
Umunya-Maroc Abderrahim Taleb niwe mutoza mushya wa APR FC
Ibi APR FC yabitangaje ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko we na bungiriza be ibafitiye ikizere mu myaka ibiri ishobora kongerwa basinye.
Yagize iti" Tunejejwe no Kwakira Bwana Taleb Abderrahim nk’umutoza mukuru n’abungiriza be Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan mu ikipe yacu mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.Tumufitiye ikizere kandi twizeye ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho."
Abderrahim Taleb amaze imyaka 18 atoza ruhago kuva muri 2008, aho amaze gutoza amakipe 13 yose yo muri Maroc arimo Wydad Club Athletic, AS FAR na RS Berkane.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|