Beach Volleyball: Ikipe ya Munezero n’iya Paul Akan yongeye kwegukana ibikombe
Ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hasorejwe irushanwa rya volleyball yo ku mucanga igice cya gatatu (Beach Volleyball National Tour III), aho abakinnyi ba APR VC bongeye kwitwara neza.

Ni agace ka gatatu gasoza imikino ya volleyball yo ku mucanga muri uyu mwaka, aho kuri iyi nshuro iri rushanwa ryari ryiganjemo abakinnyi bakomoka mu bihugu umunani bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Munezero Valentine ukinana na Mukandayisenga Benitha ni bo begukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abagore, batsinze ku mukino wa nyuma Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2 ku busa.
Mu cyiciro cy’abagabo, Paul Akan ukinana na Ibrahim bombi bakomoka muri Ghana, ni bo begukanye iri rushanwa batsinze ku mukino wa nyuma Revis wakinanaga na Mandela Nzirimo amaseti 2-1.

Aka gace ka gatatu ka Beach Volleyball National Tour, kitabirwe n’abakinnyi 58 bose hamwe, aho mu bagore yari amakipe 13 naho mu bagabo akaba amakipe 16.
Aka gace ka gatatu ni ko kashyize akadomo ku ngengabihe y’amarushanwa ya volleyball yo ku mucanga, mu ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball 2025.
Iri rushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Karere ka Rubavu, ahasanzwe habera imikino yo ku mucanga, utundi duce tubiri duheruka twabereye King Fisher Resort ku Rwesero mu Mujyi wa Kigali.
Abandi bakinnyi bagukanye ibihembo ku mwanya wa gatatu ni Ijeoma ukinana na Jennifer Tembo begukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagore, naho David Neeke na Bure Hassan bo mu gihugu cya Tanzania begukana umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagabo.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|