Abarangije muri INES-Ruhengeri basabwe kuba indashyikirwa muri byose

Abanyeshuri 854 barangije amasomo muri INES-Ruhengeri, bahamagariwe kurangwa n’indangagaciro z’imparirwakurusha, indashyikirwa mu byo bakora, kugira ubushishozi no gushyira mu gaciro kandi baba intangarugero, barangwa n’isuku muri byose batibagiwe kugendera ku kuri n’umurimo unoze, kandi bakaba inyangamugayo n’abakirisitu nyabo.

Biyemeje kuba ibisubizo ku bibazo bihangayikishije iterambere ry'abaturage
Biyemeje kuba ibisubizo ku bibazo bihangayikishije iterambere ry’abaturage

Babisabwe na Musenyeri Vincent Harorimana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa INES-Ruhengeri, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri iryo shuri rikuru, wabaye ku itariki 05 Werurwe 2020.

Musenyeri Harorimana yibanze ku ndangagaciro ziranga umunyarwanda nyawe, aba ari bwo butumwa asaba abanyeshuri bahawe impamyabumenyi abasaba gukoresha ubumenyi bahawe ariko abibutsa ko indangagaciro z’Umunyarwanda ari yo ntwaro izabafasha guteza imbere igihugu.

Yagize ati “Ndahamagarira abize muri INES-Ruhengeri, by’umwihariko abasoje amasomo yabo kugira imyitwarire ikwiye.

Musenyeri Vincent Harorimana, Umushumba wa Diosezi Gatolika ya Rugengeri akaba n'umuyobozi w'icyubahiro wa INES-Ruhengeri
Musenyeri Vincent Harorimana, Umushumba wa Diosezi Gatolika ya Rugengeri akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa INES-Ruhengeri

Hari aho tugomba kuvugurura maze tukubakira ku ndangagaciro za kimuntu, indangagaciro za gikirisitu tuvoma mu nyigisho za Kiriziya Gatolika, maze abanyeshuri ba INES n’abayikoramo twese tugaharanira kuba imparirwakurusha, tugaharanira kuba indashyikirwa mu byo dukora, turangwa n’ubushishozi no gushyira mu gaciro tuba intangarugero”.

Musenyeri kandi yabasabye kuba imfura n’inyangamugayo ati “Turangwe n’isuku muri byose, kandi tube abantu bagendera ku kuri kandi barangwa n’umurimo unoze. Ndifuza ko abantu bose bafite aho bahuriye na INES bagendera kuri izi ndangagaciro z’umuntu wiyubashye, Umunyarwanda w’imfura, w’inyangamugayo n’umukirisitu nyawe”.

Akanyamuneza mu mutambagiro wabimburiye ibirori
Akanyamuneza mu mutambagiro wabimburiye ibirori

Musenyeri Harorimana yavuze ko abiga muri INES n’abaharangije badakwiye gupfusha ubusa impano Imana yabahaye, aho yavuze ko ibyangombwa byose bisabwa n’inzego za Leta baharaniye kubishaka ngo hatangwe uburezi bufite ireme, mu gutegura umunyeshuri kuba umunyamwuga, usubiza ibibazo binyuranye by’abaturage agaharanira n’amajyambere arambye y’igihugu.

Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi muri INES-Ruhengeri baganiriye na Kigali Today, baremeza ko bagiye kuba ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe bibangamiye umuturage n’igihugu muri rusange, bifashishije ubumenyi bakuye muri INES.

Umurangamirwa Consolée ati “Mu buzima bwose nabayeho ni bwo ngize ibyishimo birenze. Urugamba natangiye ndarutsinze mu bihe bitari binyoroheye, igisigaye ni ukujya kugaragaza ubuhanga n’ubumenyi mvanye muri INES-Ruhengeri, mparanira kuba igisubizo ku baturage no ku gihugu muri rusange”.

Abatsinze kurusha abandi bahawe ibihembo
Abatsinze kurusha abandi bahawe ibihembo

Uwayezu Félicien wahawe mudasobwa nk’igihembo cy’uwahize abandi mu bijyanye n’amategeko, agira ati “Iki gihembo kiri mu binyongereye imbaraga. Nkanjye wize amategeko ngiye gufasha abaturage kumenya amategeko abarengera nubwo aca mu igazeti ya Leta ariko hari abo atageraho. Turaharanira gushyira imbere ijwi ry’umuturage dukoresha inzira zose zishoboka kugira ngo amategeko abagereho, tugendane n’umuvuduko w’iterambere”.

Igishya cyagaragaye muri INES-Ruhengeri mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 11, ni uko abakobwa bihariye ibihembo by’abitwaye neza mu mashami anyuranye, aho Padiri Dr. Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri avuga ko ibanga riri mu bushake bw’abana b’abakobwa, baciye ukubiri n’ingeso zo gutinya kandi bakaba bazi icyabazanye, kimwe mu bishimisha abayobozi b’iryo shuri.

Padiri Dr. Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr. Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
BK nk'umufatanyabikorwa wa INES-Ruhengeri na yo yatanze igihembo ku munyeshuri watsinze kurusha abandi
BK nk’umufatanyabikorwa wa INES-Ruhengeri na yo yatanze igihembo ku munyeshuri watsinze kurusha abandi

Ati “Mu guhemba abatsinze cyane abakobwa babaye benshi, biragaragaza ko abakobwa bo muri INES-Ruhengeri badatinyatinya, ko atari ba bandi b’amasonisoni, bazi ko icyabazanye ari ukwiga kandi bagatsinda. Ndetse no mu ma porogarame akomeye cyane barayatsinze. Ni ikintu kidushimisha cyane”.

Padiri Hagenimana Fabien yagarutse ku iterambere ishuri rimaze kugeza ku baturage barituriye, aho yagize ati “Kuba INES-Ruhengeri ituye aha byakururiye Umujyi wa Musanze iterambere n’ubukungu. Abantu benshi barabona umukati, barakirigita ifaranga, ucuruza aragurirwa, abafite amacumbi abona abayakodesha.

Dufite n’umwihariko w’abanyeshuri bacu bagira umutima mwiza wo gufasha abatishoboye, muri gahunda ya Girinka, gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakira imisarani abatayifite, ariko kandi tugakora n’ubushakashatsi butanga ibisubizo mu baturage, dufasha abubatsi, abafite inganda zongerera umusaruro agaciro, gupima ubutaka n’ibindi”.

Uwo musanzu wa INES-Ruhengeri, wo kubaka igihugu ni kimwe mu byagarutsweho na Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’akarere ka Musanze aho avuga ko abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri bakomeje gufasha iterambere ry’ako karere.

Nuwumuremyi yasabye abarangije kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, kandi bateza imbere igihugu cyabatanzeho byinshi ati “Igihugu n’ababyeyi babo babatanzeho byinshi, kugira ngo bagere aho bageze. Bafite ubumenyi bakuye hano, bafite indangagaciro zinyuranye, ni bazizane mu midugudu, mu mirenge tubigireho ibyo bavanye hano.

Nuwumuremyi Jeannine umuyobozi w'Akarere ka Musanze yiteze umusaruro ku banyeshuri bahawe impamyabumenyi
Nuwumuremyi Jeannine umuyobozi w’Akarere ka Musanze yiteze umusaruro ku banyeshuri bahawe impamyabumenyi

Ikindi baje kunganira imirimo myinshi yakorwaga hanze, baje gushyiramo ikibatsi cyabo kugira ngo dukomeze twiteze imbere”.

Ibintu bine by’ingenzi INES-Ruhengeri yibandaho mu myigishirize yayo hagamijwe gutanga uburezi bufite ireme, harimo kugira porogaramu zikenewe ku isoko ry’umurimo, guteza imbere ikoranabuhanga, gushyira imbere ubushakashatsi ku bibazo biriho no kubibonera ibisubizo bikwiye, hakaba n’uko INES-Ruhengeri iri mu mushinga wo kuba Kaminuza mpuzamahanga muri gahunda ya Smart Cumpus.

Abamaze guhabwa impamyabumenyi muri INES-Ruhengeri baragera ku bihumbi 7,700 mu nshuro 11 iryo shuri rimaze gutanga impamyabumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka