
Iki gikombe cyatwawe nyuma y’umukino wa gatatu wakiniwe muri Petit Stade kuva saa kumi z’igicamunsi aho Police HC yagiye kuwukina isabwa gutsinda igatwara igikombe cyangwa APR HC yawutsinda hakazitabazwa uwa kane. Police HC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bane bakinnye mu mikino ibiri yabanje aribo umunyezamu, Nshimiyimana Alexis, Umuhire Yves, Rwamanywa Viateur na Uwimana Jackson kuko bamaze kugurwa APR HC.
Ibi ariko ntabwo byakomye Police HC mu nkokora cyangwa ngo biyice intege muri uyu mukino wa gatatu kuko yawutangiye neza ndetse ikanawusoza neza. Ibifashijwemo na Mbesutunguwe Samuel na Kubwimana, basoje igice cya mbere aribo bamaze gutsinda ibitego byinshi, Police HC yagisoje ifite ibitego 18-13 ndetse no mu mikinire inakina neza cyane.

Police HC yaburaga iminota 30 y’igice cya kabiri ngo itware igikombe, yitwaye neza mu gice cya kabiri cyane cyane yirinda ko yakwegerwa na APR HC dore ko yakomeje kugenda iyobora umukino ifitemo ikinyuranyo kinini. iki gice, Police HC yagisoje itsinzemo ibitego 21 byingogera kuri 18 yatsinze mu gice cya mbere mu gihe APR HC yatsinzemo ibitego 20 byasangaga 13 yatsinze mu gice cya mbere, umukino ukarangira Police HC itsinze umukino ku bitego 39-33 inegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025.
Iyi ntsinzi yari iya gatatu mu mikino itanu yari iteganyijwe kuzakinwa kugira ngo haboneke ikipe itwara igikombe, ariko kuko Police HC yagize itatu ku busa byahise bisobanura ko ibiri isigaye ntacyo yamara nubwo yakinwa APR HC ikayitsinda. Mu mikino ibiri yari yabanje Police HC yatsinze ibitego yasangaga izindi ebyiri Police HC yatsinze ibitego 26-25 mu mukino wa mbere mu gihe uwa kabiri yawutsinze ku bitego 36-30.
Police HC yaherukaga gutwara shampiyona mu 2021, iki ni igikombe cya cumi yegukanye mu mateka ya shampiyona yatangiye gukinwa mu 2004 aho ariyo kipe imaze kugitwara inshuro nyinshi, ikaba ikurikirwa n’icyahoze ari KIE igifite inshuro eshanu mu gihe APR HC imaze kugitwara inshuro eshatu inganya na Gicumbi HT.






Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|