Abatubuye ingemwe z’ibiti ntibishyurwe biteguye kurega CCID

Ba rwiyemezamirimo bo mu turere 14 bateguye ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa, mu isoko bahawe na kompanyi ya CCID amasezerano akarinda arangira batishyuwe n’igiceri, baravuga ko biteguye kurega iyo kompanyi kuko yabateje igihombo gikomeye.

Ibinyomoro byasaziye mu buhombekero ku buryo ngo bitagitewe
Ibinyomoro byasaziye mu buhombekero ku buryo ngo bitagitewe

Abo ba rwiyemezamirimo babitangaje kuwa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020, ubwo impande zombi zari zahujwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana, nyuma y’inkuru Kigali Today yakoze igaragaza icyo kibazo, aho bavugaga ko bakoreye miliyari 1.4Frw ntibishyurwe.

Gusa bavuga ko ayo mafaranga ngo ararenga akagera kuri miliyari 2.4Frw kuko hagati y’iyo kompanyi na ba rwiyemezamirimo harimo undi mushoramari.

Nyuma y’ikiganiro bagiranye mu muhezo, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko iyo kompanyi yabeshye abo baturage, kuko bigaragara ko nta bushobozi ifite bwo kubishyura.

Agira ati “Babeshye abaturage natwe baratubeshya. Babwiraga abaturage ko bafite inkunga bahawe na MINAGRI n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ibyo ntabwo ari byo, ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko tutigeze tunabimenyeshwa mbere y’uko batangira iyo mirimo”.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko CCID yabeshye abaturage ikanabeshya Minisiteri y'Ubuhinzi
Minisitiri Mukeshimana yavuze ko CCID yabeshye abaturage ikanabeshya Minisiteri y’Ubuhinzi

Ati “Icyo twumvikanye ni uko tugiye gufasha abo baturage kubona uko ibyo biti byagurishwa n’abashaka kubitera ndetse na bo bakajya mu ipiganwa ry’amasoko ya Leta kuko ibyo biti bikenewe. Tugiye kureba ibyujuje ubuziranenge ngo bizaterwe ariko bidaciye kuri CCID, hagira amafaranga aboneka agahabwa abo baturage”.

Abo ba rwiyemezamirimo bari bateguye ibiti miliyoni zirindwi, ni ukuvuga ibihumbi 500 kuri buri karere, ku buryo umuntu yagombaga kwishyurwa miliyoni 100Frw.

Biteguye kurega CCID

François Xavier Ngirabagabo, umushoramari wari uri hagati ya ba rwiyemezamirimo na CCID, avuga ko iyo kompanyi yabahombeje bikomeye kuko byagaragaye ko nta mafaranga yari ifite bityo ko biyemeje kuyijyana mu nkiko.

Aba ba rwiyemezamirimo ngo biteguye kurega CCID kuko yabateje igihombo gikomeye
Aba ba rwiyemezamirimo ngo biteguye kurega CCID kuko yabateje igihombo gikomeye

Ati “Ikigaragara ni uko aba bantu batubeshye, dukora akazi dushoye amafaranga menshi none birangiye duhombye. Nk’ubu ibinyomoro byo ntibyaterwa kuko byashaje, avoka n’imyembe ntibyabanguriwe kubera kubura ubushobozi, mbese ntacyo twizeye, igisigaye ni ukurega mu nkiko CCID kandi tuzayitsinda kuko ibihamya bihari”.

Yongeraho ko amasezerano yarangiye muri Gashyantare uyu mwaka nta faranga na rimwe bahawe, mu gihe ngo ibiti bitabangurirwa byagombaga gutangwa hanyuma bagahabwa amafaranga abafasha mu kubangurira ibindi ntibayabona, ngo byagaragaye ko ntayo bari bafite.

Umwe mu bakoze ako akazi, Sibomana Jean Baptiste wo mu Karere ka Rulindo, avuga ko ababahaye akazi bagomba kubarega kuko babateje ibihombo.

Ati “Nakoze ibyo nshoboye byose ngo nubahirize amasezerano, mpagarika ibindi nakoraga, nguza amafaranga muri banki nanirwa kwishyura, none byatumye ngurisha inzu yanjye ngo nkiranuke na banki, ubu simfite aho kuba.

Ni ubushukanyi badukoreye bushora abantu mu gihombo ari yo mpamvu twiteguye kubajyana mu nkiko ngo turenganurwe”.

Umubyeyi wakoreye icyo kiraka mu Ngororero, Uwumviyingoma Salima, we asaba ko Leta ko yabatabara muri icyo kibazo kuko uwabahaye isoko nta kizere bamufitiye.

Ati “Leta nidutabare imbuto zihari izihe abaturage wenda nubwo byaba ideni ariko tukaba tuzi ko tuzishyurwa, kuko abaduhaye isoko bo bigaragara ko nta cyo bafite. Baca umugani ngo ‘ubwishu buba aho iziritse’, abantu badafite n’ikintu cyabo bateza cyamunara kubarega nta cyo bimaze ahubwo uhomba andi mafaranga”.

Uyu mukecuru w’imyaka hafi 60, ngo asanzwe akora ako kazi, we akaba yari yarafashe isoko rya miliyoni 50Frw none ritumye n’ibindi yakoraga bihagarara.

Umuyobozi wungirije wa CCID, Pacifique Babona Migisha, avuga ko bo bari bateganyije kwishyura ba rwiyemezamirimo ari uko ibiti biguzwe.

Umuyobozi wungirije wa CCID Migisha ntiyigeze agaragaza ko bari bafite amafaranga yo kwishyura ba rwiyemezamirimo
Umuyobozi wungirije wa CCID Migisha ntiyigeze agaragaza ko bari bafite amafaranga yo kwishyura ba rwiyemezamirimo

Ati “Nyuma yo kubona ko hari gahunda ya Leta y’ibiti bitatu by’imbuto ziribwa kuri buri rugo, ni bwo twatangiye uwo mushinga kandi tukaba twaragombaga kwishyura ba rwiyemezamirimo ari uko hari ibiti biguzwe.

Ntitwavuga ko twari dufite amafaranga yose, gusa hari ubukangurambaga twatangije dufatanyije n’uturere ngo abaturage babigure, tuzishyura”.

Ikigaragara ni uko Migisha atigeze yemera ko hari amafaranga bari bafite kuri konti bajya gutangiza icyo gikorwa, ari ho abo iyo kompanyi yahaye isoko bavuga ko ari ubutekamutwe, bagasaba inzego bireba kubarenganura.

Minisitiri Mukeshimana yavuze kandi ko abo baturage nibafata icyemezo cyo kurega iyo kompanyi, Minisiteri ahagarariye izababera umugabo kuko yakurikiranye ibyabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje cyane.
Jye ibi biti narabikyrikiranye nka Agronome.
Abantu barahombye pe!
Guess hari izo nari natangiye gutanga (ibinyomoro byose narabitanze) ariko nyuma baza kumbuza (umukozi wa CCID).
Ni agahomamunwa kuko bipfuye ubusa.

Eddie yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka