Magufuri arifuza ko abantu batangira gusuhuzanya bakoresheje ibirenge

Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuri arifuza ko abantu batangira gusuhuzanya bakoresheje ibirenge mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Ni nyuma y’aho Guverinoma ya Tanzania yasabye abanyagihugu kwirinda gusuhuzanya bahoberana, bahana ibiganza, abandi basomana mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje koreka imbaga muri iki gihe.

Perezida Magufuri yagaragaje icyifuzo cy’uko abantu batangira kujya basuhuzanya bakoresheje amaguru cyangwa ibirenge.

Amafoto yashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida Magufuri, yerekana Perezida Magufuri we n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta Maalim Seif Sharif Hamad barimo gusuhuzanya bahuza ibirenge aho guhana umukono nk’uko bimenyerewe.

Coronavirus kugeza ubu ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo. Imaze guhitana abantu basaga ibihumbi bitatu (3000) hirya no hino ku isi, abeshi bakaba ari abo mu Bushinwa aho iyi virus yatangiriye mu mwaka ushize.

Icyakora amakuru mashya y’iyi virusi yadutse mu yindi sura ndetse igahabwa izina rishya rya COVID-19, avuga ko iri kugenda ikwirakwira ku muvuduko munini ku buryo abayanduye hanze y’u Bushinwa bamaze kwikuba inshuro 9 ugereranyije n’abari kuyandura imbere mu Bushinwa

Kugeza ubu ku mugabane wa Afurika ibihugu bya Misiri (Egypt), Morocco, Tunisia, na Aigeria, ndetse na Senegal nibyo bimaze kwemezako iyi virus yageze kubutaka bwabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka