U Rwanda ku mwanya wa gatatu mu kugira imihanda myiza muri Afurika (Amafoto)

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje kuri Twitter ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite imihanda yujuje ubuziranenge muri Afurika, ku manota atanu (5.0), rukurikiye Afurika y’Epfo ya kabiri na yo ifite amanota 5.0, mu gihe Namibiya ya mbere yo ifite amanota 5.2.

Ni ibyagaragajwe na raporo yakozwe na ’Global Competitive Report Index’, igaragaza ibihugu 10 bya mbere muri Afurika mu kugira imihanda yujuje ubuziranenge.

Mu bindi bihugu biri ku myanya ya hafi harimo Ibirwa bya Maurice bifite amanota 4.7, Cote d’Ivoire ifite amanota 4.7, Morocco ifite 4.4, Kenya ifite amanaota 4.2, Botswana ifite amanota 4.1, Cap Vert ifite 4.1 na Senegal ifite 4.0.

Urutonde rwo muri 2019, rugaragaza ko ku isi yose, igihugu cya Singapore ari cyo kiza ku mwanya wa mbere mu kugira imihanda yujuje ubuziranenge, n’amanota 6.50, kigakurikirwa n’u Buholandi n’amanota 6.40, u Busuwisi n’amanota 6.30, Hong Kong n’amanota 6.10 ndetse n’u Buyapani n’amanota 6.10.

Ibihugu bitanu bya nyuma kuri urwo rutonde rwa 2019 ni Haiti ifite amanota 2.10, Yemen amanota 2.10, Madagascar 2.00, Mauritania 2.00 na Chad ifite amanota 1.90.

Reba amafoto y’imihanda y’u Rwanda:

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Tujye tugereranya ibijya kureshya. Muri Afrika yose igihugu Cy’u RWANDA kigira isuku no kwiyubaha kurusha benshi.

Jovit yanditse ku itariki ya: 7-03-2020  →  Musubize

Ibindi bihugu nka Kenya, zambia, senegal nibinini kandi usanga bifite kaburimbo igihugu cyose. Ariko ntangazwa nuburyo mu rwanda urenga kgli winjira mugitaka. Ikigaragara effort leta iyishyira mugusiga amavuta imihanda abanyamahanga bageramo.

Theo yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

Ibihugu uvuga waba warabugezemo ngo ubutembere usohoke Nairobi ujya muntara cyangwa uve Lusaka werekeza hanze yayo? Mujye muvuga ibyomuzi musugeho kwanika ubujiji nubugoryi

Toto yanditse ku itariki ya: 7-03-2020  →  Musubize

Ni byiza cyane rwose mu Rwanda tumaze gutera imbere I kigali hari umuhanda wangiritse cyane kdi ukoreshwa n abantu benshi unahuza imirenge 2 ndetse uyu muhanda ukozwe wanaba deviation nziza mu gihe muri iyi minsi mu mujyi hari amboutiage y imodoka cyane uwo muhanda Uva Gikondo merez2 ukanyura ku rusengero rw’Abadive ugakomeza Gashyekero ugakomeza Murambi na Nyanza murakaze cyane kugukorera ubuvugizi no kubitugereza kuri ministeri ibishinzwe

Titus yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

imihanda yo irimo kugenda ikorwa arko tujye tuvugisha ukuri ntaho twari twagera ahubwo ni ugushyiramo intege kugirango turebe ko twagira aho tugera imihanda ihuza uturere , ndetse n’imihanda yaho dutuye iracyari ku rwego rwo hasi cyanee

[email protected] yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

Ariko umuntu wihanukira akavuga Bujumbura hahah capital y’igihugu cyirushwa na budget ya minisante y’urrwanda usibyeko mwakuriye my mashyamba ukeka ko bujumbura tutayizi hari kera disi we
Ubu muri tier mondeo k’u Rwanda

Kay yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

Mu mpumyi ufite ijosho rimwe niwe uyobora .abandi bafite imihanda 6 to 10 lame ya za free way junction so hejuru namwe mugahurura utwo one way ngo nimihanda .murababaje .iyo se nimughanda muzatembere.

John baptist yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

Ariko muranzonga kweli! Uretse imihanda minini mpuzamahanga, mu ma quartiers bimeze gute???
Kuramo quartier za maonesho ubundi turebe ko mwaza imbere ya Bujumbura.
Gusa aka gapolotiki ko kwiyerekana no kwimenyekanisha karinjiza ariko amaherezo ni nk’aya ya nkende yakomeje kurira ubwambure bujya hanze bakwena ikagira ngo ni sawa, kumbe

Kanyagwanda yanditse ku itariki ya: 4-03-2020  →  Musubize

Cyokora mujye muvanamo Kigali _Gitarama kuko rwose uliya muhanda ninkilimbi lifunguye. Muzerebe ko impanuka zose zihabereye zihitana abantu benshi. Uteye ubwoba.

Viva yanditse ku itariki ya: 4-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka