
Iyi Nteko Rusange iteganyijwe tariki 23 Kamena 2025, saa munani z’amanywa, itumijwe nyuma y’uko Tuyishime Placide wari Perezida na Rwamuhizi Innocent wari Visi Perezida wa mbere beguye ku mpamvu zabo bwite muri Gicurasi 2025, hagasigara Visi Perezida wa Kabiri Rwabukamba Jean Marie Vianney ari nawe wasinye ku butumire bwahawe Abanyamuryango.
Muri iyi nama kandi kandi hazahita hakorerwamo ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nshya n’lcyuye Igihe ndetse banarebere hamwe uko Musanze FC igomba kwitwara mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.
Ubutumire bwahawe abanyamuryango:
IMPAMVU:Ubutumire mu Nteko Rusange y’ Ikipe ya Musanze FC.
Madamu/Bwana,
Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbatumire mu Nteko Rusange ya Musanze FC izaba tariki ya 23 Kamena 2025 mu Cyumba cy’lnama cy’Akarere ka Musanze saa munani (14:00 PM).
Ingingo zizigirwa muri iyi Nteko Rusange;
1.Kumenyana kw’Abakunzi n’Abayobozi ba Musanze FC.
2. Gutora Komite nshya ya Musanze FC.
3. Gukora Ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nshya n’lcyuye Igihe.
4. Kurebera hamwe uko Musanze FC igomba kwitwara mu mwaka wa 2025-2026.
Mugire amahoro.
RWABUKAMBA Jean Marie Vianney .
Umuyobozi wungirije w’lkipe ya MUSANZE FC.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|