Natabawe n’amaraso nari naranze kuyatanga - Ubuhamya
Nyiranshimiyimana Donatille wo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, arashima gahunda yo gutanga amaraso, nyuma yo gutabarwa na yo ubwo yari yagize ikibazo cyo kuva amaraso menshi amaze kubyara, nyamara we yari yaranze kwitabira gahunda yo kuyatanga.

Uwo mubyeyi umaze gutanga amaraso inshuro icyenda, mu buhamya yatangiye mu Karere ka Musanze ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025, yavuze ko aho ageze hose atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho, mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bushishikariza buri wese gutanga amaraso.
Ubwo yahabwaga ijambo yagize ati ‟Muri 2018 natanze amaraso, nyuma yaho bimvamo nkurikije ukuntu amaraso ntanze ari menshi nta kiguzi, ndeba iyo shashi yose ntanze, numva ko kuyagaruza bizantwara igihe, numva ko ubuzima bwanjye busa n’aho butakaye, mbese gutanga bimvamo burundu”.
Akomeza agira ati ‟Muri 2019 natwaye inda, igihe cyo kubyara kigeze njya ku kigo nderabuzima ndabyara, nyuma yaho mpura n’ikibazo gikomeye ndava cyane, biba ngombwa ko bahamagara imbangukiragutabara injyana ku bitaro bya Ruhengeri ndi muri koma. Nari nabyaye saa tatu za mu gitondo, ikibazo cyanjye abaganga bakurikiranaga gikemuka saa kumi n’imwe z’umugoroba”.
Uwo mubyeyi avuga ko nyuma yo kuva muri koma, yahawe amakuru y’uburyo ikimugaruriye ubuzima ari amaraso abagiraneza batanze.
Ati ‟Ngikanguka nahawe amakuru y’uko igitumye ngarura ubuzima ari amaraso abagiraneza batanze, byatumye ntekereza byinshi ndavuga nti ese iyo aba bagiraneza bantabaye bafata umwanzuro wo kwanga gutanga amaraso nk’uwo nafashe ubu mba ndi hehe? Bituma nanjye niyumvamo icyo gikorwa uburyo kimfashije n’uburyo kingaruriye ubuzima, numva ko nanjye nkwiriye kuzagikorera abandi”.
Ngo guhera muri 2022, ubwo yari amaze kugarura neza ubuzima, yatangiye kwitabira gahunda yo gutanga amaraso, aho amaze kuyatanga inshuro icyenda.
Ati ‟Nkurikirije ibyambayeho, niyemeje gutanga amaraso kugeza igihe nzapfira cyangwa abaganga bakansaba kurekera aho. Gutanga amaraso, ni igikorwa nishimira ndetse no gutanga ubuhamya ku byambayeho ntibinkoza isoni, kuko kuyatanganishimira kubiratira abandi nkanabibakumbuza”.
Arongera ati ‟Ndasaba abantu bagifite imyumvire, ngo gutanga amaraso ni iby’ababyibushye cyangwa se ufite ubuzima bwiza mu bigaragarira amaso gusa, mbabwira ko ari igikorwa cyo gutabara, kuko nshobora gutabara uyu munsi ejo nanjye ngatabarwa”.
Asoza agira ati ‟Ni birinde rero imyumvire yo hasi nk’iyo nari mfite, aho numvaga ko amaraso ntanze ari menshi, ko nta bihembo abatanga amaraso bahabwa. Iyo myumvire si yo, ahubwo nibaze dutange amaraso kuko ni igikorwa cyiza cyo gutanga ubuzima”.
Uko Umunyarwanda yagiye kwivuriza muri Kenya abuze amaraso atabarwa n’Igihugu cye
Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Muyombo Thomas, yashimiye abatanga amaraso, avuga ko nta Munyarwanda wigeze agira ikibazo ngo akenere amaraso ayabure, kugeza n’ubwo n’Abanyarwanda bivuriza mu mahanga hari ubwo bakenera ubufasha bw’amaraso mu Rwanda.

Yatanze urugero rw’Umunyarwanda wagiye kwivuriza mu Gihugu cya Kenya, agize ikibazo cy’amaraso u Rwanda ruramutabara.
Ati ‟Hari umuvandimwe w’Umunyarwanda wagiye kuvuza umubyeyi we muri Kenya, biba ngombwa ko bamutera amaraso. Muri icyo gihugu uburyo bo bakoresha, umuntu atanga amaraso iyo umuvandimwe we agiye kuyahabwa. Bagiye kumutera amaraso bamutuma abaza gutanga asimbura ayo yongererwa, bazenguruka mu Banyakenya babura n’umwe waza kuyatanga”.
Akomeza agira ati ‟Uwo muvandimwe yaraduhamagaye aratubwira ati umubyeyi wanjye yabuze amaraso, kandi bagomba kumubaga aho bisaba ko abanza guterwa amaraso. Icyabaye ni uko twamubwiye ko aho Umunyarwanda ari u Rwanda ruba ruhari, hanyuma amaraso turayegeranya kuko ayo yifuzaga twari tuyafite menshi mu bubiko, tuyashyira hamwe dushaka indege, ku kibuga cy’indege nabo baratworohereza amaraso agera muri Kenya, umubyeyi bamwongerera amaraso”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|