Ababyeyi bashimiye Leta ibarerera abana n’abuzukuru muri ECDs

Ababyeyi barashimira Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato(ECD), irimo gufasha abana kugira imikurire myiza, n’ababyeyi bakabona uwo basigira abana n’abuzukuru bakajya mu mirimo ibateza imbere.

Nyirandegeya Esperance na Mukakimanuka Laurence batuye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, ni bamwe muri abo babyeyi.

Nyirandegeya w’imyaka 46 y’amavuko, umubyeyi w’abana batanu avuga ko abana be bamaze gucuka bagakura, yari azi ko aruhutse imirimo yo kwita ku bana bato ahubwo agatangira imishinga y’iterambere ry’urugo rwe.

Nyamara, bidateye kabiri umukobwa we w’imfura yahereye ko abyara imburagihe, maze amuzanira umwuzukuru ngo amurere.

Bukeye, Nyirandegeya wari utangiye kwibaza uko azita kuri icyo kibondo, yabonye mu mudugudu w’iwabo abaturanyi bajyana abana mu irerero ryitwa ’urugo mbonezamikurire (ECD)’, yumva arasubijwe kuko imirima yari yarabaye indare kubera kudahingwa, nta tungo yagiraga kuko atari kubona umwanya wo kuryitaho.

Nyirandegeya yahise ajyana umwuzukuru we muri ECD, aho yirirwa(uwo mwana) ahabwa serivisi zikomatanyije zirimo ifunguro ryuje intungamibiri rimurinda kurwaragurika, agakorerwa isuku, akaruhuka, akarindwa, akarengerwa ndetse agahabwa inyigisho zimukangura ubwonko.

Umukobwa wa Nyirandegeya (nyina w’umwana wirirwa muri ECD) wari urangije amashuri yisumbuye, we yabonye ibiraka i Kigali ubu ni ho yibera.

ECD yarenze kuba irerero ry’abana ihinduka n’ishuri ry’ababyeyi

Kuri ECD, ntabwo hagiyeyo abana gusa, ahubwo ababyeyi babo na bo bafata umunsi umwe buri cyumweru bakajyayo, aho baherwa ubumenyi n’inyigisho zibafasha guhinga ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, ndetse no korora amatungo cyane cyane amagufi.

Nyirandegeya, nyuma yo kugana ECD agiye kwiga no kwihugura, ubu afite imirima n’uturima tw’igikoni mu rugo, ibiti by’imbuto hamwe n’amatungo arimo inka n’inkwavu, byose bikaba ari ibivamo ifunguro ryujuje intungamibiri.

Kuri ECD kandi ni ho ababyeyi baherwa serivisi zirimo kwiga imyuga ibateza imbere nko kuboha uduseke, kudoda no gufuma imipira y’imbeho, bakitoza kubaka uturima tw’igikoni, gukora isuku no gufungura indyo yuzuye, kandi byose bakabikora bizeye umutekano w’abana babo kuko baba begeranye.

Nyirandegeya agira ati "Kugeza ubu ingo zacu nta kibazo cy’imirire mibi zigifite kuko nta rugo rutagira akarima k’igikoni n’igiti cy’imbuto. Nta rugo rudafite inkoko zitanga amagi cyangwa inkwavu zitanga inyama, kandi turahinga tukabona ibiribwa bihagije."

Avuga ko uduseke baboha na two twabaye imari ishyushye muri Nyamiyaga, aho umuntu ubishyizemo umwete ngo atabura udeseke 10 aboha buri kwezi, tukamuhesha amafaranga atari munsi y’ibihumbi 30Frw.

Ububoshyi bw’uduseke bakorera muri ECD ni umwuga bashimira kandi kuba utuma ababyeyi batabonaga neza kubera izabukuru bahumuka, cyane ko banatozwa kurya imboga n’imbuto zuje vitamini ituma bareba neza.

Mugenzi we babana mu itsinda, Mukakimanuka Laurence w’imyaka 60 y’amavuko, areresha muri ECD abuzukuru batatu yasigiwe n’abakobwa be bashatse.

Mukakimanuka agira ati "Aba bana ntabwo nari kubashobora, kuko navaga kwahirira inka cyangwa guhinga ngasanga inzara yabishe, ariko aho ECD iziye nabonye uko njya guhinga no kwita ku matungo, ubu dufite inka ikamwa litiro 8 ku munsi, tukagira inkwavu, bwaki yabaye amateka iwacu."

ECD yo mu rugo rw’umuturage

Mukankusi Angelique ufite ECD iwe mu mudugudu wa Kimiko, Akagari ka Cyuru Umurenge wa Rukomo mu Karere Gicumbi, yakoze uturima tw’imboga mu rugo, ahatera ibiti by’imbuto, ahinga ibirayi n’ibijumba by’umuhondo bikungahaye kuri vitamini, hamwe n’ibishyimbo bifite ubutare(fer) biribwa n’umubyeyi utwite bigatunga umwana uri mu nda.

Mukankusi yoroye inka, ingurube n’inkoko bimuha ifumbire y’imirima n’uturima tw’imboga, akabona inyama, amagi, amata n’amafaranga, ku buryo ngo adashobora kubura indyo yuzuye mu rugo iwe yafasha abana be batanu n’abandi 15 b’abaturanyi baza kwirirwa muri ECD buri munsi.

Mukankusi w’imyaka 40 y’amavuko avuga ko atararwaza bwaki mu rugo iwe, akaba yarahindutse mwarimu w’abaturanyi be baza baherekeje abana, bakahava bamenye guhinga no gutegura indyo yuzuye.

Indyo yuzuye, nk’uko abahanga mu mirire(nutritionists) babisobanura, igizwe n’ibitera imbaraga (ibinyabijumba n’ibinyampeke), ibyubaka umubiri(inyama, amagi, amata, ibishyimbo n’amashaza), hamwe n’ibirinda indwara bigizwe n’imbuto n’imboga.

Abajya gusura urugo mbonezamikurire rwa Mukankusi bavayo bamenye kandi gukora isuku y’umubiri w’umwana n’iy’amafunguro, aho basanga agatanda ko kubikaho amasahane yogejwe, hakaba n’ibikoresho(filters) byo kuyungurura amazi yo kunywa.

Igwingira mu bana rirenda gucika kubera ECD

Umujyanama w’Ubuzima mu mudugudu wa Miyange, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nyamiyaga w’Akarere ka Gicumbi, Mukamanzi Marie-Rose, avuga ko kurwanya imirire mibi byari bigoye muri buri rugo iyo hataza ECD, bitewe n’uko hari imiryango ikennye idafite ibyatunga umubiri byuzuye.

Mukamanzi avuga ko icyiza cy’urugo mbonezamikurire(ECD) ari uko buri mubyeyi azana ibyo yejeje mu rugo rwe, babihuriza hamwe bigatanga indyo yuzuye, ndetse bakahamenyera guhinga no gutegura amafunguro yujuje intungamibiri.

Mukamanzi agira ati "Mu mwaka wa 2019 mu mudugudu iwacu, abana twarabapimaga ugasanga bari ku kigero cya 45% mu mirire yujuje intungamibiri, ariko ubu turi ku rugero rwa 85% mu buzima bwiza bw’abana."

Umunsi wahariwe imbonezamikurire wageze ku rwego rw’Umurenge

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana(NCDA), ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU), batangije ku mugaragaro umunsi wahariwe kuzirikana ku mbonezamikurire y’abana bato ku rwego rw’Umurenge, ubusanzwe wizihirizwaga ku rwego rw’Akarere.

NCDA isaba abaturage, Abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, amadini n’amatorero kongera uruhare mu itangwa rya servise mbonezamikurire zikomatanyije, hagamijwe kubaka umwana w’Umunyarwanda umeze neza mu gihagararo, mu mitekerereze no mu mibanire ye n’abandi, kandi ushobora kwiteza imbere no guteza imbere umuryango n’Igihugu muri rusange.

Iki gikorwa cyabereye mu rwunge rw’Amashuri(GS) Nyinawimana, mu murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi ku wa Kane tariki 12 Kamena 2025, nyuma y’uko abayobozi babanje gusura ingo mbonezamikurire(ECD) z’abana bato mu Kagari ka Kabeza.

NCDA ivuga ko mu rwego rwo kugira umwana ushoboye guteza imbere Igihugu, agomba gukurikiranwa kuva agisamwa mu nda y’umubyeyi, uwo mubyeyi agasabwa kwipimisha inda kwa muganga nibura inshuro 8, hamwe no gufata indyo yuzuye.

Umwana wamaze kuvuka na we agomba konka neza nta kindi kintu agaburirwa kugera ku mezi atandatu y’ubukure, noneho agatangira guhabwa ifunguro ryunganira ibere rigizwe n’indyo yuzuye irimo n’ibikomoka ku matungo, yagira imyaka 3 y’ubukure akajyanwa muri ECD.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), Consolée Uwimana, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assoumpta Ingabire ndetse na Ambasaderi w’Umuryango EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, basuye ingo mbonezamikurire y’abana bato mu Murenge wa Nyamiyaga, banafatanya n’ababyeyi kubagaburira.

Ingabire wa NCDA agira ati "Turimo gushaka icyatuma abana bongera ubwitabire, kugira ngo abana bagire amahirwe Leta yabageneye yo gukura neza haba mu bwenge, mu gihagararo, ndetse no mu mbamutima, tukaba rero dushishikariza buri wese kumva uruhare rw’ingo mbonezamikurire y’abana bato, serivisi n’akamaro kazo."

Kugeza ubu NCDA irabarura abana bangana na 1,156,590 bari mu ngo mbonezamikurire y’abana bato zirenga 31,000, bakaba bari ku kigero cy’ubwitabire kingana na 78% by’abana bose mu Rwanda bafite hagati y’imyaka 3-6 y’amavuko.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, avuga ko Gahunda ya Leta yo kwihutisha itermanere, NST2 izagera muri 2029 izasiga abana bafite igwingira mu Rwanda bari munsi ya 15%, bavuye kuri 33.1% Igihugu cyari kigezeho muri 2020.

Minisitiri Uwimana ati "Twumvise akamaro ka ECD, tukaba dusaba ababyeyi b’abana bagejeje ku myaka 2 y’amavuko kubajyana muri ECD, kandi ibyo abo bana bakorerwa bagezeyo bagakomeza kubikorerwa bageze mu rugo iwabo."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka