Ibiciro by’umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinwa tariki 07 Ukuboza 2024 byamaze gutangazwa, aho itike ya menshi izaba ari Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’Umuvugabutumwa, Eliane Niyonagira, yateguye igitaramo ‘Family Gala Night’ mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kubaka imiryango ihamye. Ni nyuma yo kubona ko hari imiryango myinshi iri mu bwigunge, aho abayigize bahugira mu kazi ntibafate umwanya wo gusohoka ngo (…)
Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu 113 baburiwe irengero batwawe n’inkangu, mu gihe 15 bamenyekanye ko aribo bapfuye naho abandi 15 bakomeretse babashije gutabarwa bajyanwa mu bitaro.
Mu rwego kwirinda kubura k’umusaruro cyangwa se kurengera uwangirikira mu murima kubera imihidagurikire y’ikirere, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko harimo gutekerezwa uko habaho ikigo cyihariye cy’iteganyagihe ry’ubuhinzi.
Ibiro bishinzwe ubuvugizi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangaje ko abaturage bayo batatu bari bamaze igihe bafungiwe mu Bushinwa barekuwe nyuma yo kubagurana Abashinwa bane.
Umucamanza yongeye kwanga ubusabe bw’umuraperi P. Diddy wifuza gutanga ingwate akaburana adafunze mu rubanza akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera no gucuruza urubyiruko mu mibonano mpuzabitsina.
Ni ibyatangajwe n’abatangabuhamya mu bujurire, Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma urimo kuburana mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), yazamutse imyanya ibiri ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) iva ku mwanya wa 126 ijya ku 124.
Inzu yakorerwagamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi yanateje iturika rya Gaz yarimo, ibyarimo birashya birakongoka.
Umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Sonrise High School mu Karere ka Musanze, yamaze kuboneka nyuma y’iminsi itatu umubyeyi we n’ubuyobozi bw’ishuri bumushakisha.
Mu gihe habura amasaha make ngo umukino wa mbere w’umunsi wa 11 shampiyona mu mupira w’amaguru (RPL) ukinwe, intero ubu ni umukino uzahuza APR na As Kigali ndetse n’uzahuza Rayon Sports na Vision FC.
Ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito, ibiri hagati ndetse n’ibiciriritse mu Rwanda, barasaba ibigo by’imari n’amabanki kuborohereza kubona inguzanyo.
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.
Iyo havuzwe gukaraba intoki by’itegeko mbere yo kugira aho winjira, abenshi bahita bibuka uko byari bimeze cyane cyane mu bihe bya Covid-19, kuko ntaho byashobokaga ko umuntu yinjira adakarabye intoki n’isabune cyangwa n’umuti wabugenewe (Hand Sanitizer).
Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ihita ijya ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Vedaste arasaba abaturage kutagira impungenge, cyangwa ngo bumve ko hari ibyacitse kubera iyegura cyangwa kwirukanwa kw’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, yakiriye inyandiko z’abahagarariye mu Rwanda ibihugu biri ku migabane ya Amerika y’Epfo, u Burayi, Australia na Afurika.
Abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye baratangaza ko kutagira ibikoresho bihagije biborohereza bibagiraho ingaruka mu myigire yabo, kubera ko abenshi badashobora kwiga mu gihe ntabyo bafite.
Abaturage bo mu Turere twa Nyanza, Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, n’abo muri Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bari mu gihirahiro, nyuma y’uko umwuzure w’umugezi wa Mwogo watumye umuhanda Ruhango-Buhanda-Kaduha ufungwa by’agateganyo.
Umukozi wa Banki ya Kigali mu ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Intara y’Iburasirazuba, Hakwiyimana Theophile, yijeje aborozi mu Ntara y’Iburasirazuba ko ubu umworozi ku giti cye ashobora guhabwa amafaranga miliyoni eshanu na BK nta ngwate asabwe ndetse akishyura ku nyungu ya 1.5% ku kwezi, akaba yayishyura mu gihe (…)
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara igaragaza ko mu mezi atatu ashize yonyine, ni ukuvuga guhera mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu k’Ukwakira 2024, mu Murenge wa Mamba honyine habonetse abangavu 21 babyaye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, burahumuriza abaturage baherutse kubura amatungo yabo yishwe n’inyamaswa zizwi ku izina ‘ry’imbwa z’ibihomora’, nyuma y’uko ziyasanze aho bari bayaziritse ku gasozi, ziyiraramo zica ihene esheshatu n’intama ebyiri.
Abantu barindwi bagwiriwe n’ikirombe ubwo bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, batatu bahita bapfa. Icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo. Cyabagwiriye mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, ari abapfuye batatu (…)
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uvuga ko utewe impungenge n’impfu hamwe n’ubugome bikomeje kwiyongera cyane cyane muri aya mezi ya nyuma y’umwaka wa 2024 kuva muri Kanama.
Umuryango Foundation wamaze kugura ibikoresho mu Busuwisi, bizawufasha gutangiza ishuri ryigisha umukino w’iteramakofe mu Rwanda
Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 habereye umuhango wo gusezera kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwashyikirije u Buhinde Salman Khan kugira ngo akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano.
Banki ya Kigali yasezeranyije abahinzi b’Ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, ubufatanye mu kuzamura umusaruro no kuwufata neza ibaha inguzanyo ku nyungu ntoya ya 8% yishyurwa mu mezi 12 n’iyishyurwa nyuma y’igihembwe cy’ihinga.
Abafite ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu guhugura abarimu no gutegura integanyanyigisho z’ikoranabuhanga mu burezi, baratangaza ko hakiri icyuho kuri bamwe mu barimu batamenyereye gukoresha iryo koranabuhanga, ku buryo hagikenewe amahugurwa ahagije.
Perezida Paul Kagame yakiriye Prof Kingsley Chiedu Moghalu, uyobora Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ‘African School of Governance’ riherutse gutangizwa mu Rwanda.
Umuhanzi Ed Sheeran, yasabye imbabazi umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim nyuma y’uko amurogoye bigatuma ikiganiro yagiranaga n’itangazamakuru gihagarara.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’imodoka y’imbangukiragutabara (Ambulance), irimo ipakirwamo sima yo kubaka, bituma abantu babibona nko kurengera kuko irimo ikora ibyo itagenewe.
Abahinga icyayi b’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko kibaha amafaranga, ariko ngo ubuzima bwarushaho kugenda neza baramutse bahawe uburyo n’ubumenyi bibafasha gukora n’ibindi bikorwa bibinjiriza amafaranga.
U Rwanda ruritegura kwakira Inteko Rusange Ngarukamwaka ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Abasiganwa mu Modoka (FIA), izabera rimwe n’Ibirori byo gutanga Ibihembo mu marushanwa azwi nka Grand Prix azabera i Kigali mu Kuboza 2024.
Cardinal Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), avuga ko Kiliziya itazahwema gusaba abanyapolitiki gushyira imbere inzira y’amahoro no kwimakaza umubano mwiza, nubwo bigaragara ko abenshi badashaka kuyumva.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, yavuze ko afite gahunda yo kumvisha u Bushinwa, Mexico na Canada abishyiriraho imisoro mishya ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwe, kugira ngo abahatire gukumira abimukira n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byinjira muri USA.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA) yatangaje, tariki 25 Ugushyingo 2024, ko hari imiryango 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, igiye guhungishwa ibiza byaterwa n’imvura iteganyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere.
Guverinoma ya Somaliya iravuga ko abantu 24 bapfuye, ubwo ubwato barimo bwiyubikaga mu nyanja y’Ubuhinde ku nkombe za Madagaskari.
Itsinda ry’abagore mu Ngabo z’u Rwanda babarizwa muri (Battle Group VI) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), batangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV).
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR Handball Club bakoze umwiherrro ugamije kwisuzuma, kwakira abakinnyi no kwiha intego z’umwaka w’imikino wa 2024/2025
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Abagabo) mu mukino wa Basketball, yagarutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri ikubutse mu gihugu cya Senegal mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AfroBasketQ).
Umusozi wa Mbwe, uherereye mu Kagari ka Mbwe, witegeye ikiyaga cya ruhondo, ufatwa nk’umwe mu misozi ihanamye yo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, wajyaga wibasirwa n’isuri yatumaga ubutaka butengukira mu kiyaga cya Ruhondo, wateweho ibiti byitezweho gutuma icyo kibazo kiba amateka.
Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, yageze i Kigali, aho yaje kwitabira Inama ya Komite ihoraho y’iri huriro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiratangaza ko gikomeje gahunda yo kongera ibyuma bikora Azote, ifasha abashinzwe ubworozi mu Turere kubika intanga z’inka.
Israel yahaye uburenganzira Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuba umuhuza mu biganiro byo guhagarika intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hezbollah ubarizwa ku butaka bwa Libani.
Mu murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, haravugwa amakuru y’inyamaswa bivugwa ko ari izo ku gasozi, zishe amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri.
Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yapfushije Umupadiri witwa Gervase Twinomujuni, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bishyiga iherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 ku buryo bushya bwo gukemura ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu matsinda ndetse no mu miryango, bwagaragaje ko imibanire myiza mu miryango igeze ku rugero rwa 99%, mu gihe komora ibikomere muri rusange biri hagati ya 75% na 94%.
Urupfu rwa Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo w’umugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo gukabya inzozi zabo.