Ingabire Victoire yahamagajwe mu rubanza rw’abaregwa umugambi wo guhirika ubutegetsi
Urukiko Rukuru i Kigali rwategetse Victoire Ingabire kurwitaba kugira ngo abazwe mu rubanza rw’abafatwa nk’abakorana na we mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ingabire yavuye muri gereza mu 2018 ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka umunani afungiye ibyaha yahamijwe birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Izina rya Ingabire Victoire ryakomeje kugaruka mu rubanza rw’abantu icyenda baregwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.
Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu uko ari icyenda bagiye bagirana ibiganiro na Ingabire ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi, ritaremerwa mu mashyaka akorera mu Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Ingabire yahaye inkunga irimo amafaranga n’amahugurwa yo kubigisha uko ubutegetsi bwakurwaho hadakoreshejwe intwaro.
Ku wa kabiri tariki 17 Kamena 2025, muri urwo rubanza, umucamanza yabajije impamvu Victoire yaba agaragara nk’ukuriye umugambi w’ibyaha ubushinjacyaha buvuga ariko bukaba butarigeze bumubaza.
Umushinjacyaha yavuze ko amategeko amwemerera gukurikirana uwo ashaka cyangwa se kuba yahitamo kutamukurikirana.
Biteganyijwe ko urubanza rw’aba baregwa ruzakomeza kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, gusa nubwo umucamanza yategetse ko Victoire Ingabire na we azitabira urukiko, ntibizwi neza niba azitaba.
Ingabire niyitaba urukiko ntabwo azitaba nk’uregwa muri uru rubanza, gusa ubushinjacyaha buvuga ko na we cyangwa undi hazabaho igihe bakurikiranwa bibaye ngombwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|