Prince Salomon yasohoye indirimbo nshya yise ‘God Thank You’
Prince Salomon, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, yasohoye indirimbo nshya yise God Thank You (Ndagushimira Mana), ifite ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo yamukoreye byose, yaba mu bihe byiza ndetse no mu bihe bikomeye yanyuzemo.

Agira ati “Nanditse iyi ndirimbo mfite umutima wuzuye ishimwe. Hari byinshi Imana yankoreye, sinshobora kubiterura byose, ariko umutima wanjye waravuze urashimira Imana. Nahisemo kwandika indirimbo kugira ngo mbikore mu buryo butazibagirana, nshime Uwiteka mu ijwi ryanjye n’umuziki wanjye.”
Iyi ndirimbo ivuga by’umwihariko ku rukundo rw’Imana no kuyishimira nubwo ubuzima bushobora kutaba butunganye. Ni indirimbo ifite umwihariko kuko yibutsa buri wese ko gushima Imana bidategerezwa kuba mu byishimo gusa, ahubwo no mu bihe bigoye umuntu ashobora kwibuka ko hari byinshi Imana yakoze.
Prince Salomon akomeza agira ati “Ndashaka ko iyi ndirimbo yibutsa abantu ko gushimira Imana bidategerezwa kuba igihe byose byagenze neza gusa. Ahubwo no mu gihe turi mu rugamba, twibuke ko hari byinshi Imana yakoze. Iyo ushoboye guhumeka, ubasha kugenda, ukagira amahoro, ibyo byose ni impamvu yo kuvuga ‘God Thank You’.”
Amashusho y’iyi ndirimbo na yo agaragaza urugendo rwo kwizera, Prince Salomon avuga ko atari ibintu byoroshye kuyategura.
Ati “Nabanje gutekereza ko bitazashoboka, ariko narasenze, mvuga nti ‘Mana, niba iyi ndirimbo ari wowe wayinteye ku mutima, uzayitunganya’, kandi koko Imana yarabikoze.”
Indirimbo God Thank You iri kuri YouTube, ndetse no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify na Apple Music.
Prince Salomon mu butumwa agenera abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, agira ati “Ushobora kuba ufite byinshi ubura, ariko se ibyo ufite urabibona? Wigeze gushimira Imana? Iyi ni indirimbo igufasha kubona impamvu yo kuvuga uti “God, Thank You”.
Uyu muhanzi yaririmbye izindi ndirimbo zirimo La vie, Bindimo, Kare n’izindi, aho hariizo yagiye afatanya n’abandi bahanzi.
Indirimbo
God Thank You:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|