Wari umukino wari waravuzweho byinshi ndetse no guterana amagambo, nyuma y’aho nabwo umukino ubanza byari byagenze uko ariko wo uza kurangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Kuri Stade ya Mumena ikipe ya Kiyovu Sports yari iri imbere y’abafana bayo bari banafaite icyizere cyo kwegukana amanota atatuntibyayihiriye, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 ku munota wa 89, igitego cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Kaneza Augustin.

Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad yakoze ikosa ryavuyemo igitego

Kiyovu hari byinshi itumvikanagaho n’abasifuzi

Gasogi yari yabanje hanze kizigenza wayo Manasseh
Mu yindi mikino, kuri Stade Huye Mukura yahatsindiye Heroes igitego 1-0 cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand, naho i Nyamirambo AS Kigali ihatsindira AS Muhanga igitego 1-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
biranshimishije kuba gasogi yatsinze kuko kiyovu iyo itsinda knc niyari kubona aho arigitira nkurikije amagambo yariyatangaje murubuga rw,imikino ngewe ndumufana wa apr fc murakoze.