
Umwe mu bavuga ibi, ni Firmin Dusengumuremyi umuyobozi ushinzwe uburezi cyane cyane ikiciro cy’amashuri y’inshuke muri UNICEF.
Yabivugiye mu nama yabereye I Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Kamena 2025 igaruka ku burezi bw’amashuri y’inshuke n’abanza aho yagarutse ku kamaro k’amashuri y’inshuke mu burezi.
Yagize ati" Impavu ikiciro cy’amashuri y’inshuke ari ingenzi ni uko ari umusingi w’uburezi. Ati" Murabizi ko iyo abana bakiri bato aribwo baba bafite ubushobozi bwo gufata cyane kurusha iyo bakuze. Bivuze ngo kuva ku myaka 0 umwana akivuka kugera ku myaka itandatu ubushobozi bw’umwana bwo gufata ibyo umubwiye buba buri hejuru.
Yakomeje agira ati”Niyo mpamvu ushaka kurera afatira muri ya myaka umwana akiri muto kugira ngo cyagihe cyo gufata nigitangira kugabanuka umwana abe yaramaze gufata ibyibanze.”
Yongeyeho ko udashobora kubaka inzu nta fondasiyo. Aha yagize ati"Murabizi neza ko iyo umuntu agiye kubaka agomba guhera kuri fondasiyo.”
Yakomeje agira ati"Iyi nzu turimo iramutse nta fondasiyo ifite hashobora guhuha umuyaga igahirima , igiti kinini kiri mu ishyamba kidafite imizi nacyo gishobora guhirima no kubaka uburezi budahereye ku nshuke rero ni nko kubaka inzu idafite fondasiyo cyangwa se igiti kitagira imizi iyo umuyaga uje uhita ugihirika.”
Yakomeje avuga ko uburezi bw’inshuke ari ingenzi cyane ati”Ni umusingi ukomeye kuko ni cyagihe umwana atozwa iby’ibanze yubakiraho bikanamubera umusingi kugira ngo azige kandi atsinde andi masomo neza.
Yongeyeho ko uretse ibyo hari n’ibindi byinshi umwana yigira mu mashuri y’inshuke birimo gusabana n’abandi bana akamenya n’uko ajera imbamutima ze ati “Ibi ni ibintu bigira hariya hasi”
Yakomeje ashimangira ko izo ari impamvu impamvu Minisiteri igomba gushyira imbaraga muri iki kiciro aho yagize ati”Birumvikana niba umwana yagize umusingi akiga neza amashuri y’inshuke bizatuma yiga neza n’ibindi byiciro bikurikira bikanaba n’igisubizo ku bana bakunda gusibira mu mwaka wa mbere kuko bizagabany icyo kibazo.”
Ibi byagarutsweho na Leon Mugenzi, umuyobozi ushinzwe iterambere ry’Abarimu, uvuga ko kurera umwana ukiri muto ari ingenzi aho yagize ati"Kurera hakiri kare ukarera umwana akiri muto ku ikubitiro nibyo bifasha igihugu n’umuryango muri rusange ibyo rero nibyo bishimangira ko umwana agomba gutangirira mu mashuri y’inshuke.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|