Kumenya ubuki nyabwo si ibya buri wese
Muri iki gihe ubuzima bukomeza kugenda buhenda, ari na ko abantu bakomeza kuvumbura amayeri yo gushaka ifaranga, biragoye kwemeza niba ikiribwa, ikinyobwa cyangwa igikoresho runaka uguze ari icy’umwimerere keretse iyo cyakorewe ubugenzuzi n’ababifitiye ububasha n’ubumenyi.

Reka dufate urugero rw’ubuki nk’ikiribwa gikenerwa na benshi ku Isi, kandi ugasanga henshi abantu bahurira ku muco wo gusuzuma ubuziranenge bwabwo bakoresheje uburyo gakondo, cyangwa gupimisha ijisho (budashingiye kuri sayansi).
Umukozi w’Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), mu Ishami rigenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa, Désiré Musangwa, avuga ko ubuki ari ikiribwa kiba gikoze ku buryo bw’umwimerere, ikiba gisigaye ari ugutunganywa kigakurwamo umwanda mbere yo gushyirwa ku isoko.
Rwanda FDA irebera ubuziranenge bw’ubuki mu bice bibiri: Ababukora n’ababucuruza; aba bombi bahabwa ibyangombwa nyuma yo gukora ubugenzuzi no kureba niba bafite ibyasabwe birimo imashini n’abakozi n’uburyo bwo gutunganya ubuki bagakuramo imyanda idakenewe, kandi bakaba bafite n’inyandiko zifasha umuguzi kumenya uko buteye n’uburyo bwo kubukoresha.
Musangwa avuga ko umuntu wese ugiye kugura ubuki n’ikindi kiribwa icyo ari cyo cyose, nk’umuntu wa nyuma uba ugiye guhura nacyo, agomba kubanza kureba niba cyujuje ubuziranenge.
Musangwa aragira ati “Igihe ugiye kugura ubuki, ugomba kureba niba buriho ibirango byerekana uwabukoze, aho abarizwa, telefone, niba nta myanda irimo, bupfundikiye neza kandi butariciyemo ibice. Hari igihe buba buvanze n’ibindi bintu bitari ubuki ugasanga bimwe biri hasi ibindi biri hejuru.”
Musangwa akomeza agira ati “Umuguzi rero ntabwo aba agomba kuza ngo aterure ajyane atabanje kureba ibyo byose. Ikindi kandi igihe abonye ibintu nk’ibyo, agomba kwihutira kuduha amakuru kugira ngo dukurikirane, n’abakora bene ibyo babe bahabwa ibihano.”
Usibye kuba umuntu yagura ubuki bwongewemo ibindi bintu bigira ingaruka ku buzima, ubuki bw’umwimerere nabwo bushobora kwangirika bitewe no kubikwa nabi. Rwanda FDA ivuga ko ubuki bugomba kubikwa ahantu hatarengeje ubushyuhe buri ku gipimo cya 25-27o, kuko iyo birenze ubuki burangirika.
Gupimisha ubuki ijisho ntibyemewe
Nk’uko bisobanurwa n’ikigo cyo mu Buhinde kabuhariwe mu buziranenge bw’ubuki, Bharat Honey, mu bituburisho (adulterants) inganda zikunze kongera mu buki ku rwego rw’Isi, ibizwi cyane ni urusukume rukomoka ku muceri (rice syrup) urukomoka ku bigori, HFCS (High Fructose Corn Syrup), uruvange rw’isukari z’ubwoko bubiri, glucose na fructose (Invert Sugar), n’urusukume rw’isukari (Liquid Glucose).
Ibi bituburisho uko ari bine, ubwabyo ni isukari nsa, igenda ikivanga n’iy’umwimerere iba mu buki, inganda zikabasha kubushyira ku isoko ari bwinshi kandi zidahenzwe, umuguzi ntabe yabasha kubutandukanya n’ubutavangiye.
Ikigo Bharat Honey kivuga ko usibye kwangiza umwimerere w’ubuki, ibyo bituburisho bigira ingaruka ku buzima zirimo indwara zitandura (diyabete, umuvuduko, umubyibuho ukabije…), kandi kugira ngo bigaragare mu buki, bigasaba amasuzuma akorwa n’ababishinzwe.
Ni amasuzuma akorerwa muri Laboratwari bakamenya inkomoko y’ibintu karemano inzuki zifashishije zikora ubuki, bakanabasha kuvumbura ibindi bintu byongewemo byaba ibisanzwe bizwi (biriya bine twavuze) n’ibitazwi.
Mu gihe imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, zikomeza kugenda zerekana uburyo butandukanye bwo gusuzuma ubuziranenge bw’ubuki ukoresheje ijisho, ikigo Bharat Honey kivuga ko ubwo buryo butagomba kwizerwa kuko nta shingiro rya sayansi buba bufite.
Urutonde rw’abemerewe gukora ubuki mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, muri Gicurasi 2025 cyashyize ahagaragara urutonde ruriho amazina y’inganda zifite ibyangombwa byo gukora ubuki:
Apiculture Innovation Ltd
M&M Sozo Ltd
3N Farms Ltd
Buranga General Business Ltd
Amahoro Nice Company Ltd
Enix-Ct Co
Suppliers of Original Food and Honey
Mp Services Just En Co Ltd
Api Business Development Company
Azizi Life Ltd
Uru rutonde rwashyizweho umukono ku wa 08 Gicurasi 2025, ruri ku rubuga rwa Rwanda FDA: https://rwandafda.gov.rw/wp-content/uploads/2025/05/LIST-OF-LICENSED-FOOD-MANUFACTURERS-APRIL2025.pdf
Urutonde rwaherukaga gutangazwa mu 2021 rwari urw’agateganyo, rwariho amoko arindwi y’ubuki bwemewe gucururizwa ku isoko ry’u Rwanda, nyuma y’uko mu gihugu hari hamaze kugaragara ubutujuje ubuziranenge.
Muri ayo moko harimo ubwitwa Uburanga Honey, Aux Delices, Ishema Rwanda Natural Honey, MP Honey, BB & Daughters Honey, ABDC Honey na Gishwati Natural Honey.
Mu 2021 kandi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abantu barimo umwe wari ufite uruganda rwitwaga ko rukora ubuki, aho yafataga ibinyesukari byitwa Maltose biva mu Bushinwa akavangamo n’ibindi binyabutabire bikagira ibara nk’iry’ubuki, ubundi agashyira mu macupa akagurisha.
Reba videwo y’abafashwe na RIB mu 2021 bashinjwa gucuruza ubuki butujuje ubuziranenge:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|