Impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu (RFTC), yashyikirije Akarere ka Musanze imodoka nshya zo mu bwoko bwa ‘Toyota Coaster’ zifite agaciro ka miliyoni 586, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagenzi bararaga mu nzira no kurwanya magendu.
Mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi mu baturage, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasabye abakirisitu bayo guhagarika umuhango wo guhoberana no guhana ibiganza mu guhana amahoro ya Kiristu, ibasaba kuyahana ku mutima.
Mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wakinwaga kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports itsinze Musanze 2-1, naho APR FC inyagirira Mukura i Huye
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rusaba ko ibigo bya Leta bitishyura ba rwiyemezamirimo ku gihe byahabwa ibihano bikomeye, kuko uko kutishyurwa ku gihe, bituma abikorera batagira uruhare bifuzaga kugira mu iterambere ry’ubukungu.
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Hon. Christophe Bazivamo, avuga ko uwo muryango hari byinshi wagejeje ku bihugu biwugize byo kwishimira ariko ko hakiri byinshi byo gukora.
Kuwa gatanu tariki ya 6 Werurwe 2020, Inteko Rusange ya Sena iyobowe na Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, yemeje abayobozi bakuru batatu mu nzego nkuru z’Igihugu.
Leta y’u Rwanda yakuyeho ikiguzi cya visa ku baturage b’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’abo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) hagamijwe korohereza abanyamahanga kugana u Rwanda.
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje amabwiriza Abaturarwanda basabwa kubahiriza, harimo kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana.
Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd witabye Imana tariki 29 Gashyantare 2020 yashyinguwe i Rusororo ku wa kane tariki 05 Werurwe 2020.
Banki ya Kigali (BK) yatangiye kwifatanya n’abagore mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa tariki 8 Werurwe, bijyana no gutangiza impano BK yageneye abagore izwi nka ZAMUKA MUGORE.
Kuva kuri Prof Ilunga Pierre washyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku itariki 28 Ukwakira 2011 kugera kuri Prince Charles Kwizera wahashyinguwe nimugoroba tariki 05 Werurwe 2020, iri rimbi rimaze gushyingurwamo imirambo y’abantu 6,530.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamaze gutangaza ibihugu byanditse bisaba kwakira imikino ya nyuma ihuza amakipe muri Afurika
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo nta cyorezo cya coronavirus kiragaragara mu Rwanda, abaturage bagomba gukurikiza inama bagirwa mu kugikumira.
Ikipe ya Police Fc yamaze kwandikira Ferwafa ibasaba kurenganurwa ku mukino wabahuje na APR FC, aho bavuga ko basifuriwe nabi
Abanyeshuri 854 barangije amasomo muri INES-Ruhengeri, bahamagariwe kurangwa n’indangagaciro z’imparirwakurusha, indashyikirwa mu byo bakora, kugira ubushishozi no gushyira mu gaciro kandi baba intangarugero, barangwa n’isuku muri byose batibagiwe kugendera ku kuri n’umurimo unoze, kandi bakaba inyangamugayo n’abakirisitu nyabo.
Ahagana saa mbili z’ijoro ryo ku wa kane rishyira kuwa Gatanu tariki 6/3/2020, abantu 11 basengeraga mu buvumo bwo mu Karere ka Nyamagabe basanzwemo n’amazi y’umugezi wa Kadondogoro , yicamo batanu.
Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Musanze, bamurikiwe ikoranabuhanga rishya bagiye kujya bifashisha ririmo icyapa ndangacyerekezo kizajya gifasha umunyonzi kugaragaza icyerekezo mu gihe agiye gukata ava mu muhanda yerekeza mu wundi, cyangwa se mu gihe agiye guhagarara.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Dr Jeannette Bayisenge, avuga ko umugore mu Rwanda ahagaze neza mu byo gushyiraho amategeko amurengera ariko ko hagikenewe imbaraga ngo yiyubake mu by’ubukungu.
Mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020 hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano. Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano na Ministeri y’Ubuzima, mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga izwi nka CHOGM.
Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 81 cyaje gisanga icyatsinzwe na Sekamana Maxime cyo ku munota wa 72 cyafashije Rayon Sports gutahana amanota 3 ihita ijya ku mwanya wa kabiri. Ku rundi ruhande, Danny Usengimana yatsindiye APR FC igitego cyatumye ishimangira umwanya wa mbere muri shampiyona.
Abatuye mu Mudugudu wa Munanira, mu Kagari ka Gasizi mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu bavuga ko kuba batuye ahataragezwa imiyoboro y’amashanyarazi bitakiri imbogamizi kuri bo yo guhabwa amashanyarazi kuko bagiye gukoresha akomoka ku mirasire y’izuba bityo bagatandukana n’icuraburindi.
Shampiyona y’Umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020 ku munsi wayo wa 17.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje kuri Twitter ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite imihanda yujuje ubuziranenge muri Afurika, ku manota atanu (5.0), rukurikiye Afurika y’Epfo ya kabiri na yo ifite amanota 5.0, mu gihe Namibiya ya mbere yo ifite amanota 5.2.
Kuva ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 kugeza ku Cyumweru tariki 01 Werurwe 2020 mu Rwanda habaye isiganwa rizenguruka igihugu ryitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, benshi bashima imigendekere yaryo.
Ubusanzwe habaho impanga akenshi usanga zihuje igitsina zinasa (vrais jumaux) izo zibaho iyo habayeho igi rimwe ry’umugore ryahuye n’intanga imwe y’umugabo, nyuma rikaza kwigabanyamo ibice bibiri ari byo bitanga abana babiri, nkuko bisobanurwa ku rubuga http://larichesse.over-blog.com.
Abiga mu myaka inyuranye mu ishuri rya Wisdom riherereye mu Mujyi wa Musanze, bakomeje gutorezwa imikorongiro mu matsinda (kampani) anyuranye, mu rwego rwo kwitoza kuba ibisubizo mu myaka itaha, aho kuba umutwaro ku gihugu.
Mu gihe indwara ya coronavirusi yahawe izina rya covid 19 ikomeje gufata indi intera ikomeye, ibyorezo birimo chorela, VIH/SIDA, ibicurane (influenza) na Smallpox na byo biri mu ndwara ziswe ibyorezo kubera ko zishe amamiliyoni y’abantu.
Belgique Edouard utuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango amaze kugabira abantu batandatu bamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gakenke, rwahagurukiye gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage muri ako karere birimo umwanda, ibiyobyabwenge, ifatwa ku ngufu ry’abana n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiravuga ko imvura irimo kugwa muri iki gihe ari itumba ryatangiye, kandi ko izacika mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka wa 2020.
Nyuma y’amasezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo yasinywe hagati y’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint-Germain (PSG), Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rw’igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yavuze ko bategereje umwe mu bakinnyi ba PSG ukina mu ikipe ya (…)
Izi nyubako zari ziherereye mu gace kamwe zaramenyekanye cyane muri Kigali nk’ahantu ho kwidagadurira cyane cyane mu masaha ya nijoro mu myaka nka makumyabiri ishize. Icyakora kuri ubu aho zimwe zari ziri hasigaye amatongo kuko zakuweho, izindi zikaba zirimo gukurwaho. Intego yo kuzikuraho ni ukuhahindura ahantu hajyanye (…)
Mu mikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona yari yarasubitswe, Kiyovu itunguwe na Gasogi United iyitsinda igitego 1-0 cyo ku munota wa nyuma
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryateguye irushanwa rizahuza amakipe y’abagore akina uyu mukino mu byiciro bitandukanye. Ni irushanwa rizakinwa kuva kuwa gatanu tariki ya ya 06 kugeza 08 Werurwe 2020, mu rwego rw kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuri arifuza ko abantu batangira gusuhuzanya bakoresheje ibirenge mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 02 Werurwe 2020 yasize imiryango 37 iheruheru mu Mirenge ya Mimuli na Nyagatare ndetse n’ipoto imwe y’amashanyarazi irangirika.
Mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 07 n’iya 08 Werurwe 2020 mu Karere ka Huye, muri Groupe Scolaire Officiel de Butare hazabera irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye umuyobozi w’iryo shuri.
Akoyiremeye Elodie Octavie, Umwana uhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu yamaze gushinga itsinda (Club) ry’abana ryitwa ‘Ibirezi’, rigamije guteza imbere imibereho myiza yabo no kubatoza kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa gatatu tariki ya 04 Werurwe 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse ku buryo bukurikira:
Ahagana saa tatu kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020, umubare w’abanduye Coronavirus hirya no hino ku isi wari umaze kugera ku bihumbi mirongo icyenda na kimwe na magana atatu (91,300) mu bihugu birenga 76 birimo ibya Afurika nka Senegal, Tuniziya na Maroc.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje imibare y’abantu babuze ubuzima, inzu zasenyutse, imyaka yangiritse, ibikorwa remezo n’ibindi byose byangijwe n’imvura yaguye ku wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020.
Ba rwiyemezamirimo bo mu turere 14 bateguye ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa, mu isoko bahawe na kompanyi ya CCID amasezerano akarinda arangira batishyuwe n’igiceri, baravuga ko biteguye kurega iyo kompanyi kuko yabateje igihombo gikomeye.
Abantu benshi ntibaha agaciro umuco wo gukaraba intoki, abandi na bo ntibamenya igihe gikwiriye cyo kuzikaraba, kandi ari ikintu cy’ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandura zikwirakwijwe na mikorobe ndetse na virusi zimwena zimwe, zirimo na virus nshya yo mu bwoko bwa corona izwi nka coronavirus itera indwara ya covid-19.
Umuyobozi mukuru w’urusengero rwabaye intandaro y’ikwirakwira rya Coronavirus muri Koreya y’Epfo yasabye imbabazi igihugu kubera uruhare yagize mu ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Ibintu birenduka bisigara aho ikinyamushongo cyangwa ikinyamunjonjorerwa kinyuze, umuntu yagereranya n’amacandwe yacyo, burya bifite akamaro gashobora kuba katazwi na benshi.
Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bafite ibiribwa bihagije nyamara bakarwaza indwara zikomoka ku mirire mibi n’igwingira kubera kutagira ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye.
Kuva tariki ya 20 Werurwe kugera 01 Gicurasi 2020 ikipe ya Patriots BBC izakina imikino y’ijonjora rya gatatu rya Basketball Africa League.
Umugabo witwa Jean Damascene Mporamusanga wo mu Kagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yasanzwe imbere y’urugo rwe yapfuye, nyuma y’amakimbirane yari yaraye agiranye n’umugore we Nyirabukara Odette.
Umwe mu bakobwa barimo guhugurirwa mu kigo cya Mutobo witwa Mukanoheri Joselyne, nyuma y’uko mu buzima bwe bwose yabumaze mu mashyamba ya Kongo ari na ho yavukiye, ubwo yabazwaga uburyo babagaho muri ayo mashyamba, mu kiniga cyinshi yagize ati “Natojwe igisirikare ndi umwana ariko ntibampa ipeti, nari soldat sans matricule (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020, ikipe ya Etincelles FC ikinira kuri stade Umuganda mu Karere ka Rubavu yasinyishije umutoza Calum Haun Selby igihe kingana n’amezi ane.