Hari abagiraneza biyemeje gutanga amaraso iteka

Tariki ya 14 Kamena buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso hakanashimirwa abagiraneza biyemeje kuyatanga.

Ni umunsi wizihijwe ku nshuro ya 20 aho abakora mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu iki gikorwa bavuga ko bishimira intambwe imaze guterwa mu kucyumva.

Mu kiganiro yagiranye na RBA tariki ya 9 Kamena 2025 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso Mukakarangwa Christine ushinzwe ubukangurambaga mu bikorwa byo gutanga amaraso avuga ko mu Rwanda igikorwa cyo gutanga amaraso kimaze kumvikana ku buryo kwa muganga nta murwayi ukenera amaraso ngo ayabure.

Yagize ati” Mbere hari abazaga gutanga amaraso bagira ngo bamenye gurupe y’amaraso yabo (ubwoko bw’amaraso) hakaba n’abazaga bavuga bati tujye kwinywera kariya gafanta n’umugati batanga, ariko ubu siko bimeze abantu basigaye batanga amaraso babishaka cyane cyane abakuze nibo bafite umubare munini cyane.

Icyamuteye kuvuga ibyo ni uko hari n’abo uha uwo mugati cyangwa se fanta nyuma yo kufata amaraso bakabyanga.

Aha naho yagize ati “Harimo abakubwira bati nge ntabwo ndya umugati, iyo Fanta n’ayo mata nabyo simbinywa akavuga ati wenda munyihere amazi bivuze ngo rero ababikora ni intego baba barihaye mu buzima bwabo bakavuga bati ntihazagire umuntu ubura amaraso arwariye kwa muganga kandi mpari.”

Yongeyeho ko hari n’uwo usanga ibyo byose batanga nyuma yo gufata amaraso abyifitiye cyangwa se n’ubwo yaba atabyitwaje akavuga ati ningera iwange ndabisanga akaba afite intego mu buzima bwe yo gukiza umuntu amuhaye amaraso.

N’ubwo bimeze bityo kugeza ubu ngo hari abatarumva neza iki gikorwa bavuga bati buriya se ntibishobora kungiraho ingaruka ndamutse nyatanze?

Nyamara, Ntabarahira Udrine umaze imyaka igera kuri 25 atanga amaraso avuga ko nta ngaruka byamugizeho.

Aragira ati” igikorwa cyo gutanga amaraso nagitangiye muri 2000 niga mu mashuri yisumbuye kumwe baza gufata amaraso ku bigo by’amashuri, nyatanga inshuro ebyiri mba nsoje kwiga. Hashize nk’imyaka ibiri nibwo natekereje ndavuga nti ko nari natangiye gutanga amaraso kandi akaba ari igikorwa cyiza bari badushishikarije uwasubirayo nkongera nkayatanga.”

Rwagasore Majorite Jean de Dieu nawe ni umwe mu bantu bitabira igikorwa cyo gutanga amaraso kenshi gashoboka we ashimangira ko gutanga amaraso nta ngaruka n’imwe byamugizeho ko ahubwo bituma ahora yigengeseye kugira ngo yirinde icyatuma adakomeza gutanga maraso.

Yagize ati” Natangiye gutanga amaraso mu 1992 nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Icyo gihe, ngo byari uburyo busanzwe ikigo cyakoraga bwo gufata amaraso mu banyeshuri nibura rimwe mu mezi atandatu icyo gihe atangira kuyatanga none kugeza n’ubu ngo yabigize umwuga, “kuko abakeneye amaraso ari benshi cyane cyane mu mujyi wa Kigali kubera ibibazo by’impanuka, ababyaye bakeneye amaraso ibyo byose bintera gutangira gukunda gutanga amaraso mbigira intego.”

Akomeza agira ati”Kuva natangira kuyatanga sinumva nahagaragarara. Ntanga amaraso nibura mu mezi atatu uko mbishoboye kandi numva nzabikomeza.”

Ninde wemerewe gutanga amaraso?

Mukakarangwa Christine ushinzwe ubukangurambaga mu bikorwa byo gutanga amaraso yagaragaje ibyo utanga amaraso agomba kuba yujuje.

Agira ati”Icya mbere umuntu utanga amaraso ni ufite ubushake urukundo n’impuhwe z’umurwayi atazi akaba atazi n’igihe azabonekera ahubwo akaba avuga ati buri gihe abarwayi baba bahari.”

Yakomeje avuga ko utanga amaraso agomba kuba ari hagati y’imyaka 18 na 60 akaba afite ibiro 50 kuzamura yaba ari umudamu akaba adatwite kandi atonsa umwana uri munsi y’amezi icyenda.

Yongeyeho ko umuntu utanga amaraso agomba kuba atagendera mu nzira z’ubusambanyi bigaragazwa no kuba atarwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka: mburugu, umwijima wo mubwoko bwa B na C na Virusi itera sida.

Mukakarangwa yakomeje avuga ko n’ubwo igikorwa cyo gutanga amaraso kiri ku rwego rushimishije hadakwiye kugira ubyitwaza ngo areke gutanga amaraso kuko n’abasanzwe bayatanga bashobora kugabanuka kubera impamvu zitandukanye.

Yagize ati”Hari ubwo usanga nk’umuntu wari usanzwe atanga amaraso atwite, ari konsa cyangwa se akarenza imyaka yagenwe yo gutanga amaraso ntabe akiyatanga icyo gihe umubare w’abatangaga amaraso uhita ugabanuka niho duhera dusaba abagiraneza babyifuza gukomeza kwitabira iki gikorwa.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka