
Ni irushanwa iyi kipe itegura ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, kuri iyi nshuro rigiye gukinwa ku nshuro ya kabiri aho tariki riteganyijwe muri Kanama, 2025. Icyiciro cyiswe "Zanshin Seniors Open Karate Championships" biteganyijwe ko cyizakinwa hagati y’itariki ya 9 n’iya 10 Kanama 2025 cyigahuza abakinnyi bafite kuva ku myaka 18 y’amavuko kuzamura mu abagabo n’abagore.
Nyuma y’iki cyiciro, tariki ya 16 n’iya 17 Kanama 2025 kandi hazakinwa ikindi cyiswe "Zanshin Karate Championships for Children" gifite umwihariko w’abana bakiri bato ndetse ndetse n’ingimbi n’abangavu, cyo cyizaba kigiye gukinwa ku nshuro ya gatatu, ahazakina abari hagati y’imyaka itandatu kugeza kuri 17 mu bahungu n’abakobwa.
Aba bose bazarushanwa bakina muri Kata (Kwiyerekana) mu gihe mu abakuru bazarushanwa muri Kumite ( Kurwana) hakurikijwe ibyiciro by’ibiro babarirwamo nk’uko biteganywa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku Isi. Mu gutanga amanota amanota muri iri rushanwa mu hazifashishwa ikoranabuhanga rigezweho kandi hakanakoreshwa Video Review (VR) biha umutoza uburenganzira bwo kubaza igihe umukinnyi we atahawe amanota kandi yayabonye.
Iri rushanwa rizayoborwa n’inzobere mpuzamahanga ku mugabane wa Afurika zirimo abasifuzi nk’uko Mwizerwa Dieudonne, umuyobozi wa Zanshin Sports Solutions ari nawe uritegura abivuga dore ko rizanitabirwa n’abakinnyi mpuzamahanga bazaturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Kwiyandikisha muri aya marushanwa azabera muri Hotel Credo mu Karere ka Huye byaratangiye, bikaba biteganyijwe ko bizasozwa tariki 23 Nyakanga 2025.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|