Menya bimwe mu byorezo byahitanye abantu benshi ku isi

Mu gihe indwara ya coronavirusi yahawe izina rya covid 19 ikomeje gufata indi intera ikomeye, ibyorezo birimo chorela, VIH/SIDA, ibicurane (influenza) na Smallpox na byo biri mu ndwara ziswe ibyorezo kubera ko zishe amamiliyoni y’abantu.

Abahanga b’abashakashatsi mu bya siyanzi n’ubuganga bavuga ko indwara yitwa icyorezo mu gihe yandura kandi ikanica umubare w’abantu benshi mu buryo bwihuse.

Icyorezo cya Smallpox

Icyorezo cya smallpox kiri mu byahitanye abantu benshi ku isi (Photo:Internet)
Icyorezo cya smallpox kiri mu byahitanye abantu benshi ku isi (Photo:Internet)

Indwara ya Smallpox y’ibiheri byabaga byuzuyemo amashyira ku mubiri wose, ni yo ndwara kugeza ubu ku isi yahitanye abantu benshi, kuko yahitanye abari hagati ya miliyoni 300 na 500 mu gihe cy’imyaka ibihumbi 12 yabaye ku isi.

Icyorezo cy’agakoko gatera Sida

Iki cyorezo kimaze guhitana abantu babarirwa muri miliyoni 36 kuva cyakwaduka ku isi, aho cyabonetse bwa mbere muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu mwaka wa 1976. Umubare munini w’abo cyahitanya bakaba bari baherereye muri Afurika yo munsi y’Ubutayi bwa Sahara.

Umuntu wanduye agakoko gatera sida (Photo:Internet)
Umuntu wanduye agakoko gatera sida (Photo:Internet)

Icyakora hagati y’imyaka ya 2005 na 2012, yatangiye kugabanuka kubera uburyo bwo kuyirinda bwari bwaramaze kumenyekana, ndetse n’imiti igabanya ubukana bwayo ikaba yaragiye iboneka.

Ibicurane (Influenza)

Iki cyorezo na cyo cyahitanye abantu bagera kuri miliyoni kuva aho kigaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1968, cyatewe n’agakoko ka virusi y’ibicurane bidasanzwe.

Umubare munini w’abo cyahitanye ukaba wari muri Aziya hari kandi n’indi virusi isa na yo yari yayibanjirize mu myaka ya 1918, 1956 na 1958 ndetse na yo yahitanye miliyoni zibarirwa muri 50.

Cholera

Indwara ya chorela iri mu zahitanye abantu benshi mu isi
Indwara ya chorela iri mu zahitanye abantu benshi mu isi

Cholera yo ku rwego rwa gatandatu na yo iri mu byorezo byahitanye abantu bagera kuri miliyoni hagati y’umwaka wa 1910 na 1911.

Cyahereye mu Buhinde mbere yo gufata Afurika y’Amajyaruguru n’u Burusiya.

Kuva cyakwaduka, cyagiye kirwanywa ku buryo imibare yagiye igabanuka ku buryo bugaragara.

Urupfu rwirabura (Black death)

Iki cyorezo na cyo kiri mu byahitanye ababarirwa muri miliyoni 200 kuva mu mwaka wa 1346 na 1353, gikwirakwira ku migabane yose ukuyemo umugabane wa Amerika.

Kugeza ubu ibyorezo bihangayikishije isi ni icyorezo cya Ebola kimaze guhitana ababarirwa mu bihumbi muri Afurika y’Uburengerazuba no muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Coronavirus

Indwara ya coronavirus ubu iri mu zugarije isi
Indwara ya coronavirus ubu iri mu zugarije isi

Indi ndwara ihangayikishije isi ishobora kuvamo icyorezo ni coronavirusi (covid19), aho umubare w’abayanduye hirya no hino ku isi umaze kurenga ibihumbi mirongo icyenda na kimwe na magana atatu (91,300) mu bihugu birenga 76 birimo ibya Afurika nka Senegal, Tuniziya na Maroc.

Imibare yo mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 03 Werurwe 2020 y’inzego zishinzwe ubuzima mu bihugu byose ku isi birwaje Coronavirus, zatangaje ko iki cyorezo kimaze guhitana abantu barenga 3,120.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibindi birinyuma mwisi ntaciza kihari

Gahungu yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

Ibi byorezo nabantu babitera kandi baba bishakira ubukukungu gusa njye numva babireka kuko nibikorwa by’unyamaswa

Mpawenimana yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka