Guhuza amanota yo mu ishuri n’ay’ibizamini bya Leta bizagabanya gusibira no guta ishuri - NESA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), kiratangaza ko hari kwigwa uburyo amanota abana babona mu masuzuma atandukanye bakora ku ishuri, kuva mu mwaka wa kane w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatandatu, azatuma abana badakomeza gusibira cyangwa guta amashuri.

Bahati Bernard
Bahati Bernard

Umuyobozi mukuru wa NESA Dr Bahati Bernard, avuga ko hari kurebwa uko ayo manota umunyeshuri agira mu masuzuma asanzwe, yaba ayo ku bigo by’amashuri n’ay’ibizamini bya Leta yahuzwa, kugira ngo umwana yitabweho akigera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza kugera mu wa gatanu.

Ibyo ngo bizatuma kandi ibigo by’amashuri bisibiza abana kugira ngo bazagere mu mwaka wa gatandatu babashe gutsinda neza, kuko usanga hari ibigo by’amashuri byita ku mwaka wa gatandatu gusa kugira ngo bizatsindishe neza.

Agira ati “Imikorere myiza y’ishuri ntireberwe gusa mu byavuye mu bizamini bya Leta gusa, ahubwo ireberwe uko ishuri ryafashije abana kuva mu wa kane kugera mu wa gatandatu, integanyanyigisho nazo ziri kuvugurwa mu mashuri abanza ngo zigabanuke kuko byagoraga abana n’abarimu. Integanyanyigisho nihuzwa n’umwanya uhari nabyo bizagira akamaro mu kurwanya guta ishuri no gusibira”.

Abahungu ni bo basibira bakanata ishuri kurusha abakobwa

Noella Kabarungi agaragaza ko mu mashuri abanza abahungu bafite 36.3% byo gusibira naho abakobwa ni hejuru gato ya 33%, kandi bitera umwana kubihirwa no gukomeza ishuri, dore ko abana baba bitegura kuva mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye, kandi ari nabwo amasomo atangiye gukomera.

Avuga kandi ko abana baturuka mu miryango ikennye cyane ari bo batakaza amashuri cyane, mu gihe abahungu baba batangiye kumva bagira uruhare mu gufasha imiryango yabo itishoboye.

Agira ati “Umwana w’umuhungu akururirwa kuba yava mu ishuri ngo ajye gukora ibyafasha umuryango we, anashyirwaho igitutu na bagenzi be baba baravuye mu ishuri bakajya gukorera amafaranga, ndetse hakaba hari n’ababyeyi bumva ko bashyigikira umwana guta ishuri”.

Ni uwuhe muti wavugutirwa ikibazo cyo guta ishuri no gusibira ku bitegura kujya mu mashiri yisumbuye?

Kabarungi avuga ko hakenewe amahugurwa ku barimu kugira ngo bongererwe ubumenyi, kuzamura gahunda nzamurabushobozi mu buryo bwihariye, kuko usanga iyo umwana atitaweho neza n’ubundi ntacyo bimugezaho, no kuzamura ubukangurambaga ku babyeyi bagahindura imyumvire y’uko umwana wasoje ishuri ribanza aba afite umusingi mwiza wo kwiteza imbere.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Nelson Mbarushimana, agaragaza ko barimo gushyira imbaraga mu guhugura abarimu, kunoza gahunda yo gutanga ibitabo ku bana no kunoza gahunda y’ikoranabuhanga, aho abana biga babona ibyo biga kurusha kubibabwira mu magambo gusa.

Avuga ko umwaka wa kane n’uwa gatanu w’amashuri abanza, harimo kurebwa uko mu gihe runaka umuyobozi w’ishuri yajya aganira n’ababyeyi b’abana, bikanahuzwa n’ibibazo by’imiryango bakomokamo.

Agira ati “Buri gihembwe hazajya hakorwa inama ku bigo by’amashuri ihuza ababyeyi n’abarimu, hasuzumwa impamvu umwana adatsinda n’icyakorwa, kuko hari igihe abana baba bafite ibibazo bikomoka mu miryango yabo, bituma badakurikira neza, na mwarimu akaba akwiye kubaza umubyeyi ikibazo umwana we agira”.

Hervé Mugisha wigisha mu ishuri ribanza rya Kagasunzu, avuga ko mu rwego rwo gukurikirana umwana wiga mu mwaka wa kane n’uwa gatanu, hakwiye gushimangirwa uruhare rw’ababyeyi, kongera ibyumba by’amashuri no kuba abana bahabwa ibikoresho bihagije.

Ashimira ko gukorana n’ababyeyi byabafasha koko gukurikirana uburere bw’umwana, kuko hari ababyeyi badahura n’abana, bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka