire, ahasambutse amazu ndetse n’imirima y’intoki.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanurira Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, igikorwa cyo kwinjiza mu Ngabo abazwi nk’Inkeragutabara bakwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa.
Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo u Rwanda rwakire irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Basketball ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagore, ikipe y’Igihugu cya Hongiriya (Hungary) na yo cyamaze kugera mu Rwanda yiyongera ku ikipe y’u Bwongereza.
Urwego rushinzwe ubuzima muri Suwede rwatangaje ko rwabonye umuntu ufite ubwoko bw’ubushita bw’inkende (mpox) bukaze muri iki gihugu.
Ikipe ya Zira FK ikinamo Umunyarwanda Mutsinzi Ange yageze mu cyiciro kibanziriza amatsinda ya EUFA Conference League mu gihe Djihad Bizimana yamusanze muri iri rushanwa nyuma yo gusezererwa kwa Kryvbas muri Europa League.
Amakuru atangazwa n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), ni uko amatora y’abajyanama baharagarariye buri Karere kagize uyu Mujyi hamwe n’ay’Abajyanama bayobora Umujyi yasubitswe.
Hagati ya tariki 14 na 18 Kanama 2024, mu nyubako y’imikino y’abafite ubumuga i Remera, abarenga 200 mu mukino wa Karate bari guhabwa amahugurwa yateguwe na JKA-Rwanda ku nshuro ya gatanu.
Jackson Mucunguzi, umwe mu bayobozi bakuru ba Polisi muri Uganda, yatangaje ko Shakib Lutaaya (Cham), umugabo wa Zari Hassan, naramuka yifuje kwegeranya ibimenyetso byose birimo ibirego by’ihohoterwa akorerwa n’uyu mugore harimo irishingiye ku mutungo ndetse n’iry’imitekerereze inzego zibishinzwe ziteguye kumwakira.
Mounir Nasraoui ubyara umukinnyi Lamine Yamal w’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Espagne w’imyaka 17 y’amavuko, yatewe ibyuma inshuro nyinshi n’abagizi ba nabi ari muri parikingi.
Ushobora kuba unywa amazi ava ku ruganda rwa Nzove cyangwa urwa Kanzenze (Bugesera), ukabona imvura igwa mu Rwanda cyangwa ugahumeka umwuka ukonje utarimo imyotsi iteza indwara, ariko utazi ko ishyamba rya Nyungwe ryabigizemo uruhare.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Geoffrey, avuga ko bagiye kwifashisha inteko z’abaturage mu gukangurira aborozi kubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’inzuri no kuzibyaza umusaruro bakororera mu biraro ahasigaye hagahingwa ibiryo by’abantu n’amatungo.
Mu gihe ku munsi wa Asomusiyo ubusanzwe i Kibeho hateranira ababarirwa mu bihumbi 50, uyu munsi tariki 15 Kanama 2024 haje abikubye hafi kabiri.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, abafana ba APR FC, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bageze i Nyabisindu berekeza i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho bari bagiye gushyigikira ikipe yabo yitegura guhura na Azam FC mu mikino y’ijonjora ya CAF Champions League.
Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, ntiyumva impamvu hari Paruwasi zimara imyaka zidatanga umufaratiri mu Iseminari nkuru, agasanga ntacyo Abapadiri bayobora izi Paruwasi bakwiye kwitwaza.
Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za America, nkuko asanzwe abigenza buri mwaka yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yakunze cyane kurusha izindi mu mpeshyi ya 2024.
Abana b’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, barimo kongererwa ubumenyi mu gukora za Robot zikoranywe ikoranabuhanga, zishobora kwifashishwa mu mirimo itandukanye.
Ni imyitozo yitabiriwe n’abasirikare 100 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF - Militaly Police) bari bamazemo ibyumweru bitandatu yakozwe ku bufatanye bwa RDF ndetse na Qatar.
Ikigo cyitwa Castrol kirishimira ko kimaze imyaka 125 gikora ndetse kigakwirakwiza amavuta ya moteri na yo yitwa Castrol hirya no hino ku Isi. Kuri ubu icyo kigo kivuga ko iyo myaka kimaze gikora cyishimira serivisi giha abakigana, ari na ko cyibanda ku bushakashatsi, ku ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko adashyigikiye insengero zigizwe n’abahunuzi bambura abaturage, akaba asaba inzego gukemura ako ‘kajagari’ , hakarebwa n’uko zajya zitanga imisoro.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, waraye wongeye kugirirwa icyizere na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, yarahiriye kuyobora Guverinoma muri Manda ya Perezida wa Repubulika izamara imyaka itanu (2024-2029).
Bamwe mu bagore n’abakobwa by’umwihariko abarangije amashuri makuru na Kaminuza bakoze imenyerezamwuga mu nzego z’ibanze barishimira ko ryabafashije kubonamo akazi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye abayobozi mu nzego zose guharanira gukora bashyira umuturage ku isonga, aho gushaka kwikubira na bike Igihugu kiba cyageneye abaturage.
Depite Kazarwa Gertrude, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, n’amajwi 73 kuri atanu ya Nizeyimana Pie watanzwe n’Ishyaka UDPR, bari bahanganye. Amajwi abiri gusa ni yo yabaye imfabusa.