APR FC yasinyishije Ronald Ssekiganda

Ikipe ya APR FC yasinyishije Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda wakiniraga Villa SC y’iwabo, mu kibuga hagati yugarira.

Ronald Ssekiganda wasinyiye APR
Ronald Ssekiganda wasinyiye APR

Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko wari warumvikanye na APR FC kuva muri Gashyantare 2025, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League.

Ssekiganda Ronald asinye abisikana na mugenzi we bavuka mu gihugu kimwe Thaddeo Lwanga nawe ukina hagati mu kibuga yugarira uri mu bakinnyi basoje amasezerano muri APR FC, iyi kipe iheruka gushimira yemeza ko batazongererwa amasezerano.

Uretse Ronald Ssekiganda, APR FC yasinyishije kandi Iraguha Hadji wavuye muri Rayon Sports, umunyezamu Hakizimana Adolphe wavuye muri AS Kigali na Bugingo Hakim uri mu biganiro bya nyuma nayo ndetse n’abandi batandukanye bivugwa ko bari mu biganiro nayo.

APR FC kugeza ubu itari yashyiraho umutoza mushya uusimbura Darko Novic baheruka gutandukana, iheruka kwemeza ko itazakomezanya n’abakinnyi barimo Nshimirimana Ismael Pitchou, Kwitonda Alain Bacca, Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga, Victor Mbaoma, umunyezamu Pavelh Ndzila na Thaddeo Lwanga bose bari basoje amasezerano.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka