Imirenge ya Jabana na Mahembe yegukanye irushanwa Umurenge Kagame Cup 2025

Amarushanwa Umurenge Kagame Cup yari amaze iminsi abera mu Rwanda yasorejwe mu karere ka Musanze kuri iki cyumweru

Ni imikino ya nyuma yakinirwaga mu karere ka Musanze kuva kuri uyu wa Gatandatu, isozwa ku Cyumweru hanatangwa ibihembo ku makipe yitwaye neza.

Umupira w’amaguru (Football)

Umupira w’amaguru mu bagore, ikipe y’umurenge wa Mahembe (Nyamasheke) ni yo yegukanye igikombe itsinze igitego 1-0 Umurenge wa Kacyiru (Gasabo), igitego cyatsinzwe ku munota wa 89 na Ntagisanimana Saida.

Umurenge wa Jabana wishimira kwegukana igikombe
Umurenge wa Jabana wishimira kwegukana igikombe

Mu bagabo mu mupira w’amaguru, Jabana yo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Umurenge wa Mbazi w’akarere ka Huye ibitego 2-0.

Basketball, Musanze yabitwaye byombi

Akarere ka Musanze kakiniraga mu rugo, ni ko kegukanye ibikombe byombi, aho mu bagabo batsinze Rutsiro amanota 78-71, naho mu bagore batwara igikombe batsinze Kamonyi amanota 53 kuri 48.

Muri Volleyball, ikipe y’akarere ka Kicukiro ni yo yegukanye igikombe itsinze akarere ka Ngoma ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.

Iseti ya mbere: KICUKIRO 25 -23 NGOMA

Iseti ya kabiri: KICUKIRO 16-25 NGOMA

Iseti ya gatatu KICUKIRO 25 -17 NGOMA

Iseti ya kane: KICUKIRO 27-25 NGOMA

Muri Volleyball y’abagore, ikipe y’akarere ka Gicumbi ni yo yegukanye igikombe itsinze akarere ka Ngoma amaseti 3-2 nyuma yo kwiyambaza iseti ya nyuma ya kamarampaka (Seoul).

Iseti ya mbere: GICUMBI 22-25 NGOMA

Iseti ya kabiri: GICUMBI 25-15 NGOMA

Iseti ya gatatu: GICUMBI 25-22 NGOMA

Iseti ya kane: GICUMBI 24-26 NGOMA

Iseti ya gatanu (Seoul): GICUMBI 15-11 NGOMA

Umukino w’amagare....

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, Mfiteyezu Emmanuel yegukanye iri rushanwa ku nshuro ye ya gatatu yikurikiranya (2023,2024, 2025).

Mu bagore, Mukarugwiza Marie Solange wo mu karere ka Kamonyi, ni we wegukanye irushanwa, akaba ari inshuro ye ya mbere akina amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup.

Uko bakurikiranye mu mukino w’amagare

Abagore:

1.Mukarugwiza Marie Solange (Kamonyi)
2. Mutuyimana Francine (Musanze)
3. Mukabikorimana Leatitia (Kirehe)
4. Tuyishimire Sandrine (Bugesera)
5. Nyiramahirwe Alliance (Nyabihu)

Abagabo:

1. Mfiteyezu Emmanuel (Gicumbi)
2. Ntacogora Emmanuel (Musanze)
3. Mugisha Gad (Gicumbi)
4. Imananiyonkuru Jacques (Nyabihu)
5. Habamahirwe Jean de Dieu (Gisagara)

Mu mukino w’Igisoro mu bagabo uwatsinze ni Masengesho Jean Claude ukomoka mu Karere ka Kamonyi aho yatsinze Niyonagize Alfred ukomoka mu Karere ka Nyarugenge, naho mu bagore uwa mbere aba Mukundirehe Diane wo mu Murenge wa Munini w’akarere ka Nyaruguru.

Amwe mu mafoto yaranze imikino ya nyuma

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka