Dushoje urugendo rw’akazi ariko ntabwo dushoje urugendo rw’ubuzima - Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri RCS
Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bagaragaje ko nubwo bashoje urugendo rw’akazi ariko badashoje urw’ubuzima kuko bazakomeza gufatanya n’abandi mu bikorwa bitandukanye byo kubaka Igihugu.
Ni bumwe mu butumwa abakozi 25, bagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kubasezerera ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Kamena.
Abasezerewe barimo Assistant Commissioner of Prisons (ACP) 1, Senior Superintendent of Prisons (SSP)1, Superintendent of Prisons (SP) 1 hamwe na Chief Sergeants 6, Senior Sergeants 12 na Sergeants 4.
Bakoze imirimo itandukanye bagiye bashingwa muri urwo rwego, irimo kuba ba Komiseri, Abayobozi bakuru, akazi gatandukanye ko mu biro, n’indi mirimo irimo ubushoferi.
Mu ijambo rya ACP Moses Ntawiheba, wari uhagarariye abasezerewe, yashimiye RCS yateguye umuhango wo kubasezera no kubashimira ku mirimo bakoze, kuko byerekana ko bishimira umurimo bakoze.
Yagize ati “Ibyo twagezeho ntabwo twabigezeho twenyine, ahubwo byaturutse ku mikoranire yacu hamwe twese. Uyu munsi dushobje urugendo rumwe rw’akazi ariko ntabwo dushoje urugendo rw’ubuzima. Tuzakomeza gutanga umusanzu wacu mu kubaka Igihugu dutanga inama aho bizakenerwa hose, cyane ko dufite ubunararibonye mu bumenyi butandukanye bitewe n’imirimo itandukanye twakoze cyane cyane ijyanye n’umutekano.”
Umuyobozi Mukuru wa RCS, CG, Evariste Murenzi, yashimiye abagiye mu zabukuru ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje.
Yagize ati “Ndabashimira ikinyabupfura, ubunyamwuga n’ubwitange bakoranye imirimo yose bagiye bashingwa muri RCS.”
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Vincent Biruta, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abasezerewe ko gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru bitabakura mu muryango mugari wa RCS.
Ati “Muzakomeza kuba abagize uyu muryango ndetse mukomeze gutanga umusanzu wanyu igihe cyose bibaye ngombwa. Ni muri urwo rwego mubona ko abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mbere yanyu nabo baje kwifatanya natwe muri uyu muhango, bikaba bishimangira gahunda nziza RCS yihaye yo gukomeza gukorana n’abakozi bayo baba baragiye mu kiruhuko cy’izabukuru.”
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, banasabwe gukorana n’abandi baturage basanze mu buzima busanzwe bakaba intangarugero mu bikorwa by’iterambere na gahunda zitandukanye z’Igihugu.
Abasezerewe n’icyemezo cyo ku wa 20 Gicurasi 2026, cya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wemeje ko abakozi 25 bo muri RCS bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|