Pasiteri yasabye imbabazi kubera ikwirakwizwa rya Coronavirus

Umuyobozi mukuru w’urusengero rwabaye intandaro y’ikwirakwira rya Coronavirus muri Koreya y’Epfo yasabye imbabazi igihugu kubera uruhare yagize mu ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Lee Man-hee uyobora Itorero ryitwa Shincheonji Church of Jesus ari na we warishinze yemera uruhare yagize rwatumye Coronavirus ikwirakwira muri icyo gihugu (Ifoto: EPA)
Lee Man-hee uyobora Itorero ryitwa Shincheonji Church of Jesus ari na we warishinze yemera uruhare yagize rwatumye Coronavirus ikwirakwira muri icyo gihugu (Ifoto: EPA)

Uwo mupasiteri witwa Lee Man-hee uyoboye Itorero ryitwa Shincheonji Church of Jesus yapfukamye asaba imbabazi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Ibi yabitewe no kuba 60% by’abantu barenga 4000 banduye Coronavirus muri icyo gihugu ari abayoboke b’urwo rusengero, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha BBC ibivuga.

Koreya y’Epfo ni cyo gihugu kivugwamo Coronavirus cyane ku mubagane wa Aziya nyuma y’u Bushinwa. Kuri uyu wa mbere tariki 02 Werurwe 2020, icyo gihugu cyatangaje abandi bantu 476 bashya banduye, bituma umubare w’abanduye muri Koreya y’Epfo ugera kuri 4.212.

Abacamanza basabye ko uwo mupasiteri Lee Man-hee w’imyaka 88 y’amavuko akorwaho iperereza ku ruhare rukomeye yaba yaragize rwatumye iyo Virusi ikwirakwira hose.

Abayoboke b’urwo rusengero bivugwa ko ari bo bagaragayeho iyo Virusi bwa mbere, nyamara ubuyobozi bw’iryo torero burabihisha butinya ko bagirirwa nabi, bituma bajya mu materaniro hirya no hino biviramo abantu benshi kwandura.

Iryo torero ngo ryahishe amazina y’abakirisitu baryo bituma kubabona bigorana, icyakora kuri ubu ayo mazina ngo barayatanze nk’uko umuvugizi w’iryo torero Kim Shin-chang yabibwiye BBC.

Yagize ati "Twari twatinye gutanga amazina yabo kubera ko twatinyaga ko byagira ingaruka ku mutekano wabo".

Umuvugizi w’iryo torero yavuze ko impamvu babihishe ari uko n’ubusanzwe iryo torero rifatwa nk’iritavuga rumwe na gahunda za Leta, abayoboke baryo ngo bakaba bakunze guhura n’ihohoterwa kubera iyo mpamvu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana iturinde kdi natwe twumvwire inama zabayobozi bacu bizadufasha kwirinda icyo cyorezo

MBONIMANA Samson yanditse ku itariki ya: 8-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka