Iburasirazuba: Imirima yunganirwa na SAIP igiye kuba amashuri y’ubuhinzi
Umushinga wa Leta ugamije kongera umusaruro w’Ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa (Sustainable Agriculture Intensification and Food Security Project/SAIP) hamwe n’uturere wakoreyemo tw’Iburasirazuba, bavuga ko imirima y’abahinzi bashoboye gutanga umusaruro igiye kuba amashuri yigishirizwamo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Umushinga SAIP wahurije abahinzi b’icyitegererezo mu Karere ka Rwamagana ku wa Gatanu, basobanura uburyo ubutaka bwabo busigaye butanga umusaruro uhagije amasoko y’u Rwanda n’ubwo imvura yaba itaguye, kuko bakoresha uburyo bwo kuhira imyaka no guhinga mu nzu zitwa “greenhouses”.
Uwitwa Namahoro Olive uhinga imboga n’imbuto mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yahingaga inyanya mu murima usanzwe akeza ibiro(kg) bitarenga 200-300 ku isizeni yazo imara amezi 6, hakavamo amafaranga atarenga ibihumbi 200Frw.
Nyuma yaho yaje kubona inkunga ya SAIP yo kubaka greenhouse ifite intambwe ya metero 8 kuri 30 (ubuso butangana na ¼ cy’ubwo yahingagaho mbere yaho), akaba asaruramo ibiro birenga 4,500 by’inyanya zigurishwa amafaranga atari munsi ya 1000Frw/kg.
Ni amafaranga arenga 4,500,000Frw abona mu gice cy’umwaka, mu kindi gice na bwo akabona nk’ayo iyo yahahinze indi myaka yasimburanye n’inyanya.
Namahoro avuga ko ubu yishyurira ishuri abana be batatu amafaranga arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 500Frw, abikesheje ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, haba muri greenhouse cyangwa inyuma yayo mu murima usanzwe, ariko bikamusaba gushingirira za mboga kandi akuhira.
Namahoro agira ati “Murabizi ko kugira abana bafite uburere ari intego, mfite abana nishyurira ishuri amafaranga ibihumbi 500 buri gihembwe, za toni z’inyanya nasaruye ni zo zivamo ibyo byose hamwe n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.”

Namahoro avuga ko hari uburyo buhendutse bwafasha abifuza gushora imari kugera ku musaruro nk’uwo abona, “budashobora kurenga igishoro cy’Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 3.5Frw.”
Iyakaremye Valens na we uhinga imboga n’imbuto mu Murenge wa Rukomo w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko ubwo yakoreshaga arozwari(arosoire) mu kuhira ku buso bungana na ½ cya hegitare, yezaga toni 2(2,000kg) z’inyanya cyangwa izindi mboga.
Avuga ko ubu asigaye yuhira akoresheje imashini yahawe na SAIP ndetse akihatira gukurikiza inama ahabwa n’abahanga mu buhinzi, byatumye abona umusaruro urenga ibiro(kg) 4,500 by’inyanya mu isizeni.
Iyakaremye avuga ko iyo asimbuje imboga mu murima akahahinga ibigori, abona umusaruro ugera kuri toni 7(7,000kg), aho atarenzaga toni 3 igihe yahingaga ategereje imvura gusa.
Umushinga SAIP uhamagarira ababyifuza bose gushora imari mu bihinzi aho bashobora kuhira bakoresheje imirasire y’izuba, cyangwa bagakodesha imashini zuhira zahawe bamwe muri ba rwiyemezamirimo.
Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu gashami k’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), gashinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yatewe inkunga (SPIU), Emile Rurangwa, avuga ko abifuza gushora imari mu buhinzi ubu bafite amahirwe y’uko ibiribwa birimo kugenda bihabwa agaciro gakomeye, kandi ko batazahomba kubera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga harimo no kuhira.

Rurangwa avuga ko mu Rwanda ubu hari imishinga 230 y’ubuhinzi yahawe inkunga ya SAIP kuva muri 2019, kugira ngo ibe icyitegererezo cy’abandi bahinzi mu Rwanda bashaka kuvugurura imikorere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, avuga ko imirima y’abahinzi-borozi bafashijwe na SAIP igiye kuba amashuri yo kwigisha abandi bahinzi, kugira ngo bave mu mikorere isanzwe idatanga umusaruro.
Ati “Iyi mirima iratubera imirima-shuri, aho tuzajya tujyana abahinzi tukaberekeraho ngo dore uko babigenza, dore kuri iyi hegitare umuntu yahinze neza ibigori aranuhira, none arimo gusarura toni 6 wowe ugisarura 3, nawe bikore nka we’, ni cyo kintu tuzashyiramo imbaraga.”
Mbonyumuvunyi avuga ko kuba Akarere ka Rwamagana kagoswe n’ibiyaga bya Muhazi na Mugesera ari amahirwe azabyazwa umusaruro, ku bufatanye n’umushinga SAIP uzarangira mu mwaka utaha wa 2026, hakaba ngo hazashakwa imashini zuhira imirima zikoresheje amazi y’ibyo biyaga.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|