Haracyakenewe imbaraga ngo abagore biyubake mu bukungu - Minisitiri Bayisenge

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Dr Jeannette Bayisenge, avuga ko umugore mu Rwanda ahagaze neza mu byo gushyiraho amategeko amurengera ariko ko hagikenewe imbaraga ngo yiyubake mu by’ubukungu.

Minisitiri Bayisenge avuga ko abagore bagikeneye kongererwa imbaraga mu bukungu
Minisitiri Bayisenge avuga ko abagore bagikeneye kongererwa imbaraga mu bukungu

Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 4 Werurwe 2020, ubwo yari yitabiriye ibiganiro byahuje Minisiteri ahagarariye (MIGEPROF) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), hagamijwe kureba uko umugore ahagaze mu nzego zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu, mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore uba buri tariki ya 8 Werurwe.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’umugore wa 2020 usanze umugore wo mu Rwanda ahagaze neza ariko ko hari ahagikeneye kongerwamo imbaraga.

Yagize ati “Uyu munsi usanze u Rwanda ruhagaze neza ku birebana n’umugore ariko ahakiri imbogamizi ni mu bukungu, binagira ingaruka ku ihame ry’uburinganire. Ni yo mpamvu tugomba kuzamura abagore mu bukungu, kugira ngo bagire ubushobozi bw’amafaranga kuko uyafite agira n’ijambo, bityo ikinyuranyo mu buringanire kiveho”.

Ati “Ahandi hakiri imbogamizi ni mu buryo amategeko meza ahari ashyirwa mu bikorwa, kuko u Rwanda ruhagaze neza ku birebana no gushyiraho inzego n’amategeko. Ese ari abagabo ari n’abagore barayumva ngo bayashyire mu bikorwa? Ni aho hakenewe imbaraga”.

Akomeza avuga ko ibyo byose ari byo bituma hibandwa ku mibare ari yo mpamvu yo gukorana na NISR, kuko ngo imibare ari yo ifasha mu gukora igenamigambi ryazamura igice cy’abantu basigaye inyuma mu rwego runaka.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2017 bugasohoka muri 2019 ku bijyanye n’ubushomeri hagati y’abagore n’abagabo bwerekanye ko mu bagore ubushomeri bwari kuri 19%, mu bagabo bukaba kuri 16%.

Bwari buri hejuru cyane mu bagore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 30 kuko bwari kuri 25%, ariko mu b’igitsina gabo mu kigero kimwe cy’imyaka bukaba kuri 19%, naho ubushomeri muri rusange mu gihugu bukaba bwari kuri 17%.

Muri icyo gihe impuzandengo y’umushahara ku mugore wakoraga yari 41,748Frw ku kwezi naho ku mugabo impuzandengo y’umushara ku kwezi ikaba yari 69,289Frw.

Ibyo ngo ni byo bituma MIGEPROF n’izindi nzego zishishikariza abagore kutibanda ku mirimo bumva ko ari bo yagenewe nko gutunganya imisatsi, gutunganya inzara, kudoda n’ibindi, ahubwo bakanaba abashoferi, abakanishi, mbese ya mirimo biyumvishaga ko ari iy’abagabo kandi yinjiza amafaranga atubutse.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, avuga ko ubushakashatsi bugaragaza uko abagore n’abagabo bahagaze mu nzego zitandukanye babukora kenshi kugira ngo bufashe inzego zinyuranye.

Murenzi avuga ko bagiye gusohora ubundi bushakashatsi buzagaragaza imibare mishya
Murenzi avuga ko bagiye gusohora ubundi bushakashatsi buzagaragaza imibare mishya

Ati “Buri myaka ibiri dukora ubushakashatsi mu bintu bitandukanye, tukerekana uko muri buri rwego abagore n’abagabo bahagaze, ahenshi dukunze gusanga nta tandukaniro rinini rihari, n’iyo rihari riba riri hagati ya 6-8%. Ni byiza kuko bigaragaza urwego uburinganire buriho bityo bigafasha inzego mu gufata ibyemezo”.

Yavuze kandi ko uretse n’ubwo bushakashatsi bwa nyuma y’imyaka ibiri, bitegura no gushyira hanze ubushakashatsi busanzwe buba nyuma y’imyaka itanu (DHS), bureba ku bintu byose bigize ubuzima bw’igihugu, bukazasohoka mu mpera z’uyu mwaka wa 2020 bugaragaza imibare mishya.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Ikigo cyita ku Buringanire (GMO), ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirebana n’abagore (UN-WOMEN), n’indi miryango itandukanye ikurikiranira hafi iby’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

Abari muri iyi nama bifuza ko umugore na we yakora imirimo imwinjiriza amafaranga atubutse
Abari muri iyi nama bifuza ko umugore na we yakora imirimo imwinjiriza amafaranga atubutse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

karekezi yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka