Leta yasabye abaturage gukurikiza ingamba zashyizweho mu kurwanya coronavirus

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo nta cyorezo cya coronavirus kiragaragara mu Rwanda, abaturage bagomba gukurikiza inama bagirwa mu kugikumira.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente (Photo:Internet)
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente (Photo:Internet)

Mu itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Guverinoma yatangaje koi maze iminsi yarashyizeho itsinda rishinzwe gusesengura no gukurikirana uko igihugu cyiteguye gukumira no guhangana n’icyo cyorezo.

Iryo tangazo rivuga ko hashingiwe ku byagaragajwe n’iryo tsinda, Guverinoma y’u Rwanda imenyesha abaturarwanda ko nta cyorezo cya coronavirus kiragaragara mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda kandi iramenyesha abaturarwanda ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira no guhangana n’icyo cyorezo.

Icyakora, Leta y’u Rwanda ivuga ko hakurikijwe ubukana bw’icyo cyorezo n’uburyo gikomeje guhitana umubare munini w’abantu ku isi, isaba Abanyarwanda kutirara no gukurikiza inama zo kwirinda icyo cyorezo zitangwa ninzego zitandukanye.

Guverinoma y’u Rwanda yibutsa abantu ko icyorezo cya coronavirus cyandura ku buryo bwihuse, cyane cyane aho abantu benshi bateraniye binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, gukorora no kwitsamura, ndetse ikaba yahererekanywa binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Mu rwego rwo kwirinda, Abanyarwanda barasabwa kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo no kwirinda gukororera cyangwa kwitsamurira iruhande rw’abandi.

Basabwe kandi gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki (hand sanitizer), kwirinda kwegera abandi igihe warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi, no kwitabaza inzego z’ubuvuzi zikwegereye igihe ufite kimwe mu bimenyetso biranga icyo cyorezo, ari byo: ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka