Nyagatare: Imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye imiryango 37

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 02 Werurwe 2020 yasize imiryango 37 iheruheru mu Mirenge ya Mimuli na Nyagatare ndetse n’ipoto imwe y’amashanyarazi irangirika.

Bamwe batangiye gusubizaho ibisenge byatwawe n'umuyaga
Bamwe batangiye gusubizaho ibisenge byatwawe n’umuyaga

Ni imvura yaguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ihita hafi saa tatu z’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Julliet, avuga ko iyi mvura yaguye irimo umuyaga mwinshi cyane.

Avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibiza birimo kwibasira akarere hashyizweho ingamba zijyanye n’ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge by’inzu no gutera ibiti hafi yazo kugira ngo bigabanye umuyaga.

Amabati amwe yangiritse ku buryo atasubizwa ku nzu
Amabati amwe yangiritse ku buryo atasubizwa ku nzu

Ati “Urebye inzu zavuyeho ibisenge nubwo zimwe zari ziziritse ariko nta biti bizegereye. Duhora dukangurira abaturage bubaka, kuzirika ibisenge by’inzu zabo, ariko noneho bakwiye no gutera ibiti biyakikije kuko bigabanya umuyaga”.

Avuga ko bazindutse bajya guhumuriza abaturage bahuye n’ibiza no kureba ko ntacyo bahungabanyeho gikomeye.

Nyuma yo kubaganiriza bamwe batangiye kwisubirizaho amabati bigaragara ko atangiritse cyane ndetse abafite ubushobozi bakaba baguze andi asimbura ayangiritse.

Bamwe ibiryamirwa byabo byanyagiwe
Bamwe ibiryamirwa byabo byanyagiwe

Agira ati “Twasuye abaturage turabaganiriza ndetse turanabahumuriza, igikurikiyeho tugiye kumenyesha Minisiteri ifite ibiza mu nshingano badufashe ku batishoboye badashobora kubona amabati”.

Anashimira by’umwihariko abaturage batabaye abahuye n’ibiza bakabacumbikira, agasaba n’abandi kurangwa n’umutima w’urukundo, impuhwe n’ubufatanye bagakomeza gufasha abatarabona aho bakinga umusaya.

Murekatete Julliet avuga ko uretse inzu zavuyeho ibisenge hari n’ipoto imwe y’amashanyarazi yaguye.

Igishanga cya Mimuli na cyo cyarengewe n’amazi ariko ntacyo yangije, kuko abaturage bari barasaruye kandi bataratera indi mbuto.

Zimwe mu nzu zavuyeho ibisenge ntibyari biziritse
Zimwe mu nzu zavuyeho ibisenge ntibyari biziritse

Imvura igwa mu mirenge y’amajyaruguru y’akarere ihana imbibe n’Akarere ka Gicumbi, ikunze kuzana umwuzure cyane mu kibaya gikikije umugezi w’Umuvumba, imyaka ihinzemo cyane umuceri n’ibigori bikarengerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka